Wednesday, October 5, 2011

AMAKURU AKOMEJE KUZA Y'APFUYE BAZIZE MAYI MAYI-FNL

Dukomeje kubagezaho (updates) y'amakuru mabi yakababaro yabacu bishwe kandi na MayiMayi-FNL, bazira uko baremwe. Amakuru tumaze kumenya nuko:

1.Gushikubu hamaze kubarwa imirambo Irindwi (7 )y'abantu bishwe, aribo:
Kadoti(umusegege), Musore wa Ruturutsa(umusizira) woku Runundu arinawe wari chauffeur, akabayapfanye na sebukwe, ariwe Gitando; Kabuteni wabasama niwe wari coordinateur wa Ebenezer warutuye Uvira, Gifota byondo wabahiga, Rev.Pasteur Ngeremo Medeo wa CELPA,n'umudamu tutabashije kumenya amazina wabadinzi, yarashatswe mubazinzira.

2. Abakomeretse
Abakomeretse ngo ni babiri aribo: Pasteur Antoine (umuzigaba), na Mama Ntimira. Uyu mu Mama, amakuru yambere yavugaga ko ari mubapfuye, ariko ubu baravuga ko yakomeretse.
Naho ibijanye nubutabazi, biravugwako abasirikare bacu bajye kumenya amakuru abantu kera bamaze gupfa.Icyakora ngo batabaye aze bicya za Mayi mayi zibiri gusa munyanjya zabo bicyanyi dore kobamaze kwihuza na FNL Hutu zabarundi. Ntibishidikanwa ko izonkora maraso zihamwa kwari za Mayi mayi ya YAKUTUMBA na FNL. Ngo zabwiraga izindi modoka zirimo abandi ngo ni muce aha, ngwabashakwa arab' ABANYAMULENGE.

Turacyakomeza gukurikirana ayo makuru nihagirigihinduka, Journal irabagezaho evolution. Ubu, ntabwo biramenyekana uko ikiliyo cyabo bantu kizaba organizé.

Ariko kandi, abantu bafate umwanzuro wogushaka indi nzira cyane cane gukora umuhanda wa Marungu-Minembwe. Kuko iriyanzira imaze kutumarira abantu.
Imiryango yose yapfushije ndetse nabanyamulenge bose muri rusange, bakomeze bihangane.

NB: Ayamakuru arimo gutangwa ukwaje, ntabwo haraba za précision finale
Akim
Journal Minembwe
http://www.mulenge.blogspot.com

No comments: