Kigali, Dimanche le 06 Juillet 2008
Kubasomyi ba Journal Minembwe Mwese:
Dukomeje kubagezaho inkuru zijyanye n'urupfu rwa nyakwigendera Rutaburuka Pilote wishwe n'abagizi banabi, bamuziza gutabara mushiki we bari ba teruye baka mwangiza bamufashe kugufu, bashigikikwe na Major Santos, uvuka iRundu mumuryango w'ABAHINDA.
Reka tubanze tubagezeho amazina yabakoze ayo marorerwa, n'ubugome butigeze kubaho mubwoko bw'abanyamurengwe.
Reka tubamenyeshe ko amakuru dufite kuruyu munsi nuko abo bicyanyi bahunze bakaba uyumunsi bashobora kuba bageze Uvira cyangwa Bujumbura nkuko bikomeje kuvugwa. Icyingenzi nuko byanga bikunda, byatinda, bitebuka, izonkora maraso zizafatwa zicyirwe imanza hamwe nabampari bazo bafatanye nabo aribo ba SANTOS.
Abo bakurikira baraye bacyiwe n'umuryango wabanyamulenge wose nkuko byasabwe mu kiriyo cyabereye iKigali.
Amazina tumaze kumenya yabo bicyanyi ni:
1. KAJEGE MAZURU,MWENE MAZURU,
2.SERUGO MWENE SHONI, (Bombi babahinda)
3.MWIZERWA RUTABARA MWENE MUSABWA WA BA TWARI, akaba arinawe warashe Rutebuka abifatikanije nabo tumaze kuvuga.
Reka rero dukomeze tubagezeho amakuru ajyanye niyo mahango nkuko dukomeje kuyagezwaho nabavandimwe bari ahatandukanye.
Akim
Jerome kuva Ikigali ati:
Ejo Dimanche 14H00-17H00 nibgo twashoje i kiriyo ca nyakwigendera Pilote RUTABARA kw' Itorero Bon Berger.
Pilote tuzakomeza kumwibuka igihe cyose. Arangije tukimukeneye aducitse tutabishaka nyamara amaraso ye atanzwe kubgo kurwanya akarengane.
Rero dufatanye kugira ngo twamagane tuna prevenir ibyabaye kutazongera kuba nkuko bamwe babivuze ngo
" Isi ntigizwe mbi nabayitera kumbi GUSA ahubgo igizwe mbi n'abantu babona ubgo bubi ntibagire ico babukora ho"
Abari mu kiriyo bose bunze mwijambo rimwe dushobora ku resumer muraya magambo" Enough is Enough" Trop c'est trop" assez c'est assez,
Ibi tubonye birahagije.
None murebe indi message iri hepfo nayo ico ivuga kandi.
Murakoze kwihangana.
Jerome
Pastor Gasaza nawe yongeyeho ati:
Ikiliyo cya genze neza, abantu baracyitabiliye cyane ndetse n'abatari abanyamulenge benshyi bari bahari.
Abavuze bose ont condamnés buriya bwicyanyi kandi basabye guhanwa kwa bariya bicyanyi ndetse basaba n'imiryango yose y'abanyamulenge kubacya bagahinduka ibicibwa hose.
Ikindi n'uko hasabwe ko ikibazo gifatwa n'abanyamulenge bose atari la famille restreinte gusa. Abantu baturutse Ruguru batanze amakuru y'uko byagenze asa na yayandi yanditswe na Héritier kuri MahoroGroup.
Ndizera noneho ko hari une prise de conscience de notre communauté yo guca umuco wo kudahana.
Mugire amahoro y'Imana
Pastor Tito Gasaza
Ejo Journal Minembwe izabagezaho Version ivuye ruguru Mu Minembwe.
Mubigejejweho na M.Akim
1 comment:
bavandimwe,bagize, umuryango wabanyamulenge, naba tout les artisants de la defense de droits de l'homme, mes chers frères twifatanije namwe aho turi hose mukurwanya les criminels, ico nifuza nuko apres tout ces commentaire, umunyamulenge aho ari hose, atagomba guhisha, abo bagizi banabi, ntabwo bari mwishamba, bari mubantu, dufatikanye twese, muguhagarika, ibyo bikorwa bibi no kugarura espoire muri communauté yacu
by Rick
West africa.
Post a Comment