Wednesday, December 6, 2006

Bukuru ati: "Uko mu Rwanda bakiriye intsinzi ya Joseph Kabila"


By Bukuru Ntwari

Kuva aho Komisiyo ishinzwe amnatora muri Kongo Kin, iyobowe na Abbé Malu-Malu ,itangarije ko Kabila yatsinze Jean P Bemba, cyane cyane aho Urukiko Rukuru Rw'ubutabera, rufashe nk'inkipfabusa Ibirego bya Bemba, ko amatora atagene neza, rukabonera ho kwemeza ko Josephu Kabila K. wayobora ga Kongo mu inzibacyuho yegukanye intsinzi Twashatse kumenya uko Ubuyobozi bukuru bw'igihugu cy'u Rwanda bwabyakiriye,, abanyarwanda muri rusange, abakongomani batavuga urunyarwanda batuye mu Rwanda, ndetse n'abakongomani bavuga uru nyarwanda baba mu Rwanda uko abo bose bakiriye iriya ntsinzi ,maze Duhera ku Intumwa ya Perezida Kagame mu karere k'ibiyaga bigari Dr Ambassaderi Richard Sezibera ,Adusubiza ko bo nk'igihugu babyakiriye nko kwemera icyo abanyekongo bahisemo bityo bakaba bishimiye intsinzi ya perezida abanye Kongo BAHISEMO ati kandi bizeye ko umuperezida watowe azakemura ikibazo cy'interahamwe tumubajije tuti aramutse atagikemuye? Dr yadusubije ko Kongo imaze igihe ibizeza ko izagikemura bityo perezida watowe u Rwanda rwemeza ko azagikemura, ati kandi aramautse atagikemuye , icyo gihe nibwo u Rwanda rawgira icyo rubivugaho Twegereye nanone abakongomani batavuga urunyarwanda bose batubwiye ko bishimye bihebuje kubona Kabila yatsinze amatora, abakongomani bavuga urunyar wanda biganjemo aba Assistants kuri Kaminuza yitwa UNILAK i Kigali batubwiye ko Bafite gusa ubutumwa baha perezida watowe -1-.Gufata kimwe abakongomani bose kimwe-2-Gucura bwangu impunzi zose ziheze hanze.-3-Kugira igisirikare kimwe rukumbi kandi kidaheza bamwe -4-Gukora iperereza ry'abarimbuye abanyamurenge i Gatumba ect ectIbyo impunzi nyirizina za Kibuye, Byumba, Ngarama batubwiye ni birebire cyane byuzuye akababaro Ngaho abacu muri Kinshasa mwatubwira Etat de Santé de notre chère Capitale? Ese hari abo mu sanga Kabila aza koresha nkuko bisanzwe depuis 1996? Naho se mwe muri muriza Capitales Occidentales deuis Oslo jusqu'à Washigton Quelles impressions des Communautés Congolaises?

Bukuru Ntwari

No comments: