PHOENIX ARIZONA, USA
Dimanche, le 06 Juillet, 2008
By Heritier
Ejo dimanche July 6th niho twabashije kugira ceremonie yo gusezera
umusore wacu Rutabaruka Pilote. Iyo ceremonie ikaba yarabereye munzu
ya pasteur Kanyaruhuru Rukema Jason utuye Phoenix, Arizona, U.S.A .
Icyo giterane cyari cyahujije abanyamulenge bose batuye arizona na
bandi batarabanyamulenge baje kuduhumuriza no guhorahoza ubgoko bgacu
kubyago twahuye nabyo.
Twatangije na serivice yamasengesho nkuko twese tubizi yuko
ntayandima rituals dushobora gukora yaduhesha ibyiringiro byo
kuzabona abadusize bose dukunda kurusha ijambo ryimana. Iyo service
yambere yahagarikiwe na pasteur Kanyaruhuru; ikabayarabaye mo
indirimbo, amasengesho nijambo ry'imana twagaburiwe na Pasteur Simoni
Mataratara. Service yose yabayemo amajambo yibyiringiro nogukomezanya
mubihe bimeze nkibi. Mzee Mataratara yatwibukije yuko Pilote iwe
aruhutse, ati imibabaro nagahinda nibindi byose nkibyo aritwe
tubisigaranye atariko we araruhutse kandi nitwe tusigaye kugirango
tuzamusange. Aba pasteur bacyu, abaririmbyi abantu bose en general
bakoze umurimo mwiza muriyo service yamasengesho.
Iyi service ikaba yasaga niyindi twakoreye Atlanta Georgia kwa
mushiki wa Pilote yahujije nayo Abanyamulenge bose bahatuye,
Abarundi, Abakongomani, Abanyarwanda na bany'Amerika arinabo
bahagarikiye icyo giterane. cyavugiwe mwamajambo akomeye yinyigisho.
Pasteur Nancy yavuze ngo kuva abayeho we atarunva umuntu uzira undi
murububuryo. aravuga ngo nubgo Pilote adusize ati agiye nkitwari
kandi ngo tuzamusanga akiritwari. Ati twari tukimukeneye hano atariko
yagiye aho yarakenewe cyane, Nancy yakomeje n'ijambo ryibyiringiro
kimwe niryo pasteur Mataratara yatubgiye ati " wamunsi niwagera,
imana izahanagura amarira yacyu iduhujije nabarya bose badusize
bafite ibyiringiro nka Pilote. Pasteur Lee nawe ahagiye avuga umunsi
winkozi zibibi bazahagarara imbere yintebe ya judgement. Avuga yuko
justice igomba gukorwa hejuru yinkozi zibibi nkaba batwaye uyumusore
hano kwisi ,ati kandi ngo ntanabgo bizagarukira hano, ngo nanyuma
yurupfu abantu basa repondre kuma actes bakoze.
Nyuma yaho nanone hagiyeho igicye cyakabiri cyogusezera umusore wacyu
Rutabaruka, kikaba nacyo cyarahagarikiwe na Heritier Rugabirwa.
Tukaba twaratangije na un moment de silence yokwibuka iyinzira
karengane yariyaduhujije. Hakaba haravuzwe imibereho yanyakwigendera.
Muribamwe mubabyeyi barutabaruka bamureze mumuryango nabo bakuranye
bafashe ijambo. Bose abamuhamije nabakurikira:
Terezia Kanyaruhuru- Arizona ( AZ)
Abiya Kabunda - AZ
Oriya Sira - (AZ)
Liberal Giramata Rubibi AZ
Fiston Rugazura sira- AZ iyo yari service ya arizona.
Namwiza Sebineza ( Pilote's sister)- ATLANTA ( ATL)
Paul Sebineza bukuru - ATL
Heritier Rugabirwa - ATL just for
Service ya AZ nanone yarakomeje nyuma yubuhamya. haba amagambo
yokwiyama noguhamagarira abanyamulenge bose gucya umucyo mubi
wandukiriye akarere kiwacyu ndetse nibiyaga bigari byose. abantu bose
bahagurutse bamaganye biriya bikorwa kandi bahamagariye abantu bose,
imiryango yose yabanyamulenge, abategetsi bacyu bose namashirahamwe
yose yabanyamurenge gufatira ikikibazo hamwe cyo guca umucyo
wokudahana iwacu. Basabye amashirahamwe yabanyamulenge bose
nimiryango yose guhagurukira guhana izinkozizibibi . Basabye yuko
twava Mumagambo tukaja Mubikorwa ati " ntamwanya ugihari wamagambo,
ikibi cyarinjiye, ati none niduhaguruke dukore". Mubavuze
nabakurikira:
Mzee Kabereshi -Tucson, AZ
Mzee Muzero - Phoenix, AZ
Mzee Nkingirizi - Phoenix, AZ
Maman Rose Mapendo - Phx, az
Habaye ho ijambo ryo gusoza ariryo ijambo ryatumwe numuryango wa
Pilote uhamagarira abobavukana bose babanyamulenge guhagurukira hamwe
twese tukagwanya ikibi. iryo jambo ryashatse kwibutsa abanyamulenge
bose aho ubugome bugejeje ubgoko kandi bavuga yuko ntamuntu numwe
cangwe se numuryango numwe wagwanya ubugome bgarenze iwacyu ati
nkeretse twese twishize hamwe. iryo jambo ryakurikiwe nanone
namasengesho yo kurangiza basabira famille yanyakwigendera, ubgoko
bgose bgabanyamulenge na mahoro imulenge.
IJAMBO RYA FAMILLE MUSHOBORA KURI MUNSI YIYI MESSAGE.
Turangije tubashimiye nkumuryango wa Pilote kudufata mumugongo kandi
twizeye yuko dufatikanije twese kugwanya akarengane kimulenge.
Murakoze
Heritier.
IJAMBO RYA FAMILLE
Mubyukuri twizeye yuko irishano ryaguye ryaratubabaje twese
nk'umuryango nubgoko bgacyu bgose bgabanyamurenge. Ururupfu rywa
Rutabaruka akaba arurupfu rudasanzwe, urupfu rwagashinyaguro,
agasuzuguro rukaba arinurupfu ruva kumucyo wokudahana wakomeje
kwigaragaza iriya rugu iwacu duturuka.
Rutabaruka amaze guhohoterwa, byatwibukije byinshi kumuryango nubgo.
Byatwibukije izindi nzira karengane nkawe zipfa burimunsi. Ababicya
barahari, barangenda ntanacyo ubgoko bubatwaye nkuko dukunze kubivuga
ngo" Nuko uwapfuye yapfuye"
Tukaba uyumunsi dushaka kwibutsanya no gucya mumazina make yabantu
bose bumuryango n'ubgoko barimugupfa akarengane bazira ubusa.
•Muri 2000 Muturambo , umusore witwa Muvura mwene Rusingizwa yaje
mukibari ( mukiruhuko cyabasirikire) . Bucye uwo musore ahagarikwa
nabasirikire bacyu babanyamulenge, bamubaza ikibari arakibereka.
Arangije babasirikire ati" uragira ngwiki kibari cyatubuza kukwicya"?
undi nawe ngo niyontaja kugira ikikibari mwanicyaga? Abandi nti
nubundi turakwigira hishaba. Ubgo baramwitaza baramurasa agwaho.
Ntibyarekeye aho
•muri 2003 bafashe abana babasore ngo bara deserter igisirikare, bose
barabana icyumi barabakubita babicya mumwana umwe womuri famille.
Byarakomeje nyuma yaho kandi
•Umwuzu wa Rwigema wo Murumagaza umuhungu wa Muyeye ngo ni Gasosi.
Ageze kukiziba kuri barrier bara mubaza ati urinde aravuga ngo niwe
Gasosi abandi ti ni Gasosi aremeye ubgo baramurasa arapfa.
Umutima wubgicyanyi urakomeza kugeza ejubundi aho bariya basore
babasirikare barimo Rutambge, Nkumbuyinka nabandi bose basangiye
urupfu bagiye babasanga mumazu yabo bakabicya urupfu rwagasuzuguro
nkakuyumunsi.
Kubera yuko abantu bose twabivuze ntihagira icyo dukora uwo mucyo
warakomeje winjira nomubaturage uratangira urasenya nokwicya.
Twunvise aho umusore wafashe umugore we aramwitemagurira, nundi
mugabo atema Mubyarawe amuziza amafaranga yokugura inka. Abo bose
barahari baragenda mumaso yabo bicyiye.
•Ejo bundi mwunvise Muminembge umugore abasirikire babanyamahanga
bafashe kungufu bara mu violer kugeza aho atangirira guhwera. Abadamu
bigaragambye kubyo bakorerwa uwitwa Muheto (Shitani) arabafata
arakubita bamwe nubu bagizwe ibimuga. Hanyuma abuza abantu kumujana
kubitaro.
•Uyumunsi twese tukaba duhaye dusibukira Rutabaruka wazize mushikiwe.
Nirihe jambo rindi risigaye umunyamurenge asigaje atazazira?
Umucyo wokudahana niwo ugejeje ubgoko bgacyu hano. Tukaba
twabahamageye nkumuryango kandi twese tuvukana kugira ngo
duhagurukire twese rimwe twamagane ibibera iwacyu. Ntitwongere
kubivuga ngo tubirekere aho. Umwanya wokurinda waratambutse. Tukaba
tubasabye nkabagabo muserukira ubgo ibikurikira:
1.Twese hamwe tugwanye uyumucyo mubi waduteye wokwica inzira
karengane. Dusabye umuryango wamahoro uduserukira ino twese
kwitangira kino kibazo nogufatikanya nimiryango yacyu twasize Afrika
gusaba ibihano kurababasore nabategetsi babo kujanwa kubutabera
nogucyirwa ibihano bibakwiriye aribyo byogupfa.
2.Dusabye Mahoro nanone kwamagana biriya bikorwa bibera iwacyu ruguru
babicyishije munyandiko, ama Radio nibindi bikoresho nkibyo kugira
ngo twiyame umbgicyanyi bubera iwacyu butewe na group yabantu bamwe
gusa. Dusabye yuko iriya group ikora amahano nkaya yitwa group yaba
terrorist kandi bikaba publier
3.Dusabye yuko haba gusaba kwa Mahoro kuyandi mashirahamwe yacu
mubgoko twese nkotwafatikanya dugasaba kufatwa kwa Santos nabariya
bana bahaye bacyikishwa bamaze kwicya umuntu kugira ngo bashirwe
murukiko bidatinze, kandi twese twasaba yuko igihano kibakwiriye
arugupfa.
Mureke duhaguruke twese tugwanye ubugome kandi dufatane munda
mubibazo byose. Uyumunsi dusibukiye Rutabaruka ariko nitutagira icyo
dukora ntibizahagarikira aha.
Murakoze gushikira ububutumwa.
Umuryango wa marehemu Rutabaruka.
Heritier
No comments:
Post a Comment