Thursday, February 15, 2007

IBIVUGWA KURI RCD NYUMA Y'IMYAKA ITANU. Par Bukuru


Ku cyumweru Taliki 18.02.07 Imyaka itanu irarangiye neza Ubwo RCD Goma yayoborwa ga ahanini n'Abanyamurenge kuva hasi ukageza ku isonga igabye ibitero nkana mu misozi y'Itombwe iwacu i Mulenge.

Iyo ntambara yakozwe na bene wacu bari bakomeye kuri Goma muri 2002,ntabwo yabagwirirye barayiteguye bagira n'abandi bayitabira ABAMBARI maze barashishikara bayishishikariza n'abandi abambari bakomeye bagaragaye i Kigali, Bukavu, Bujumbura Uvira Mulenge n'ahandi RCD yarifite igice kinini cya Kongo imasha kwerekeza intambara mu Minembwe ititaye ku ivuko. Na nubu turacayaririra abayiguyemo bose iyo bava bakagera. Ndetse Imvune zira cagaragara kuri barya Benjamin Serukiza n'abambari bagiye gukura mu byabo muri Mibunda; Murambi Itara; Tulambo; Kuwimbogo; Marunde n'ahandi yatahuka i Bukavu akabyamamariza ISI YOSE nkaho akubutse mu gikorwa ntngarugero .

Ibyo kandi byari byatangiriye mu guhumbahumba abanyamurenge bamwe RCD yumvaga batarayitabira 200 ku 100: Kurundi ruhqnde hagaragaye abanyamurenge benshi BAMAGANYE badatinya iriya ntambara itarifite impamvu igaragara abafungwa ,barafunzwe abatukwa birakomera igishimishije ni uko abagabo benshi bo muri RCD bageza ho bakemera neza ko yarangira.

Ku Italiki 18.02.2007 mu gihe izo ngaruka zikiri mbisi, mu gihe benshi bibuka bababaye ibyabaye, nyuma y'imyaka itanu General Masunzu wahamyaga yemye muri 2002 ko arwanirira Ubwoko, n'inyungu zabwo ati nange Ndatangiye
Interahamwe zageze iwacu muri 2002 ubu zirakambitse zabonye ahari Ubutaka bwiza bwera mo amacakubiri i Murenge zatinya ga.

Abandi banyamurenge bakomeje kuzira akarengane, mbese Urugendo rw'akaga rurakomeje
Igikwiye rero ni uko abo bose, abakoze intambara ya mbere na bari gukorana n'interahamwe uyu munsi Musabe imbabazi ntimukongere Kurira igiti kiturirwa Abantu bashobora kugutinya nyamara Amateka ntawe atinya.

Tumenye neza ko Twumvikanye ubwacu Twagerageza kwirwanaho, nyamara nituguma mu gushaka indamu yu muntu ku giti cye Dushobora kubura i Murenge nkuko tumaze kubura Byura burundu, ndetse tukaba tumaze kwemera ko nuwakubwira ngo jya gutura mu kandi gace ka Kongo utakwemera nyamara abaho bo baza gutura iwacu nta nkomyi.

Nyamuneka ni mwumve igitekerezo, cya bavuga ko ama Tandase Politike yose yahurira ahantu akaganira mugafasha bari bagabo babasirikare bagahuza, Icumu rikunamuka iwacu mwaba mukoze cyane Tumenye neza ko ari twe ubwacu tugomba kubikora
Kuvuga ibyabaye n'ababikoze si ukuzura akaboze ahubwo ni ukwerekana igaruka n'imvune tugifite ndetse ko bidahagaze..............

BUKURU NTWARI i kigali Rwanda

No comments: