Thursday, May 7, 2020

*Menya amateka y'imitwe ya RED TABARA na FNL na FOREBU n'uko yageze Imulenge n'intego yayijyanye yo*

*Menya amateka y'imitwe ya RED TABARA na FNL na FOREBU n'uko yageze Imulenge n'intego yayijyanye yo*

RED-Tabara mumagambo arambuye bivuga(Résistance pour un État de Droit au Burundi). Bikekwako uyu mutwe ari ishami rya gisirikare ry'uwundi mutwe wa politike wo mu Burundi witwa MSD (Mouvement pour la Solidarité et le Développement) uyoborwa na Alexis SINDUHIJE. Red-Tabara yavutse nyuma gato ya coup d'état yaburijwemo mu Burundi kw'itariki 13/05/2015, nyuma yo kuvuka yagumye gutega abashinzwe umutekano ibarasa no kubatega za gerenadi mumujyi wa Bujumbura, ariko ingabo za Leta zirayirwanyakugeza ubwo abenshi mubayigize bahunze bajya mu Rwanda nyuma baza kujya muri Congo. Nyuma yo kujya muri Congo yagiye isubira mu Burundi ikagaba ibitero bigahitana abasirikare ba Leta rimwe na rimwe yamara ikagaruka muri Congo bamwe mubayigize bagasigara ahitwa mu Kibira kugira ngo bazongera bagabe ibindi bitero.

Kujyamuri Congokwa Red-Tabara, bivugwako yahaye amafaranga igisirikare cya Congo kiyemerera kwambuka muri plaine, imaze kugerayo ishinga ibirindiro byayo ahitwa ku Mutarure, hari mumpera z'umwaka wa 2015. Habaye mumwaka wa 2016, yagiye mu karere ka Fizi ahitwa muri Kabembwe igamije kwegera inkambi z'impunzi z'abarundi ziri mu Lusenda. Nyuma y'ihe kingana n'umwaka umwe iri muri Kabembwe, habaye intambara hagati y'abanyamulenge n'abamayimayi b'abapfurero mukarere ka Kamombo no hafi yaho, bituma late RURWANYINTARE ajya gutakira Red-Tabara, ayisaba gutabara abanyamulenge, irabyemera ijya kubatabara. Yabatabaye igihe gito bitewe n'uko yahahuriye na Gumino yarikumwe n'imitwe itandukanye yafashwaga n'u Burundi mugihe Red-Tabara yo yaburwanyaga, bituma iyi mitwe itumvikana,Red-Tabara ifata icyemezo cyo kuhavayerekeza mubice bya Rurambo. Yaragiye igezeyo ishira ibirindirobyayo ahitwa mu Kitavuzampegeri.

Red-Tabara imaze kugera aho mu Kitavuzampegeri yasanze muri ako karere hari undi mutwe w'abarundi witwa FOREBU  ufite icyicaro ahitwaku Kiryama. Kubera ko FOREBU yasaga nirusha Red Tabara ubushobozi bw'amafaranga, byatumye abarwanyibamwe ba Red Tabara batorokera muri FOREBU bibabaza Red Tabara, bituma umuns'umwe igaba igitero kuri FOREBU gihitana umuyozi wayo wari major n'undi warumwungirije witwaga Patrick wari capitaine, bituma FOREBU ihunga ajya kuba ahitwa i Mangwaihaba igihe gito nyuma ijya ahitwa Kagogo ihaba iminsi itari mike kugeza ubwo ingabo za FARDC zayiteye ziharwanira nayo irahahunga yerekeza mubibira by'Itombwe yihuza na FNL. 

Red Tabara yo yagumye aho, habaye mumwaka wa 2017 itabara mayimayi muntambara zo ku Ndondo ihanyaga inka nyinshi izijyanaku mu Kitavuzampegeri yarisanzwe aba iraziharira zirashira. Kuva ubwo yahise itangira kubana nabi n'abanyamulenge, habaye muntangiriro z'umwaka wa 2019 ingabo z'u Burundi zayigabyeho ibitero kuri Kageregeri no mu Kitavuzampegeri ihatakariza abarwanyi benshi n'ibikoresho byinshi bya gisirikare irabyamburwa.

Naho *FNL* mumagambo arambuye bivuga (Forces Nationales de Libération), mbere y'uko iba umutwe w'inyeshyamba ukwawo, yavutse ari ishami rya gisirikare ry'umutwe wa Palipehutu wavukiye munkambi z'abarundi muri Tanzaniya mumwaka wa 1980, ushinzwe n'uwitwa Rémy GAHUTU. Naho ishyami ry'uyu mutwe ariryo FNL ryashinzwe mumwaka wa 1985 n'uwitwa Donation MISIGARO  akomeza kuriyobora na nyuma y'uko Palipehutu icitsemo ibice byinshi, FNLikaba umutwe ukwawo. Yamaze igihe kinini irwanya Leta y'u Burundikugeza kuntambara ikomeye yabimburiwe n'ihirikwa ry'ubutegetsi bwa président Merchior NDADAYE, mumwaka wa 1993. Kugeza mumwaka wa 2000 FNL yari iyobowe n'uwitwa Cossan KABURA. Igihe uwayoboraga ibikorwa bya gisirikare muri uyu mutwe witwaga Sylvestre NIBAYUBAHE apfuyeyatsimbuwe na Agathon RWASAkuri uyu mwanya. Tubibutseko uyu mutwe wa FNL ariwo wishe impunzi z'abanyamulenge mu Gatumba muri 2004 zirenga 160, ufatanyije n'abamayimayi. Mu mwaka wa 2009 wahagaritse intambara ujya muri Leta uba ishyaka rya politike ritavuga rumwe n'ubutegetsi, abarwanyi bawo 3500 binjizwa munzego z'igihuguzishinzwe umutekano. Mumwaka wa 2010, Agathon RWASA yashyigikiwe n'abarwanashyaka bamwe kujya mumatora abandi ntibabishigikira, ayagiyemo aratsindwa. Nyuma y'amatora abatarashigikiye kuyajyamo bahamagaje congrès batora Emmanuel MIBURO bamutsimbuza Agathon RWASA ariko RWASA arabyanga.Nyuma yo kumutsimbuza, ubutegetsi bwemeyeko ubuyobozibushya aribwobwemewe mumategeko ndetse bufasha ubuyobozi bushya kwimura Agathon RWASA mubiro by'ishyaka.

Abayoboke ba FNL bagumye gutotezwa n'inzego z'umutekano ndetse Agathon RWASA ahushwa kwicwa, bituma ahungira ahantu hatamenyekanya yamaze imyaka itatu, nyuma yabwo bamwemubayoboke ba FNL batangira kwambuka bajya muri Congo. Aloys NZABAMPEMA wariwatorotse igisirikare, mumwaka wa 2012yatangajekumugaragaro intambara kuri Leta ya NKURUNZIZA. 

Abayoboke ba FNL bambere bambutse muri Congo ari abantu bagera nko kuri (30) mumwaka wa 2011, bamaze kwambuka bagiye ahitwa i Mangwa, uwababazaga icyabazanye aho bavugagako bahunze itotezwa rishingiye kumyizerere yabo, bigira abantu bazanywe no gusenga Imana, bituma abaturagebabakira neza ndetse nabo batangira kujyagusengerwayo. Byatwaye iminsi myinshi abaturage bava mubice bitandukanye bakajyayo gusengerwa ariko ibyo byari amayeri yo kugira ngo bakomeze bategereze abayoboke bandi ba FNL bagumaga kwambuka bava i Burundi. Habaye umunsi umwe abaturage bagiyeyo gusengerwa basanga babantu bose babaye abasirikare birabatangaza. Abo barundi bari aho NZABAMPEMA ntiyarabarimo kuko yari atarahaza, yaje kwambuka nyuma ahita ajya ahantu hitwa mururongi, ruguru yo mu Gasenga ahashinga ibirindiro babantu be barahamusanga, nyuma y'iminsi mike ingabo za Congo zibifashijwemo n'iz'u Burundi zimugabaho ibitero, arazamuka azamuwe n'abamayimayi b'abapfurero barimo abitwaga ba col MAHORO na RUREZA na Vincent na MUSHOMBE bamujyana muri Ruhuha ahashyinga ibirimdiro. Nyuma yaje kwagura ibirindiro by'abarwanyibe bamwe abatuma mu Magunda. 

Kubera ko atari afite ubushobozi bwo kugaburira ingabo ze, zatangiye kwiba ibiryo mumirima y'abapfurero bituma bazihinduka,baza gufatamo zimwe zari zagiye kubiba, bazitanga mungabo za FARDC zari muri Ruhuha ahabaga isoko y'akane, bibabaza NZABAMPEMA ahita agaba ibitero mu mihana utandukanye y'abapfurero arayitwika, arwana na mayimayi y'abapfurero igihe kitari gito nyuma abapfurero baza kumusaba kumvikana kubera imbaraga nke bari bafite aremera barumvikana bahagarika intambara.

Nyuma NZABAMPEMA yaje kwimura ibirindiro bye ajya ku Kiryama ahaba igihe gito ingabo za Leta ziramurwanya ahungira muri Ruhuha kandi ahaba nk'imyaka ibiri ingabo za Congo zongera kumurwanya zikoresheje indege arahunga n'ingabo ze ajya mu Rubumba ahamara nk'amezi abiri nyuma yayo ajya ahitwa mu Majaga, agatuma ingabo ze kunyaga inka z'abapfurero mubice bya Kiliba, Runingu, Kawizi n'ahandi, bamara kuzinyaga bakajya kuzigurishiriza mu Rubumba. Ndetse rimwe na rimwe bibaga n'iz'abanyamulenge.

Guhera kw'itariki 06/02/2019 ingabo za FARDC, ziyobowe na col SEMATAMA Charles zatangiye operations yo kurasa iyo mitwe yose y'abarundi yari mukarere ka Rurambo, zibasha kuyirukana yose ijya mw'ishyamba ry'Itombwe mubice bitandukanye, bituma akarere ka Rurambo kagira umutekano kuva ubwo, ariko kongeye kugira umutekano muke izo ngabo zihavuye zitsimbuwe n'izindi.

Ibirindiro bya FNLbyarashwe byari muduce twa Majaga na Magunda, ndetse NZABAMPEMA yaje gukomerekera muri izo ntambara, we n'ingabo ze bahungira mumashyamba y'Itombwe aho bita Nyamaramara. Bikekwako nyuma yo kurwana n'izo ngabo za Leta yifatanyijena mayimayi kunyaga inka z'abanyamulenge muntambara zabaye mubice bitandukanye by'I Mulenge.

Naho ibirindiro bya Red Tabara byarashwe n'izo ngabo za FARDC mumwaka wa 2019 byari ahitwa ku Kiryama, Gifuni, Gitoga, Bibangwa k'umwite, Kangova, Rubuga n'i Mushojo. Nyuma yo kuraswa nayo yahungiye mumashyamba y'Itombwe yiyunga n'imitwe imwe ya mayimayi iyifasha kurwanya abanyamulenge, kubasenyera no kubanyaga inka zabo. Nyuma y'uko izo ngabo zari ziyobowe na col Charles ziviriye mu Rurambo, Red Tabara yagarutse mubice bimwe yari yarirukanywemo. Muminsi mike ishize, ingabo z'u Burundi zarayiteye mubice bya Masango n'i Mushojo ihungira ahitwa Gashongo. Kugeza ubu twandika bikekwako yahungiye mu Rubumba.

Nyuma y'intambara zo ku Ndondo twababwiye haruguru, habaye agahenge katwaye iminsi itari mike, intambara iza kongera kubura kandi ihereye mu Lulenge kw'itariki 24/02/2019.


*Aya makuru yakuwe mugitabo cyanditswe na Me Munezero Willy*

No comments: