Friday, July 13, 2007

Inkuru kuri BBC nuko mu Minembwe intambara yabaye

Amakuru tugejejweho n'umunyamakuru Justin, nuko ngo "Inkuru kuri BBC avuze ko mu Minembwe intambara yabaye, sinzi niba ari precisement mu Minembwe ou Gatobwe,ariko umunyamakuru yavuze mu Minembwe. Ingabo zateye ngo zari ziyobowe na Mugema, na Wilondja, ndetse ngo ningabo za Masunzu bakaba bateye ingabo za Bisogo. Le porte parole Mr, Kayonga Abas ati: " Byadutunguye kubona dutewe mu gihe twari turinze ko ibiganiro twagiranye na Numbi ndetse na TangoFort bishirwa mu bikorwa. Avuga kandi ko be bemeye Mixage ariko batemeye brassage kubera ko intego yayo yari iyo kubanyanyagiza muri Kongo hose, aho bo bumva badafitiye umutekano, kubera akarengane bahora bazira.
Nta bindi bisobanuro byatanzwe bijyanye n'ibyangiritse cangwe se abakomeretse muri iyo mirwano." nkuko yavuze Justin.

Ntabgo bitangaje rero kwiyontambara yaba ihari ariko abasirikare babanyamurenge bahamagariwe kwishirahamwe, bakareka kwirema ibice kugira ngo babone uburyo barinda umutekano wabaturage. Byakabaye byiza ngo nyirabayaza Patrick Masunzu nawe ateshwe areke, asange ababo kugira ngwibyaha bye byambere bibabarirwe. Ariko niba akomeje umurego wokumarisha ubgoko twasaba abandi basirikare bamurimo ko bamuvamo bakajya kuruhande rwababyeyi nabagenzi babo.
Nimuhumure Imana izaturinda.

Muhoza

No comments: