Thursday, December 6, 2012

HON. MINISTER ALOYSIA INYUMBA YITABYE IMANA

 
Iminsi yumuntu ngo ni mike cane, ndetse ngo ninkiyururabyo, uyu munsi ruriho rusa neza, ejo rukaba rutakiriho. Niko byagenze kuri mushikiwacu, intwari ikomeye Honorable Minister Aloysia Inyumba witabye Imana uyu munsi azize indwara!
Kubari bazi uyu mubyiyi, bazi rwose ko uRwanda, ndetse Africa ibuze intwari ikomeye cane. Inyumba yari umudamu udasanzwe. Yakoreye igihugu cye byimazeyo, ndetse mubwitange bwinshi. Yagaragaje ishyaka, nubwitange budasanzwe. Yabereye abadamu benshi ndetse nabanyarwanda benshi inspiration kubera uko yitwaraga nuko yakoreraga igihugu cye. Arangije urugendo rwe akiri intwari, ataraguye isari, ngwave mumurongo yari yariyemeje igihe yafataga inzira yokubohoza igihugu cye. Aho bamwe bashitse, bagatwarwa namafaranga, nibyubahiro ndetse nishyari kugezaho bagambanira igihugu barwaniye kubera inyungu zabo bwite, Aloysia yakomeje ishyaka namahame yagengaga umuryango FPR kuva yafangira urugamba rwo kwibohoza nokubohoza igihugu cye.
 
Genda wantwari we, ugiye igihugu cyarikikigukeneye!
We shall all miss you.
Imana ikwakire muburuhukiro budashira. Ugiye kuruhuka imihate yawe kandi imirimo yawe myiza iragukurikiye kugira ngo uzahabwe ibihembo bigukwiye.
 
Akim

No comments: