Wednesday, August 8, 2007

ABARUNDI NGO BAMAZE INKA Z'IMPUNZI

Kera tukiri abana, twakinaga tubwirana ngo "utagira iwabo yurire ikiti". Ibi se si byo, buriya si nkaho Abarundi bokavuze ngo mwagiye uwanyu.

Ibaze nawe, abarundi bo ntibagira inka? Kuki iz'Abanyamulenge arizo zona gusa kandi nta kandi kazi bagira uretse kuziragira! Ncangwa icyemezo ni ukuzimarira mwisoko; ababi nabovuga ahubwo ngo Abanyamulenge ni barinde inka zabo.

Ariko nanjye, Abarundi babandi, ninde wabuza umuntu gutegeka iwe. Natwe turacyagira iwacu? Ubanza aho kubutaka ntaho h'Abanyamulenge hakibaho.

Ntimubona ko akacu kageze: dusigaye abantu bose batwiganya, za Mwoba, za Burundi, za Rwanda, naho Kongo ho simvuze...

Ndibuka ko twagiraga iwacu heza cyane nkuko namwe muhazi, ariko aho tumenyeye ubwenge ngo twarize da, nibwo tuhabuze.

Ikimbabaza n'uko uruhare rwacu mugusenyuka kw'iwacu ari runini cyane. Icyongeyeho ibyago byose twagize ntacyo biratwigisha.

Kutagira iwanyu biraga tsindwa, izo nka se zirashirira iBurundi iwacu imisozi n'imirambi myiza za hegitari na za hegitari zitabarika ntizihari.

Mwari muzi umugisha wigihugu n'uguturwa n'abanyambwenge. Hari umugabo w'umunyarwanda waduteye urwenya ati: Imana yaza gusura isi, ahantu henshi yahayoberwa, ngo ariko muri Kongo ho ahenshi yahamenya, ngo kubera ko ahantu henshi muri Kongo haracyameze uko Imana yakaharemaga.

Umuntu ufite ubwenge butamuteza imbere yavuga ngo arabufite? Niba twiyita abanyabwenge ariko tudashobora guteza imbere iwacu, ni hahandi ntacyo twakwimarira. Umuhisi RUHIGITA yaraduhamije ubwo yatuvugagaho ngo "kundu mugasoma".

Ese, abandi bantu batwangir'iki? niba ari ubutunzi tugira, nimba ari ubwiza tugira, nimba ari ukudusuzugura, nimba ari ubutwari tugira, nimba ari ugukunda intambara kwacu, nimba ari ubwitonzi bwacu, nimba ari ururimi rwacu rurerure, nimba ari umuco wacu mubi, nimba ari ukukene bwinshi tugira,... Niki, sinzi icyo tuzira.

Icyo nzi cyo nuko dufite uruhare runini mu byago byacu. Turashize ariko turimaze. Kandi ngo uwinize ntaririrwa. Reka batwange nitwe twiyanze twanga niwacu. Twataye igihugu, turi mu migi yubatse n'abandi. Abashi ngo ntibadushaka mu mugi wabo iBukavu (2004, isiroga y’abatuye iBukavu ryari ngo barashaka Ville propre sans Munyamunge).

Tuzanairwa kwubaka no kuragirira iwacu tuje gusembera iwabandi hanyuma ngo turarengana. Baherutse kumbwira ibintu ndatangara: ngo hari umugabo wasize inka ze ijana Ruguru ngo aja mu kambi iBurundi. Si mugaye njyewe se sinasize ubusho bwose.

Bibiliya iravuga ngo umutima w'umuntu uhora aho ubutunzi bwe buri. Abakire bacu 80% y'ubutunzi bwabo burihe, économies zacu ziteza ahandi imbere kuruta iwacu. Njye muri banke nibyo nshinzwe kureba les fuites des capitaux. Buri munyarwanda uja kwohereza imariye mumahanga agomba kubisabira uruhusa, kugirango hatabaho gukiza iwabandi kuruta iwabo. Les économistes baranyumva neza.

Mwaretse tugakiza iwacu, abacu basembereye kwisi yose bagasubira iwacu aho uburenganzira bwacu bwose bushobora kwubahirizwa. Abatagira iwabo (les apatrides) nta burenganzira bagira nkabandi. Tuje inama yo gushaka iwacu nibwo n'uburenganzira bwacu buzubahirizwa.
Tito GASAZA

No comments: