Wednesday, July 22, 2020

Intwari General Moustapha M. Kayoyo aratabarutse

Minembwe 22, Juillet 2020,

Uyumunsi tariki 22, zukwezi kwa Karindwi, ubwoko bwabanyamulenge, igihugu cya Congo ndetse na akarere babuze umugabo w'intwari Générale Moustapha Mukiza Kayoyo. Général Moustapha aguye iKinshasa. Azize indwara. 

Uyu n'umunsi nawo wanditswe mumateka y'iminsi mibi yagahinda n'umubabaro mwinshi kubwoko bwacu bwabanyamulenge! Umunsi umugabo wabagabo, intwari y'ubwoko, inshuti ya benshi, wakundaga ubwoko, imfura, indashikirwa General Mukiza Munyampenda Moustapha Kayoyo! 
Udusize igihe kibi, rukudutwaye twari tugukeneye kuruta ibindi bihe byose. Usize ibyunguti bikitwugarije. Ariko Imana yashimye kugutwara ngwiguhishe igisuzuguriro, agahinda numubabaro ubwoko bwawe burimo. 
Igendere abawe n'inshuti zawe tuzohora tukwibuka! 

Reka tubagezeho ikiganiro yakoranye n'impamo!

*General Moustapha*: njewe kuva mubwana naragikunda ga cane napimye deux fois mucya zaire biranga buri wese yarafite impamvu ye ikindi nuko ntihanganiraga gutotezwa k'ubwoko bwacu n'ingabo za Mubutu, guhitamo murwanda nuko Opportunity  yaribonetse igihe inkotanyi zateraga, kandi bari bakeneye main d'oeuvre ariko nishyaka rya batutsi, abana bacu benshi barabanyeshaka ariko bakanagira n'urugomo.
Impamo.org: niyihe pete yambere wabonye mugisoda? nyuma nizihe zindi wabonye 
*General Moustapha* : comme d'habitude ipete yambere ni caporal  nyuma deuxieme classe ,premiere classe et sergent nizo murwego rwa sous officier du premiere classe , nyuma yaho twa occupe ama fonction meshi ariko nta grade twambutse tuva murwanda ndi sergent nyuma nambaye colonel kandi ninje wabaye uwambere mubwoko sukwihaya ni ukuri kandi ni ishema k'ubwoko kuko twari tumaze igihe mugisoda ariko ntamapete yo hejuru dufite. 
Impamo.org: watubwira imwe muriyo myanya wakozemo
*General Moustapha* : imyanya nabayemo ni umusoda wo mumurongo , chef de section , adjoint chef peloton, chef peloton, commandant compagnie, S3 bataillon, adjoint commandant bataillon, commandant , commandant brigade , commandant région et en fin commandant base et garnison de Kitona. 
Impamo.org: ni ryari wabaye colonel ndetse na General
*General Moustapha* : nabaye Colonel muri 2002 sinibuka ukwezi, 2003 mukwa munani mbona General , 
Impamo.org: Nizihe ntambara warwanye zikomeye zitazakuva mumutwe? 
*General Moustapha*: nakoze operation nyinshi harimo na aterrissage forcé ya Kitona 
Impamo.org: Aterrissage forcé ya kitona ivurwaho byinshi nkumwe mubari bayirimo harico watubwira?
*General Moustapha* : atterissage force ya kitona yakozwe n'abasoda 136, ninje waruhagarariye aba congolais 100 appuiyer par un peloton de 36 militaires rwandais capitaine Butera niwe wa supervisa ga operation.
Impamo.org:  Niyihe nama wagendera abasore babanyamurenga bashaka kuza mugisoda?
*General Moustapha* : inama nabaha nuko bagira igisoda umwuga apana ubuhungiro ikindi kandi ntibunve ko mugisoda hashakirwa ubutunzi bakunde igihugu n'ubwoko babe inyangamugayo boye kuba abasoda man power ahubwo basome kugira  ngo babone uko ba occupant ama fonction kandi baya defendant birinde amacakubiri nokubeshyerana.
Impamo.org: Niki wabwira abasoda babanyamurenge babonye promotion ndetse  nabatabashije kubona Promotion uyu munsi?
*General Moustapha*: ababonye promotion ndabashimira cyane kuva munzego zose bareke gupinga amagrades bahawe bayambarane ibyishimo kuko arishema ryabo mbere bakanaba ishema ry'ubwoko ariko niry'igihugu cabizeye.  Bagomba kwitanaho ugize ico abonye agatekereza gufasha abandi kugirango nabo babone, aho kugira ngo uwahawe abe  umukoroniza wabandi ahubwo bafashe abandi kuja imbere kuko bagomba kwitegura releve. Naho abatazamuwe cangwa batabonye ipete Ico nababwira nuko batagomba gucika intege kuko ariko bimera ntabazibonera rimwe tugomba gukora Neza.
Impamo.org:  Ukunda iki?
*General Moustapha*: nkunda ubupfura,ishaka amahoro ,urukundo ubwoko  n'igihugu
Impamo.org:  Wanga iki?
*General Moustapha* : nanga ikinyoma , ubwibyi ,ubuhemu, amafuti, indambi, ubwirasi, kuregana, kubesherana kutamenya agaciro ico turicyo kunvako hari abaruta abandi kwiyibagiza aho twavuye 
Impamo.org:  Hari ikindi wumva wabwira abanyamurenge?
*General Moustapha* : abanyamurenge bamenye aho iryo zina ryavuye, icarizanye, uwarizanye , basubirane ibyabaranze kuva kera urukundo ubupfura ishyaka gutabarana bareke ubuhemu, n'Imana zabanyamahanga uburozi ubujura uburyarya kwigana imico mibi yabandi bagire ibanga.

Rest In Peace my dear friend

Akim Muhoza

No comments: