Monday, July 7, 2008

Message ya Mahoro kurupfu rwa nyakwigendera Rutabara Pilote

ETATS UNIS D'AMERIQUE,
Dimanche le 06 Juillet 2008

Par Dr. Kigabo, president:

Message ya Mahoro ntabwo itandukanye nizaba membres bose nkuko dukomeje kuzisoma kuri mahorogroup. Nugu condanner umucyo mubi w'ubwichanyi, guhemukira umuryango, no guhekura ubwoko bwachu Abanyamurenge byatangiye igihe Rutambwe, Nkumbuyinka nizindi ntwari zose zazize ubusa. Urupfu rwa Rutabara nikimenyetso cyerekana ko benshi muritwe bamaze kugera kure aho tutizeye ko bazagaruka. Ariko twizeye ko bitinde bitebuke icyaha cyose kizagaruka kumutwe wa nyiracyo akazagihanirwa byintangarugero.
Igisirikare cya Congo gikomeje kutuhekura kandi tuzifatanya nabandi bose kwiyama, gutabaza ubuchamanza aribwo butabera kugirango ubwoko bwachu burenganurwe kandi urwagashinyaguro nka ruriya ntirukongere kubaho. Ntituzareka gukoresha inzira zose zamamahoro kugirango ubugambanyi, ubuhemu, agasuzuguro, nubugome bizachike burundu imurenge.
Abakoze ishyano nkaririya ntamwanya wabo uri imurenge kandi bakwiye kumenya ko tukiri ubwoko bukomeye niyo bakomeje gukora uko bashoboye kutusuzuguza no kudusiga icyeyi.

Tuboneyeho akanya ko guhamagarira umunyamurenge wese ndetse nabakunda abanyamulenge bose ko twahaguruka nkumuntu umwe tugafatana munda tukaba umuntu umwe tugahaguruka tukarwanya imirimo yubujiji nubugome bisa nkibi byaraye bitubayeho.
Duhorahoje ababyeyi numuryango wa nyakwigendera tutibagiwe umuryango waBanyamulenge bose.
Twizere ko Leta ya Congo itazabura guhana ibyaha nka biriya byo kwicha ubwoko urupfu rwagashinyaguro izuba riva kandi imbere yabanyagihugu namahanga. Twizere ko na Monuc izatanga ubuhamya bwibyo yiboneye kugirango bizahanwe.
Abanyamurenge ahaturi hose dukwiye kwiyunga tukamaganira hamwe umuchyo wubwichanyi duchiye munzira yamahoro.
Ngaho Imana ibakomeze kandi ihe Rutabara uburuhuko mubwami byayo budashira.

Ni Dr Kigabo Mbazumutima
Perezida w'Umuryango Mahoro uhuza Abanyamurenge batuye muri America na Canada.
Tel 623-313-0255

Ejo Journal Minembwe izabagezaho inkuru y'inoka ivuye ruguru Mu Minembwe.

No comments: