Monday, August 20, 2007

Ibibazo by’Abanyamulenge bigomba kubanza gukemurwa nabo ubwabo




Justin Nsenga
Freelance Reporter

Albany/NY/08/11-13/…. Abanyamulenge batuye muri Leta zunz’ubumwe z’Amerika bibutse ku ncuro ya gatatu, imiryango yabo, inshuti, ababyeyi n’abavandimwe baguye mu bwicanyi bwo mu Gatumba kuya 13/08/2004. Imihango yo kwibuka ikaba yarabereye Albany New York.
Nkuko byari biteganyijwe, abantu batangiye kugera Albany kuva kuwa gatanu italiki ya 10, abandi bahagera ku wagatandatu kuya 11. Abantu barenga 300 bateraniye aho hantu, havugwa amagambo atandukanye arimo ubuhamya, ubutumwa ndetse n’amagambo yo guhumuriza abacitse ku icumu, dore ko bamwe muri bo, batujwe hano muri Amerika.
Mu biganiro byatanzwe, twavuga cyane cyane icyatanzwe n’umushakashatsi ku bwoko bw’Abanyamulenge, Bwana Mauro De Lorenzo. Mu kiganiro cye, yavuze ko uyu munsi ari umunsi wo kwisubiraho, ubwoko bw’Abanyamulenge bugashaka umuti w’ibibazo byabwo, mbere yuko abandi baza kubunganira. Mauro ati:”Ibibazo byanyu nimwe mugomba kubishakira umuti mbere y’abandi bose”. Yongeraho agira ati” Uyu munsi ubutumwa mbazaniye ni ubwo kubabwira ngo muhaguruke, mwisuzume, mu rwanire ubumwe bwanyu no kubaho kwanyu”.
Mu Bantu batandukanye twagiranye ibiganiro, bagiye bagaruka kuri ubwo butumwa, bakemeza ko ibibazo ubwoko bw’Abanyamulenge bufite ubu, ahanini usanga biterwa n’Abanyamulenge ubwabo. Mu mpamvu zitangwa harimo; kuba ubumwe bwarangaga ubwoko bw’Abanyamulenge butakibaho, abantu biremye ibice, inyungu bwite zashizwe imbere y’inyungu z’ubwoko, inda nini zasimbuye imbabazi n’urukundo.
Na none muri uwo muhango wo kwibuka, abantu batandukanye bacitse ku icumu ryo mu Gatumba batanze ubuhamya, basobanura uburyo abishi babo baje bagambiriye gusa gutsemba Abanyamulenge, bagatoranya amahema yabo, yari hagati y’ayandi moko( ababembe, abapfurero, abarundi).
Mu magambo yose y’uwo munsi, abantu bose basozaga basaba ko habaho ubutabera kugira ngo abakoze ayo mahano bahanwe by’intangarugero. Mu batunzwe agatoki harimo Agato Rwasa wa FNL, wiyemereye ubwe ko inyeshyamba ze arizo zateye inkambi ya Gatumba. Abanyamulenge bagaye uburyo uwo Rwasa ubu arimo gushaka kuzingizwa muri Leta y’u Burundi, mbere yuko acirwa imanza.
Na none Leta ya Kongo, yanenzwe uburyo ititaye ku kibazo cyo kumenya abakoze ubwo bwicanyi, bw’abaturage bayo. Imiryango mpuzamahanga nayo ni uko yanenzwe uburyo iperereza ryakozwe, ndetse rikanagaragaza ibicanyi, ritashizwe ahagaragara ngo abakoze ibyo byaha byibasiye inyokomuntu bahanwe. Mu bari bitabiriye iyo mihango harimo na bamwe bakorera umuryango wita ku burenganzira bwa kiremwamuntu.
Mu byagaragaye aho hari agahinda ko kubona abana, abakuru,ababyeyi, inkumi n’abasore bamugajwe n’izo nkoramaraso ku buryo ndengakamere. Ariko kandi nk’abantu bamenye Imana hagaragaye icyizere, n’ubutwari bwo kubasha gukomeza ubuzima nubwo byaba bikomeye. Ibi byagaragajwe n’igitaramo cyo gusenga no gushima Imana cyabaye mu ijoro ryo kucyumweru, aho ubutumwa bw’ibyiringiro no kwizera byatanzwe. Abasore n’inkumi b’Abanyamulenge babyiniye Imana biratinda, igisirimba, amakorali n’ijambo ry’Imana byahumurije imitima y’abari aho bose. Twabibutsa ko uretse Abanyamulenge bari baturutse imihanda yose, hari n’abandi Bantu benshi bari baje gufata iyo miryango y’Abanyamulenge mu mugongo.

No comments: