Thursday, March 12, 2015

PASTEUR JONAS RUJOGOTI YITABYE IMANA




URUPFU RWA PASTEUR ET EVANGELISTE JONAS RUJOGOTI





Nshuti za Journal Minembwe, tubabajwe nokubabikira urupfu rwa Pastor Jonas Musabga RUJOGOTI  wadukuwemo uyu munsi mw'ijoro ryokuwa gatatu tariki 11 z'ukwezi kwa gatutu 2015. Akaba aguye ikigali azize indwara.

Pasteur Jonas yaragize igihe kitari kinini cyane arwaye, none araruhutse asanze intwari zamubanjirije. 

Zimwe muri izo ntwari bakoranye umurimo w'Imana igihe kirekire muri DRCongo ndetse no mu Rwanda, twavuga nka Pasteur RUGAGAGAZA Zakayo, na Pasteur Ednas MUGEMANYI (below in middle from left). Umva uko umwe mubagabo bakuze bumva ubutumwa bwababagabo bari ibirangirire mwivugabutumwa imulenge, uyu munsi batakiri mw'isi avuga: `` Ednas MUGEMANYI na RUJOGOTI MUSABGA Jonas bari amashyiga magatagatifu yatekerwaga inkono z'ibyokurya by'umwuka weraBose baratashye, bararuhutse, biseguye umutungo wabo wimukanwa ariyo mirimo yo gukiranuka. Bategereze wa munsi Kristo azahagarara mu kirere agahamagara abera abazaba bakiriho bazahindurwa base nawe bimane ingoma y'imyaka igihumbi nyuma twimane twese muri millenium y'Imana ariyo Milele.`` uwo yari Jerome Rugaruza.

Uyu mugabo yavuze ubutumwa bwiza mugihe cye. Imana yamukoreshe imuha impano yokwamamaza inkuru nziza ayivugana ubuhanga, nubumenyi nubwo atari yarize amashuri, asanzwe, ariko ari muribake bazwi kuba barigishijwe numwuka wera imulenge.
Rero, Imana ihumurize umuryango wasizwe ibegere ibiyegamize ibakomeze ibahoze nta kundi. Kandi yongere ishumbushe imulenge abandi bakozi b'Imana bazasubira mukivi cyizi ntwari zirimo gutahuka zirangije ikivi cyazo.

Turashimira Imana yari yarabadutijije kugira ngo baturere mw'ijambo ryayo.

Ev. Akim


No comments: