Thursday, June 23, 2011

INKOZI ZIKIBI ZATAWE MURIYOMBI MU RWANDA

Mugihe muri Kivu yamajepfo wavugwa inkuzi zikobi zirimo kwinjira ishyamba ngo zongere zimene amaraso kandi, izindi nkoramaraso zafatiwe muRwanda umugambi mubi batarawugeraho.

Mumakuru avugwa mubiyaga bigari ajyanye n'umutekano muke inkozi zikibi zikomeje guteza, mu Rwanda Polisi y’Igihugu ngo «ifatanije n’izindi nzego zishinzwe umutekano yataye muri yombi bamwe mu bakorana na Kayumba Nyamwasa ibikorwa by’iterabwoba ubwo bari mu butumwa mu Rwanda». Iyi n'inkuru yavuzwe mwi « itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu kuri uyu wa kabiri» wikicyumweru.

Aba bose uko ari batandatu ni bo batawe muri yombi



Uwo Mugore ngo yitwa Asifat Kansime, we ngo yatangaje ko amashitani yamuvugiragamo ariyo yamutegetse kujya mu ishyamba. Byibuze we yarabyiyemereye kwaramashitani abakoresha. Burya ziriya nterahamwe zose ziri muri Congo ni incarnation yamashitani gusa!!!



Uyu ngo niwe Kizigenza wabo. Yitwa Col Norbert Ndererimana
Ngo azwi kw' izina rya Gaheza, bivugwako uwo mu mutwe wa Gisirikare FRONADER niwe wari uyoboye agatsiko k'abafashwe.

Ngo uyu witwa « Gaheza yakomeje avuga ko bari baje mu Rwanda bafite intego yo gushaka inkunga ndetse no gukora ibikorwa byo kubuza igihugu umutekano birimo gutera gerenade hirya no hino mu gihugu ndetse no kurasa imodoko cyane cyane izikoreye amavuta.»
Iyi nkuru ije mugihe igisa na coalition yaba Mayi-Pareco-FDLR yatangiye igisa nikigishobora kuba indi ntambara muri Repibulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ikurikirana kandi n'itangiriro ry'uwitwa Paul Rusesabagina wafashwe n'iperereza ry'urukiko rwo mu Bubirigi rumurega kuba afasha agatsiko kabagizi banabi (Groupe terroriste)ba FDLR. Nubwo Rusesabagina wabeshaga amahanga kwari «Hero» w'uRwanda, abifashijwe na film yamwitiriwe yakozwe nabafaransa ikorewe Hollywood yitwa “Hotel Rwanda” amakuru yatangajwe na newtimes.co.rw, avuga ko «Mr. Rusesabagina was questioned about his complicity with the movement of Hutu rebels of the Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR), based mainly in the Democratic Republic of Congo (DRC)..., a close source from the Belgian Prosecution told the press.»(newtimes.co.rw)

Birababaje kumva abagabo bakoreye igihugu cyabo n'ubwoko nkaba Nyamwasa na Karegeya gufatanya na Paul Rusesabagina ukorana n'interahamwe ngo zongere zihekure igihugu cyababyaye, ngo kubera gukunda ubutegetsi. Aba bagabo, bikojeje isoni rwose.
Birababaje.

A.M
Journal Minembwe
http://www.mulenge.blogspot.com

No comments: