Wednesday, July 29, 2009

MINEMBWE YANZE CHEF DE POSTE MUSHYA

Kwanga Chef de Poste watumwe mu Minembwe : Kuwa gatanu ushize kwitariki 24, 07, 2009, haje l’Administrateur adjoint wa Territoire ya Fizi (akaba umushi) azana Umugabo w’umubembe ngo aje kumwimika mu Minembwe comme Chef de Poste d’Encadrement Administratif, ugomba gutsimbura uwari uhasanzwe. Reka tubibutse ko uwari Chef de Poste wa Minembwe ubu, ari uwitwa Sebastien Sebakanura.
Rero uwo Admin adjoint wa Fizi, ageze Minembwe, ahuza abakozi ba Poste, abapresenta, nuwo chef de poste mushya. Ariko akaba atarabanje gukora concertation. Noneho aba presenta Chef de Poste mushya w’umubembe. Abo yari yatumiye bose bahita bamubwira ouvertement ko badashobora kwakira le monsieur comme chef de poste, kumpamvu zikurikira:

1.Kuba ari umubembe. Bati ama poste yandi yose ya territoire ya fizi yose ayobowe n’ababembe, amagroupements yose ni aya babembe, l’administrateur lui-même ni umubembe. Bati ni gute aka ga poste dufite konyine mushobora kongera kukifuza ngo mugahe umubembe?

2.Kuba andi ma territoire nayo yanga aba administrateur babanyamurenge. Bati kuberako abanyamurenge bari mukuja gukora muma territoire y’ababembe bari mukubanga. Urugero batanze rufati ka n’uwitwa MUTUTSI MIMAMO wabaye affecté muri territoire ya Kazimia nka Chef de poste, abaturage baramwanga. Undi wakabiri bavuze ni Jonas Jondwe, wabaye affecté Mwenga, naho baramwanga.

3.Kuba uwo mu administrateur arumuntu w’Inganji. Bati kuberako uwo mugabo akomoka inganji, hakaba haranyagiwe inka za banyamulenge, ndetse bakahicyira n’abantu batari bake, abandi bagafatwa amateka kugeza na nubu, bati kandi uwo mugabo akaba akekwa ko ibyo byose yabigizemo uruhere rugaragara kandi kugeza n’ubu nta munyamurenge ukandagira inganji. Bati rero kumuzana ngo ariwe uyobora Minembwe byaba ari agasuzuguro nogu kora abantu kumatama.

4.Ibibazo byamoko bitarakemuka. Icya kane bavuze nuko hakiri ibibazo hagati y’abanyamurenge n’ababembe bigomba kubanza gukemuka. Bati kurugero ninka chef de groupement GITONGO (ubwo nawe yari muriyo nama nomuri delegation ya Fizi). Uwo Gitongo abenshi baramuzi yarasanzwe ari chef de localite et groupement mu Minembwe kuva kera. Rero ejo bundi akaregwa kuba yayoboye igitero cyaje kikanyaga inka zitagira umubare mu Minembwe. Abaturage bati « n’ubu iyo tugiye kuragira mururenge tuvuye mu Minembwe, muri Groupement imwe, Gitongo adutangisha igitoro, kadi turi abantu biwe. Bati ndetse n’ahandi hose muri contrée ziyobowe n’ababembe, badutangisha igitoro ngo ntabwo bemera ubwene gihugu bwacu. Bati rero, ntabwo dushobora kwemera ko abo bagabo aribo bagaruka kutuyobora hano iwacu imuhira »

5. Kuba Zone ya Minembwe itaraboneka. Icyagatunu nuko ngo mugihe Minembwe yimwe izone, ni gute bakongera bagatwara na poste ?

6.Kuba uwo mugabo ada fite affectation ya Province : Uwo mu chef de poste usibye ko batari kumwemera ariko kandi ntana affectation ya province yazanye.

7. Kuba uwo yaje gusimbura ari murugendo rw’akazi. Umukuri wa Poste ya Minembwe icyogihe ntanubwo we yari ahari yari murugendo. Bati rero ibyo nabyo namafuti kuza kuvanaho umuntu wazindutse kumpamvu y’akazi.

Bukeye, abari muriyo nama bamaze kwanga uwo chef de poste. Iyo delegation yahise ihamagaza inama y’aba chef de localité kubabwira ico kibazo. Ba chefs de localites bahageze, bo ngo bahise babyanga cyane ndetse bagaragaza plus d’hostiles kukuza kuwo muntu. Nabo bemeza ibyavuzwe muri iyo nama dore ko bamwe bari banayirimo.

Ubwo rero icyabaye nuko bahise basaba ko uwo chef de poste asubira iyo aturutse. Bati turabyanze ntabwo binashoboka rwose. Abagabo bahambira uturago, basubirayo bihungura amatwi. Uyu munsi kwitariki 28 nibwo ari busubire iyo yaturutse, uwatugejeje ho iyonkuru ati « kandi bagiye bahebye ».

Ariko amatwi adusumira akatubwira ko province yanze kumuha affectation kuberako itizera ko abanyamurenge bazamwemera, baravuga ngo reka babanze bamuzane barebe attitude y’abanyamurenge, uko bazabyakira.


Delegation ya Operation Kimia II kuri Gumino : Amakuru Journal Minembwe yagejejweho n’uko ejo kuwa kabiri le 27, 07, 2009. Gen. NAKABAKA na Col. NYAMUSHEBWA. Soma byose

Ngayo avugwa mu Minembwe

Journal Minembwe
http://www.mulenge.blogspot.com/

No comments: