Friday, June 5, 2020

MINEMBWE SECURITY MEETING







*INAMA Y'UMUTEKANO YAGUTSE YABEREYE MU MINEMBWE LE 05 /06/2020*.
------------------------------------
Nshuti bavandimwe, basaza,  babyeyi bacyu mutuye kumigabane yose y'isi, Turabasuhuza.
Twifuje kubagezaho imyanzuro yinama yabaye uyu munsi idasanzwe mu Minembwe.

Mu rwego rwo kubabwira uko akarere kiriwe kuko abantu bazababwirwa ibitaribyo.

Inama yitabiriwe naba pastors aba chefs coutumiers,  general waba sirikare nibyegera bye 2, PNC, ama ONGs, Abadamu, Abasage, urubyiruko , mutualité etc. Salle yari yuzuye abantu.

Inama yatangiye na 11h20 iyobowe na Bourgmestre wa commune rurale ya Minembwe. 

Yiyegereje abantu bose
Ordre du jour: 
1. Umutekano 
2. Ese abanyamulenge baracyari Twirwaneho cg ?
3. Ese abanyamulenge bashigikiye Col Michel?
4. Yabajije ati niki cyakorwa kugirango tubungabunge umutekano.

Yahaye general kumwunganira.
General yateruye ashimira ubuyobozi nabitabiriye inama.

Agirati uyu munsi simfite byishi byo kuvuga ahubwo ndabategera mwe.
Ati: 
Reka mbagezeho umutekano uko wifashe.
Umutekano uriguhindagurika umunsi kuwundi.
Ati kuva twageraha twatakaje abantu nibintu kubera ko twarwaniriraga abaturage ba minembwe tubarinda ba mayi mayi.

Atariko mumayinga 2 ashize habaye agatotsi  ubwo twarwanye na Twirwaneho .

Batariko amakuru dufite nuko abasore ba twirwaneho basinye amasezerano yo gufatikanya naba mayi.

Ndetse abasore barasa ingabo zacyu bagakaba ikambi zacu, ndetse col akaza avuye muri leta akaza ngwaje kubacyunga , abasore bakava canada na kenya nahandi bakaza bagafata intwaro ubu twe turikubibonamo ibindi.

Tukaba tubona ko uyumunsi bigiye guhindura ISURA. Bati kandi aba victimes nabaturage.
Bati nonega mufite experiences ibyibita murabizi.

Bati nonega kurinone twohereje abadosa muri patrouille Kakenge -Mulima ariko aho banyuze hose ntasasu ryavuze. 

Bati kubera col Makanika mumenye ko controle yiyi eneo itakicyoroshye kuko nundi musirikare wundi bwoko wese aragenda aje gutabara ubwoko bwabo. Bati none ntimuhe adui inzira.
Ati iyo niyo foto yintambara ariko kandi nimutareba neza iyintambara ntizatandukana nirya ya GUMINO na General MASUNZU.

Yahaye col Frank gutanga ibisobanuro kuri mouvement yise ya Col MAKANIKA.

*FRANCOIS yagizati:* 

1. Ati col Makanika ari muraka karere. 
Ati yarwanye nabasoda bacyu hapfuye abasoda 3 bacu nabandi 3 yatetse sibanga. Ati kandi yafashe imbunda yacyu nkuru.

Ubwoba dufite nabaturage bacyu nuko abaturage bashobora kuba bamuri inyuma bikazateza ibibazo ejo nejobundi. 

*IBITEKEREZO BYABANTU / INTERVENTIONS*
 ---------------- --- ------------

Abantu basigaye hasohoka abasoda na bourgmestre. 
Maze baja imuze ikibazo.
Mwabantu mwe abantu bavuze uko umuntu wese yakwivugira.
Imyanzuro yaje gusozwa nijambo ryahawe abantu 2.

Yeme abagabo ntibaza barira, ariko bamuhase ibibazo nkabirya babajije YOBU.

General ahawe ijambo yarakaye cyane ati ntabwo igikundi cya communauté imwe kizatunanira. Nibamara bataillon 1 tuzazana brigade etc.

Ati kandi ntabwo bazafata Minembwe, kandi nibayifata ahubwo tuzakoreshya indege ntazayimaramo iminsi 2.
Ati nimbabakomeza kurasa leta chef supreme wingabo azafata imyanzuro.

Yaje gukurikiza ho ikintu gisa na  sensibilisation abantu ngo bamuveho amatwi ya mutegereye gusa umureba bwarubwoba afite, ati Michel numwira wanje ni na colegue mumubwire ko chef d'etat major general yavuze ngo agaruke muri leta baramwakira ntakibazo.

Ati yeme mwabantu mwe nimba umubano wacyu uyumunsi watokoye, ariko muzatwibukire kukantu keza 1 twoba twarakoze.

Bityo yaje guha col Clement ngo yisobanure kubyo yashinjwaga. Nawe agira.
Ati ndumuntu wa Shabunda wakuriye Kisangani. Intambara zino ntazizi kuko yize academie militaire Kisangani.

Iwe ntakindi yakoze usibye kwihaya gusa ahaye ajanjanga yararakaye peee
Ariko ntanakimwe byigeze bitwara aba participants ati ntaruhande nzabogamira murizi ntambara. 

Nawe yahaye ijambo col Frank washatse guhumuriza uwabo ariko atangaye cyaneee
Kuko babwiwe amajambo bataribiteguye.

 *Reka mbahe bimwe mubibazo bamubajije*:

1. Kuki hahamagawe abanyamulenge gusa mugihe ikibazo cyumutekanffco kireba abaturage bose?
2. Kuberiki ikibazo ca col Michel bakibaza abasivile kandi arumusirikare? Bati ibyo mwapfuye nawe bituma abavamo mubitubwire.
3. Kuki muvuga ikibazo cya Col Michel wavuye muri FARDC ntimuvuge icya mai mai col NGYALABATU, EBUELA, capt NJWAPA, YAKUTUMBA, Col LWISUNGA bose b'Itombwe bari muri mai mai, Red Tabara, FNL, FOREBU, none ikibazo kibaye col Michel?

4. Batese mbere ko col Michel aza twaritubanye gute namwe?
5. Inka zacu ziri mu babembe hano Lulenge mutarazigarura ntamahoro ntanumubano tuzagirana namwe kbs.
6. Kuki FARDC itemerera abaturage gutaha mu mihana yabo kandi abasirikare bayirimo?
7. Inama bakoreye mu Lulenge na mai mai ko yariyo gutera imihana yacyu 
8. Discours ya col wa Polici mu Mikenge ibwira abantu bari mwikambi ngo batabge imbunda naho yari gutegura itsembatsemba?
9. Bashije col clement kuba ariwe uzihamagara ibitero bya mai mai bati general clement azakubeshya kandi umwirinde numujenesi.
10. Bati gupfusha abasirikare, gutakaza intwaro nabado ingali mwanzo kuko mutangiye gusarura ibyo mwabibye. Bati iracyari intangiro muracyabona ingaruka zibakwiriye.

*Recommandarions:*

Bati numudahinduka ngo mumenye Inshingano zanyu nabasigare muri FARDC bazabavamo kandi vubaha.

*AGATENDO :*
Abanyamulenge muzabahebe kumasha babwiraga general nkabari kubwira umupfurero waje kwishuza atararangije akazi.

Icyuya cyabatembye ahwabagabo bananirwa no kwisobanura. Ngayo amakuru muyihanganire ni maremare.

Inama yarangiye 15h50 nyuma yisengesho rya Rev pastuer wa 8e CEPAC / Kabara

Murakoze.

No comments: