Wednesday, July 27, 2011

Perezida Museveni kuri uyu wa Gatanu aratangira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda




Kuwa Gatanu tariki ya 29 Nyakanga, Perezida Paul Kagame azakira mugenzi we, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda uzaba akorera uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda aherekejwe n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Uganda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda na Uganda bihuriye ku bintu byinshi.

Ati : "Uganda n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi kandi bihuje n’amateka, harimo kuba bose bari mu Muryango uhuza ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Commonwealth ; kandi ubu turi kureba uburyo abaturage b’ibi bihugu bashobora gukomeza kubonera inyungu muri uyu mubano. Uruzinduko rwa Perezida Museveni rwuzuza ibyo byose.”

Itangazo ryavuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda rivuga ko uru ruzinduko ruzabanzirizwa n’inama y’iminsi ibiri ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi izaba iyobowe na ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, aribo Louise Mushikiwabo w’u Rwanda na Sam Kutesa wa Uganda.

Iyi nama izaba ihuje intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda zigira uruhare mu ishyirwaho rya Politiki, aho bazungurana ibitekerezo ku inozwa ry’uburyo ibihugu byombi byabonera inyungu muri gahunda zihari. Bizashingira ku nama yahuje abagize iyi Komisiyo muri Werurwe 2010 i Kampala ; ibiganiro bizashingira ku bucuruzi, ubuhahirane ku mipaka, umutekano n’ikoranabuhanga mu isakazamubumenyi (ICT).

Ku munsi wa Mbere w’uruzinduko, Perezida Kagame na Museveni bazagirana inama na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu rwego rwo kwemeza ibyavuye mu nama yahuje ibihugu byombi.

Kuwa Gatandatu Perezida Museveni azifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cy’ umuganda ari kumwe na Perezida Kagame. Azasura ibice byagenewe gukorerwamo ubucuruzi, anagenderere umuryango w’Abaturage ba Uganda baba mu Rwanda.

Ku musozo w’uruzinduko, abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Nk’uko IGIHE.com yari yabibatangarije kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ni uko Perezida Museveni byari biteganyijwe ko agirira uruzinduko mu Rwanda ; Museveni aheruka mu Rwanda muri Nyakanga 2009, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 u Rwanda rumaze rwibohoye, icyo gihe yanahawe imidari ibiri y’ishimwe ; umwe wari uwo kumushimira uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora igihugu, undi uba uwo kumushimira uburyo yamaganye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Iyi nkuru Aimable Rwamucyo ngo ikeshwa MIGISHA Magnifique

No comments: