Tuesday, June 6, 2017

MINISTRE BITAKWIRA MU MUGAMBI WO GUTSEMBA Abanyamulenge

Umugambi wo kwica Abanyamurenge bagamije kubahashya Imurenge Wamaze gushirwaho Umukono(signature)

Nyuma yo kwicwa guhutazwa, gutwikirwa Amazu gusahurwa utwabo ndetse no gutukwa bikomeje gukorerwa Ubwoko bw'Abanyamurenge bikozwe na Mai Mai yakutumba, shikatende ndetse nizindi nsore sore z'abapfurero ziri mu karere ka bijombo bakoze uko bashoboye ngo Bijombo bayisenye kuko bibwiragako bizaborohera ariko birabananira kugeza bahindiye muco hagati nanone Ntibyabahira ,iri yinga rishize ico hagati carimo Imirwano ikaze ,ibyo bifuzaga ntibyagezweho
Nyuma yokubona ko Stratégie bakoresheje mbere ntaco ibagejejeho Ubu noneho bazanye Indi stratégie simusiga kandi ngo yashizweho Umukono(signature)

Amakuru Yizewe kandi Y'ukuri agera kur'Urubuga Imurenge Niheza aremezako Kuri none Mumasango hamaze kugezwa Ibikoresho bikomeye birimo intwaro yo mubwoko bwa Twelve n'izindi nyinshi zitandukanye zirimo na za Grenade, uyu n'umunsi wagatatu bigejejwe mumasango aho byafatiwe abikorezi babivanye Ruvungi, Munanira Ruhuha na Masango ibi bikoresho ntakindi bije gukora uretse gukora ibyananiranye mbere aho ngo bashaka guhanagura icitwa Umunyamurenge Mukarere k'Imisozi miremire

Nyuma yo gutohoza tukamenya neza ko ibi ari impamo twashatse kumenya isooko y'ibi bikoresho, ese byatanzwe nande? ese byaguzwe cg byatangiwe ubuntu? ese ubundi bivuye he?
ibyo bibazo byose twabivuye Imuzi dushaka kumenya Réalité y'ibi bintu

Amakuru y'izewe nuko ibi bikoresho bitigeze bigurwa byatanzwe kubufatanye bwa bamwe mubabyihishe Inyuma Abo ni Général Nyakabaka uyu ni umusirikare mungabo za Leta hakaza Dép Bitakwila uyu ni Umunya politique muri Leta hakaza Fataki uyu ni Dr akaba na professeur kuri Kaminuza I buvira ninawe Président wa mutualité y'Abapfurero hakaza Tete Alexis uwigize Chef de groupement Bijombo kumbaraga uyu niwe u coordonna Ibyo byose kuko niwe uri sur terrain, bemezanyije yuko Bazakora iyo bwakabaga mukugirira nabi byimbitse Umunyamurenge ngo bagamije Kumukura Imurenge intego ngo uzaba yarokotse azahungire Iburundi Rwanda Uganda Kenya nahandi

Ibi tukimara kubimenya nanone twashatse kumenya uruhare rwa leta muri ibi bintu ntibyatworoheye kumenya byinshi gusa ico twabashije kumenya nuko Uwitwa Col Volcan umusirikare mungabo za leta kuri Ruhuha niwe wabikoreye Sécurité birinda birenga ngayo nguko

Nubwo uyu mugambi wongeye kuvugururwa mu rwego rwo kuwukarisha biravugwa yuko muribo batavuga rumwe uwitwa Bitijula nabagenzi be babivugiye munama ko uyu mugambi utazabahira bituma bibasirwa bikomeye
Nane mungabo za Yakutumba harimo ubwumvikane buke ninyuma yaho bahawe Amafranga menshi ariko ngo ntiyagera kuri Bose ibi byateye umwuka mubi mungabo za yakutumba ibi byo byabaye muri iki gicamunsi c"ejo hashize nakazirimwe Ngayo

Birababaje ibikomeje gukorerwa ubwoko bw'Abanyamurenge kuri none

Ndemezanya Nurya wavuze ngo Intwari Nicolas Gakunzi N'izindi zatabarutse ngo ziramutse zibwiwe Aho Ubwoko bw'Abanyamurenge bugeze ngo Benshi bogawa kuko batushije ca kivi basize

Source:
Ubwanditsi bwa Imurenge Niheza
06/06/2017

Sent from my iPhone

No comments: