Saturday, July 28, 2007

ABANYAMULENGE BARAMAGANA UBWICANYI BUBERA I MULENGE



Portland/Maine/07/27/2007 ….Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 z’ukwezi kwa karindwi, abagize imiryango y’Abanyamulenge batuye muri Amerika mu ntara ya Maine/Portland, bigaragambije, baja mu mihanda kugira ngo bamagane ubwicanyi burimo bukorwa na Guverinoma ya Kongo I Mulenge.

Abantu barenga ijana, abana, abagore n’abagabo, bari bitwaje ibyapa byamagana Perezida Kabila wa Kongo, guhagarika ubwicanyi bugamije gutsemba Abanyamulenge. Urwo rugendo rwabimburiwe n’isengesho ryatanzwe na Pastor Ruben Ruganza, wasabye Imana gufasha mu gikorwa cyuwo munsi, ndetse anasabira inzirakarengane zidafite kirengera ziri ku misozi ya Minembwe. Kumusozi witwa Munjoy Hill, abigaragambya bamanutse berekeza ku muhanda uriho ibyicaro by’abayobozi bahagarariye abaturage ba Maine muri Guverinoma y’Amerika. Abigaragambya bageze kubiro by’umu congressman Tom Allen, aho bashyikirije itangazo rikubiyemo ibyo bashaka ko byakorwa mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi buhitana inzirakarengane.

Mugihe abaserukira Abanyamulenge, barimo baganira n’abo bayobozi, abigaragambyaga bateraga hejuru bati:” Kabila hagarika itsembabwoko, Kabila hagarika kumara ubwoko bw’Abatutsi, Kabila sigaho gukoresha Abanyamulenge mu gutsemba bene wabo b’inzirakarengane”. Na none kandi basabaga uwo mushingamateka Tom Allen gufasha mu kotsa igitutu Leta ya Kongo, cyane cyane Perezida Kabila, kugira ngo ahagarike ibikorwa bya kinyamaswa arimo.

Nyuma yo kuvuga no gusobanura ikibazo uko giteye, userukira Tom Allen, Madame Leslie Merill, yasohotse yibonera imbaga y’abantu yari iteraniye imbere y’ibiro bye. Mu ijambo rye, Madame Leslie yavuze ko ubutumwa ahawe, ibyo yiboneye, azabishitsa kubo bireba. Si ubwa mbere, uwo mushingamateka afasha Abanyamulenge batuye muri Maine mu gusobanura ikibazo cyabo. Mu mwaka w’2004, nyuma y’uko impunzi zari mu nkambi ya Gatumba zitsembwe, Tom Allen yafashije Abanyamulenge kwandikira umunyamabanga wa Leta zunz’ubumwe z’Amerika, asobanura ikibazo cy’Abanyamulenge.

Urugendo rwo kwamagana Kabila n’abamushyigikiye, rwakomereje ku biro by’umusenateri Madame Olympia Snowe, aho Abanyamulenge basobanuye ibibazo birimo kubera iwabo, ndetse banasobanura ko ubwicanyi n’akarengane katumye bahunga igihugu cyabo bakaba bari muri Leta z’unzubumwe z’Amerika, bukomeje, kandi ko umugambi wa Kabila ari ukumara ubwo bwoko nkuko yabivuze, ubwo yiyamamazaga muri Kivu y’amajyepfo. Uhagarariye Senateri Olympia Snowe, nawe yavuze ko ababajwe n’ako karengane, yizeza Abanyamulenge kuzageza ubwo butumwa ku nzego zo hejuru. Abigaragambyaga bavuye aho berekeza kubiro bya Senateri Susan Collin, ubutumwa bwari bumwe aho hose, ndetse bijejwe ko buzagera kunzego zibishinzwe, zikazareba icyakorwa.

Nyuma y’urwo rugendo, abantu bose berekeje ku rusengero, aho bashimiye abitabiriye icyo gikorwa, cyane cyane Abanyamerika inshuti z’Abanyamulenge, bakoze imirimo itandukanye mu gutegura urwo rugendo. Igikorwa cy’uyu munsi cyashojwe, n’isengesho rya Pasteur Bujambi Muhamiriza, wasabye Imana
kurengera ubwoko, ndetse no gutabara abantu badafite aho bakinga umusaya muri ibi bihe bigoye.
Tubibutse ko ubwo bwicanyi bukorwa n’ingabo za Kabila I Mulenge, bwatumye abantu batagira ingano bahunga, amazu yaratwitswe, ibintu byarasahuwe,abari n’abategarugori bafashwe ku ngufu,banakorerwa ibindi bikorwa by’agashinyaguro.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru, twamenye ko mu karere ka Bibogobogo, ingabo za Kabila ngo zaba zatangiye gufunga no gutoteza amahagarariye abaturage (Chefs), ibyo bikaba byerekana neza ko intego ya Kabila atari ugukurikirana abigometse ku butegetsi bwe bayobowe na Col. BISOGO, ahubwo ko ari umugambi w’itsembabwoko, kuko nta ngabo n’imwe ya BISOGO irangwa mu
gace ka Bibogobogo. Umuryango w’Abanyamulenge wongeye kandi kwamagana wivuye inyuma ubwo bwicanyi, ndetse ukaba wamagana bidasubirwaho abana b’Abanyamulenge bifatanyije n’umwanzi gutsemba abo bavukana. Umuryango w’Abanyamulenge kandi,urifatanya n’abakuwe mu byabo, ababyeyi n’abana batazi icyo bazira. Ndetse ukaba uhoza, ababuze ibyabo n’ababo. Indi myigaragambyo nkiyi irateganyijwe hirya no hino muri Amerika, ahatuye ubwoko bw’Abanyamulenge.

By
Justin Nsenga (Freelance Reporter)
_...._

No comments: