Monday, November 19, 2012

UBU NGO M23 IRABARIZWA MU MUJYI WA GOMA


Amakuru ageze kukinyamakuru Journal Minembwe aravuga ko abarwanyi ba M23 bamaze kwinjira mu Mujyi wa Goma, intambara ikaba ikomeje mu Mujyi hagati kabisa, aho M23 ikomeje guhangana n’ingabo za Leta ya Congo ndetse na MONUSCO.
 

Mu kanya hari hakivugwako barwaniraga kukibuga cy’indege cya Goma, ariko amakuru yatanzwe n’Umuvugizi wa M23 Col. Vianney Kazarama kumugoroba wuyumunsi arahamya ko M23 ubu imaze kwinjira mumujyi wa Goma rwose.

Abavugaga ko M23 yashize nkeretse babe bemera umuzuko winyeshyamba, nahubundi baba barihenze cane.

Ngirango wenda ingabo za Leta zirimo kuyabangira amababa zerekeza iBukavu, barikumenya ko ntabwo iBukavu ari kure cane ko ngo M23 yivugiye ko naho izahabakura. Umuntu yakwibaza aho bazageza bahunga. Icyakora guhunga kwa katanyama ntawe ukuyobewe kuko ubanza ariyo medaille baharanira_guhunga urugamba!

 Hari nabandi benshi mubashigikira ingira bwoba za Kabila bari bazi ko ntaho M23 yaca ingabo za MONUSCO. Aya makuru ntakindi akoze kiruta kwerekana yuko icyo cyizere kitari gifite aho gihagarariye nkibindi byose bishingiye kumarangamutima na ruswa, “mpemuke ndamuke”. Reka tubibutse ko MONUSCO ntakindi izwiho uretse gusambanyabo ngo yaje gucyungirumutekano  nogu traffic izahabu za Congo, ubu nabo isoni zabakoze, nabado.

Dore igisetsa: Katanyama, nubwoba bwazo ngo mbere yuko zihunga zabanjye kurasa mumujyi wa Gisenyi, zishyaka ko uRwanda narwo ru riposter, noneho bahite babona urwitwazo bati nibo binjiye bafata umujyi wa Goma. Bibagiwe kw'izamarere ziba zabibonye nkejo. Ubu ngo Bukavu barimo kuri ririmba iyo kwiyegereza abanya Goma bati "mwakole lunge mwachwa". Mbega abagabo?

What is next? wait and see

No comments: