Thursday, March 12, 2015

PASTEUR JONAS RUJOGOTI YITABYE IMANA




URUPFU RWA PASTEUR ET EVANGELISTE JONAS RUJOGOTI





Nshuti za Journal Minembwe, tubabajwe nokubabikira urupfu rwa Pastor Jonas Musabga RUJOGOTI  wadukuwemo uyu munsi mw'ijoro ryokuwa gatatu tariki 11 z'ukwezi kwa gatutu 2015. Akaba aguye ikigali azize indwara.

Pasteur Jonas yaragize igihe kitari kinini cyane arwaye, none araruhutse asanze intwari zamubanjirije. 

Zimwe muri izo ntwari bakoranye umurimo w'Imana igihe kirekire muri DRCongo ndetse no mu Rwanda, twavuga nka Pasteur RUGAGAGAZA Zakayo, na Pasteur Ednas MUGEMANYI (below in middle from left). Umva uko umwe mubagabo bakuze bumva ubutumwa bwababagabo bari ibirangirire mwivugabutumwa imulenge, uyu munsi batakiri mw'isi avuga: `` Ednas MUGEMANYI na RUJOGOTI MUSABGA Jonas bari amashyiga magatagatifu yatekerwaga inkono z'ibyokurya by'umwuka weraBose baratashye, bararuhutse, biseguye umutungo wabo wimukanwa ariyo mirimo yo gukiranuka. Bategereze wa munsi Kristo azahagarara mu kirere agahamagara abera abazaba bakiriho bazahindurwa base nawe bimane ingoma y'imyaka igihumbi nyuma twimane twese muri millenium y'Imana ariyo Milele.`` uwo yari Jerome Rugaruza.

Uyu mugabo yavuze ubutumwa bwiza mugihe cye. Imana yamukoreshe imuha impano yokwamamaza inkuru nziza ayivugana ubuhanga, nubumenyi nubwo atari yarize amashuri, asanzwe, ariko ari muribake bazwi kuba barigishijwe numwuka wera imulenge.
Rero, Imana ihumurize umuryango wasizwe ibegere ibiyegamize ibakomeze ibahoze nta kundi. Kandi yongere ishumbushe imulenge abandi bakozi b'Imana bazasubira mukivi cyizi ntwari zirimo gutahuka zirangije ikivi cyazo.

Turashimira Imana yari yarabadutijije kugira ngo baturere mw'ijambo ryayo.

Ev. Akim


Wednesday, March 11, 2015

ABAGORE B'IMULENGE NABO BIJIHIJE UMUNSI MUKURU WABAGORE KW'ISI.




Kw’itariki ya 08 z’ukwezi kwa gatatu kwa buri mwaka ni bwo kw’isi yose hizihizwa umunsi w’abari n’abategarugori. 
Journal Minembwe yifurije umunsi mwiza abari n’abategarugori bari iwacu imulenge, n’ abanyamulengekazi bose muri rusange, ari abari imulenge ari n’abari hanze.
Murwego rwoguharanira uburenganzira bw'umugore w.umunyamulenge muburyo bw'umwihariko Journal Minembwe yishimiye kubona abagore bo mu Minembwe bifatanya nabandi kw'isi ndetse bakanamagana ihohoterwa ribakorerwa. Kandi Journal Minembwe ifatanije nabo kwamamaza ko Leta ya DRCongo ibeshya amahanga ngo yateje imbere abari n’abategarugori muri Congo kandi ataribyo, ahubwo yarabadindije ibicira abagabo, ibagira abapfakazi n’imfubyi imburagihe.
Reka tunabonereho umwanya wogushimira imurenge.com bakomeza kutugezaho inkuru z'imulenge no kuba yarakurikiraniye no kwamamaza kw'isi uburyo abagore biwacu nabo biteguriye uyu munsi bifatanya nabandi kw'isi hose.

Bategarugori  na mwe BAKOBWA NABASHIKI BACU, uburenganzira bwanyu ndetse n'urwinyegamburiro rwanyu ntimurutegere kuri leta ya Congo, ahubwo murutegere kumbaraga nishyaka mugomba kwigirira mwe ubwanyu. Kuko uburenganzira buraharanirwa ntibwizana cyangwe ngo buhabwe kumbehe. Nimwe ba nyampinga mukaba naba gahuzamiryango,  bityo akaba ari mwe Congo na mulenge y'ejo kuko ari mwe mizero yacu twese; kuko kubaho kwacu tugukesha mwe mwatubyaye mukanaturera none mukaba muturerera. Niyompamvu tudahwema gufatanya nuwariwe wese ubazamura nokurwanya uwariwe wese ubazahaza. Mukomere, mushikame, turikumwe.

Nkaba ndangije ubu mbifuriza umunsi mukuru mwiza w’abari n’abategarugori kw’isi yose.

Akim Muhoza
Dore amashusho ndetse umva namajwi yabagore imulenge nkuko tuyakesha imurenge.com:







Bizihije umunsi mukuru w’umugore bamagana akarengane kakorewe Nyanzaninka