Tuesday, July 8, 2008

Mulenge: Ya nzoka yabaye ndende igeze aho kwikoma.

By
Justin Nsenga
United States of America
July 08, 2008

>>>> Uko Njye mbibona No.001/07/08>>>>


Ubu, inkuru zivugwa mu biganiro by’abakomoka n’abatuye agace ka Mibembwe ni inkuru z’ihohoterwa, kwicwa ndetse n’agashinyaguro gakorerwa abaturage batuye mu misozi ya Mulenge. Ibi byatangiye byitwa ubugizi bwa nabi bukorwa n’ingabo za Kongo ziturka mu yandi moko, bikavugwa ko bibasiraga Abanyamulenge kubera kudahuza ubwoko no kubera ko Umututsi wese aho ari muri Kongo atotezwa.

Ubu ibintu byabaye amayobera, abo twitaga abanzi bacu ubu, barituramiye, baratureba ndetse bamwe muri bo bafite agatima kimpuhwe baratabariza bene Kanyamulenge bati nyabuneka nimureke tujye guhuza bariya Bantu. Ibi ni bimwe mubyavuzwe mu nama ya Goma, ubwo umuyobozi w’inteko Vital Kamerhe yasabaga ko haboneka “ imfura” z’abashi n’andi moko zikaba abahuza b’ubwoko. Aha ubwoko by’abanyamulenge bugeze hateye isoni ndetse nagahinda, aho ya nzoka twavutse dusanga bavuga ngo iba ndende ntiyikoma, yageze noneho aho yikoma.

Amakuru aza buri munsi, kandi buri wese azi ni uko ubu mu Minembwe, nta muntu ukigira ijambo avuga, abantu bafashwe ingwate, batunzwe n’igitsure cyabitwaga ko aribo bakagombye kubafasha no kubatabara. Abagore n’abana babakobwa ubu afatwa kungufu bakangizwa, tutavuze indwara bashobora kuba baterwa ni benshi, buri Munyamulenge aho ari ku isi ashaka igisubizo akakibura, nyamara imabraga zacu twese zishobora kugira abo zirengera.

Muri iyi nkuru turagerageza gukora isesengura ry’uburyo iki kibazo kigomba gukemurwa, kubera ko hashize hafi ibyumweru bibiri tuvuga ku rupfu rw’umusore witwa Rutabara Pilote wazize ko atabariye mushiki we wari ufashwe bunyamaswa, ndetse aho abantu batangiye kubivugira no kubisakuza, birasa naho byahaye abantu isura nyayo yuko ikibazo giteye, nyamara si ubwanone ibibazo nkibi bitubaho tukamagana, tukabisakuza, ariko umuryango w’Abanyamulenge murirusange ntugire ikintu gifatika gishobora guha inkozi zibibi amasomo.

Intangiriro y’ibi byago: Burya ngo utabizi yicwa no kutabimenya, ndetse ngo wumutsa inkuba ikagukubitira abana, ngo umurozi nawe umuhishira akakumaraho urubyaro. Abasore barimo kuduhekura nitwe twaboroye, kuva intambara ya 1996 itangira na nyuma yaho, abenshi muribo baranzwe n’ubwicanyi. Ariko icyo gihe kuberaga ko bicaga ando moko, nta Munyamulenge numwe wigeze ahaguruka ngo abiyame, mubyukuri hamwe byasaga naho barimo barengera ubwoko, ariko kandi muri bo barimo babiba imbuto yo kumena amaraso. Interahamwe zicanye mu Rwanda mu 1994 nubu ziracicana muri Kongo kubera ko uwanyoye amaraso ntayahaga.

Mwese muribuka uburyo ki twese twahagurukiye hamwe turwanirira Masunzu ubwo yari amaze kutumvikana n’ingabo z’u Rwanda, kujya inyuma ye Abanyamulenge benshi babibonagamo kurengera ubwoko bwose, ndetse no kwanga ko ubwoko bwose busuzugurwa, Masunzu yubaraweho nubwoko bwose, yewe hari nabana b’Abanyamulenge bamennye amaraso kubera kurengera Masunzu. Urugero ni abasirikare b’Abanyarwanda barasiwe Uvira ubwo bashakaga gufata Masunzu.Ibyo birasa nibyo uwitwa Muheto, alias SHETANI yakoze I Makobola, twese twaranumye, ndetse bifatwa nko kwihorera kuko hari abana b’Abanyamulenge bari baguye muri uwo muhana.

Bukeye, RCD yohereje Jules MUtebutsi mu Minembwe kugira ngo aje kurwanya Masunzu wari wariyise umwigomeke, ariko mubyukuri ntabwo masunzu yagiraga ingingo zifatika zituma ataja munsi y’amategeko n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa RCD, ikibazo yagiraga ni kimwe gusa: RCD yari ifashijwe n’u Rwanda, Masunzu yari yarishe abasirikare b’u Rwanda abaziza ubusa, rero yabonaga ko byanga byakunda nasubira muri RCD azafatwa. Icyakora ibyo ntawe wenda yashoboraga kubibwira kubera ko cyari icyaha cye bwite,kandi icyaha ni gatozi. Yafashe umwanzuro wo kwinjiza iyo ngengabitekerezo(ideology) mu baturage ba Mulenge ababwira ko umwanzi wabo ari Umunyarwanda cangwe se RCD kuko byose kuri we byari bimwe. Abaturage babyumvise gutyo, ndetse nabana benshi bafatwa bugwate na Masunzu kubera inyungu zagatwe ke.

Intambara hagati ya Masunzu na Jules Mutebutsi ntawe utazi ibyayo, yarwanywe nabaturage, kugeza igihe RCD yitabaza ingabo z’u Rwanda nazo zatsinzwe n’abaturage.Ariko izina n’intsinzi byabaye ibya Masunzu, bimukura ku cyavu bimugeza ku ntebe y’agasuzuguro n’ubuhemu nkirya APULONI yari yiayeho. Iyo ntebe niyo Joseph KABILA yamusanzeho amuheraho isakaramento y’amaraso y’abana b’Abanyamulenge arimo va uyu munsi. NGIYI INTANGIRIRO Y’IMIBABARO UBWOKO BURIMO NONE.

Bamwe bati gute se kandi???? Iyo Masunzu ataza kwigira ikigomeke, nako iyo ataza kumena amaraso ngo ahungire mu misozi ya Minembwe, aho yari yizeye umutekano we, uyu munsi nta musirikare uba uri ruguru. Kuko aba yaragiye mu mategeko ya gisirikare akajya gukorera ahandi. Muti none se ko ari I Bukavu ni gute ahuye nibyo?? Kuba Muheto, Santos nabandi bica bakanasenya, bari mu mwanya Masunzu yari arimo imyaka ishize, Muheto aratinya ko aramutse amanutse yafatwa mpiri agashikirizwa ubutabera, kuko ga Abaturage aba civils yishe bafite ababavugira kandi dossier ye yamaze kugera aho atazayigarura niyo yaha Kabila imitwe yose y’Abanyamulenge bamwijeje.

Kuki uyu munsi Muheto,Santos bakora amahano, Masunzu arebera kandi ariwe wakagombye kubahana?? Nuko ibyo bakora nawe yabikoze, kandi aho bageze ni nkakurya ngo “ Mvuga maze nkuvemo” Masunzu yafashe inkota yica abana bamurwanyeho, uwo ninde yababarira, erega nawe aho ari ntabwo yacitse ubutabera, ikibazo gusa nuko akorana nabo atazi, kuko sinzi ko uyu munsi Masunzu ariwe uri aharengeye aho Bemba yari ari. “Imbeba irya umuhini yototera isuka.” Rero, Masunzu ubu ntashobora gutunga Muheto urutoki cangwe Santos kuko aribyo bivomesho akoresha kwa Kabila, bamuvuyemo yaba asigaye ku gasi wenyine. Uko rero niko biteye, ni urunana ( chaine) y’abagizi ba nabi, batakibabazwa namaraso yabantu, aho bageze babaye ibinya, niba “ Ntambabazi”.

Hakorwa iki ngo ako gatoreranzambi kubugome kavanweho, ndetse nako gatsiko k’abaterabwoba (terrorosts) gasamburwe?

Njye mbona kugira ngo uriya mutwe wabagizi ba nabi uhashwe, abantu bose nk’ubwoko twahagurukira hamwe, ariko rero hari bimwe by;ingenzi bigomba gukorwa nizi nzego:

1. Abanyapolitiki b”Abanyamulenge: Abanyapolitiki b’Abanyamulenge aho abri hose muri Kongo mugomba guhagurukira rimwe mugasaba ubutabera bwa gisirikare ko nufata ziriya nkozi zikibi zigahanwa. Ntibizoroha kuko abo muergera aribo bakuriye missions nkaziriya, ariko kandi mugomba gukoresha imbaraga zanyu zose, mukageza ibyo birego no muzindi nzego mpuzamahanga kubera ko ijwi ryanyu ryumvikana.

2. Abaturage batuye mu Minembwe: Nubwo bitoroshye guhangana nabo bicanyi bitwaje intwaro, ariko kandi Abanyarwanda baca umugani ngo “ akimuhana kaza imvura ihise” muhaguruke mukoreshe inzira zose zishoboka murebe ko mwaramira abatarapfa. Aha nasaba ko imiryango yajya hamwe ikagenderera ziriya nkozi zibibi nubwo bigize “bantumva” ababyeyi babo bakaba hana, ndetse bakabaca mu miryango kumugaragaro, kubera ko buriya bugome bugiye kuzatuma imiryango yangana burundu. Noneho umuntu akajya amenya ko na nyina umubyara yamuciye mu muryango we.

3. Diaspora: Ubu Abanyamulenge bari hanze y;igihugu bararuta abakirimo. Nukuvuga guhera hakurya ya Rusizi ukageza no kuyindi migabane, bagomba guhaguruka bakamagana,bagatanga ibirego, bagasaba ko Masunzu, Muheto, Santos bafatwa vuba na bwangu bagashikirizwa ubutabera.

4. Umunyamulenge wese muri rusange: Amateka yacu yaranzwe no gukingira abantu ikibaba twitwaje umuvukano, ariko rero bigeze ahantu tugomba kurenga amarangamutima (sentiments) tukareba inyungu zubwoko. Aha reka ntange urugero. Ejobundi Muheto yakingiye ikibaba bene se bari bibye ibikoresho byamashuri arimo yubakwa kuri Mugono. Bamuhungiyeho, umuryango wabo ubonye iryo shyano ufata inka zabo basore uzijyana gusaba imbabazi, bukeye Muheto aza kunyaga zanka. Nubu abo basore ibyo bibye ntibyagarutse, kandi mubyukuri amashuri yarimo yubakirwa abana b’Abanyamulenge bose. Urwo ni rumwe mungero zigayitse. Santos ibyo yakoze atanga itegeko ryo kwicana, ndetse bikaba nta kirakorwa ngo abakoze ibyaha bahanwe.Rero, niba tukigira umutima wo gukunda ubwoko tubanze dushire amasentiments ku ruhande, ikibi tucyite ikibi, icyiza nacyo tucyite cyiza, hanyuma inkozi zibibi zitwe gutyo, kandi tutabishize ku murara cangwe ngo abanaka, kuko ibyo nabyo bigiye kuzatuma ducikamo ibice kurusha.

Justin
Journal Minembwe Contributor

>>>Bizakomeza>>>>

No comments: