Thursday, June 2, 2011

MWIRINDE ZA TELEFONE NGO ZITERA CANCER, BYISOMERE



Icyitonderwa: Ndasaba abasomyi ba Journal Minembwe ko mwasoma iyi article yose, kandi mukanayigeza kubandi,inshuti n'avandimwe kuko ikinikibazo kinini c'ubuzima. Byatumwe mfata umwanya wogushakisha abandi babyanditse mumvugo twese twumva, kugira ngo ntihagire ucyikwa nayamakuru. Nubushobora iyi imprimer, iyihe abandi nyabuna.

Inkuru iherutse kuvugwa itangajwe n'inama yinararibonye zumuryango mpuzamahanga wubuzima OMS, iteje impungenge abatuye isi bose, bakoresha telefone igendanwa.

Dore uko izoncya bwenge zivuga kuri cancer iterwa nikorana buhanga:
« Abantu bakomeje kuvuga byinshi ndetse bitandukanye ku bijyanye n’ ingaruka z’ imikoreshereze ya telefoni zigendanwa (téléphones portables/mobile cellphones), aho benshi bemeza ko bashingiye ku bushakashatsi bakoze, izi telefoni ngo zaba zifite ingaruka mbi ku bwonko bwa muntu.» Ikibabaje cyane nuko abantu benshi badashobora kureka gukoresha za telepfone zabo. Dore zimwe mumpamvu, abantu bavuga cyane cane muri Afirika:
«Telefoni zigendanwa zifite akamaro ntagereranywa mu mibanire y’abantu ndetse no mu kazi kabo. Mu bihugu nk’ibi byacu bikennye aho ibikorwa remezo nk’imihanda no gutwara abantu bikiri inyuma, nta cyaruta guhamagara umuvandimwe uri kure ngo muhane gahunda cyangwa umenye amakuru ye. Hagati aho ariko utitonze mobile yawe yaguteza ibibazo kubyikuramo bikaba bihenze kurusha kure igiciro cyayo.»

Harabavuga bati ariko ubwobushakashatsi s'ukuri. Abo, bameze nkabaturanyi ba Nowa igihe yabahatiraga kumufasha kubaka inkuge bakareka ibyaha, kugira ngobatazichwa n'umwuzure. Nyamara ntabwo ari OMS gusa ibivuga.
«Nyuma y’ impaka nyinshi zikomeje kurangwa mu banyabwenge b’ ingeri zitandukanye, ikinyamakuru cy’ ihuriro ry’ abaganga b’ Abanyamerika, The American Medical Association, icyumweru gishize ku wa Kabiri tariki 22 z'ukwagatanu, nacyo ngo gishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’ abaganga bacyo, cyongeye gushimangira ko hari ingaruka mbi zigera ku bwonko bw’ ukoresha telefoni igendanwa wese.»

Iri tsinda riyobowe na Nora Volkow ryagize riti: “ibi si ibintu dukwiye gushidikanyaho kuko niko bimeze, ubwonko (cerveau/brain) bukorwaho cyane n'imirasire-rukuruzi ( radiations éléctromegnetiques/electromagnetic radiations) zirekurwa na telefoni igendanwa.”

Volkow yakomeje agira ati: “N'ubwo ikigo cy’ igihugu gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge (National Institute on Drug Abuse/NIDA) kitaremeza ko izi ngaruka zihari, birarashoboka ko ama Ondes/Waves aturuka muri telefoni (aya niyo atuma habaho gusakara kw’ amajwi) yatera kwimuka kwa AND/DNA, n’ ibindi bibazo birimo nko kugira ibibyimba ku bwonko.”

Nyuma y’ ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 47, aba baganga barasoza bagira abantu inama yo kujya bakoresha ubutumwa bugufi SMS bityo ngo bakagabanya umwanya bamaraga bavuga kuri telefoni kuko ngo zishobora kubatera ibibazo.

Indi nama batanga kandi ngo ni iyo kuvugira kuri telefoni igihe gito gishoboka cyangwa se mu gihe bibaye ngombwa ko utinda ukayivugiraho wayishyize muri loudspeaker/ main libre aho iba iri kure y’ ugutwi ari na ko gucamo ya ma ondes/waves atera ibibazo mu bwonko.

Dr. Volkow yatangaje kandi ko ngo biramutse bigaragaye ko nta kibazo ondes/waves za telefoni zitera ku bwonko, zavamo uburyo bwiza bwakwifashishwa mu bigo bivura abantu bafite ibibazo byo mu mutwe (Centres Thérapeutiques) kuko zituma habaho kunyeganyega kw' ubwonko nk’ uko Washington Post dukesha iyi nkuru yabitangaje.


Bimwe mu bibazo by’ubuzima mobile yaguteza:

Abahanga benshi bakoze ubushakashatsi ku bubi bwa mobile bahurira ku mwanzuro w’uko utayitondeye yakwica cyangwa ikaguteza ibibazo bikomeye by’ubuzima.

. Bamwe ntibabizi ariko muri telephone igendanwa habamo imirasire nsakazamuriro (rayonnements électromagnétiques) yinjira mu mutwe iyo ushyize mobile ku gutwi igateza rwaserera mu macellules ituma asohora protéines za stress ugata umutwe;

. Abantu bakoresha mobile zabo mu gihe kiri hagati y’amasaha 2 na 10 bashobora kurwara ibibyimba mu mutwe (tumeur) inshuro ebyiri kurusha abandi. Ikindi ni uko iyo uyikoresheje igihe kirekire ubushyuhe bwo mu mutwe wawe buzamukaho degrès zitari munsi y’ebyiri (2 ou 3ºC), ibi bikaba biteye ubwoba.


Telefoni mobile itera ibiyimba mu bwonko bitwa tumeur, birica

. Abantu b’igitsina-gabo bagendana mobile zabo mu mufuka cyangwa ahandi hose hegereye imyanya ndangagitsina bishobora kubicira intanga bigatuma baba ingumba;

. Mobile ni mbi ku mubiri w’abana bari munsi y’imyaka 15 kuko izi rayonnements zibigirizaho nkana kurusha abantu bakuru maze ikabatera umutwe no kuribwa mu nda.


Telefoni mobile ni mbi ku bana

. Mobile iteza abagore batwite kumererwa nabi ndetse ikagwa nabi umwana uri munda (foetus);


. Gutelefona mbere yo kuryama bituma umuntu arara nabi, rimwe na rimwe ntanasinzire. Ibi bituma umuntu abyuka umutwe umurya, yanazinze umunya bigatuma abana n’abandi nabi.

Inama :

. Zimya mobile yawe igihe ugiye kuryama cyangwa uyishyire muri cm 50 z’umutwe wawe;

. Mu gihe uhamagaye umuntu , wiyishyira ku gutwi itarasona bwa mbere ; hama hamwe wirinde kugendagenda igihe muvugana.

. Irinde guhamagara buri kanya umuntu ku wundi ;


. Gabanya guhamagara uri mu modoka niyo yaba ihagaze kuko ondes ziguma zifungiranyemo zikakwinjiramo zose zitaretse abo muri kumwe ;

. Niba mobile yawe ifunguye ugeze kuri station service, yizimye kuko ishobora gutuma compteur ya essence ibara nabi ukishyura menshi ;

. Gerageza gukoresha écouteur /headphone kurusha gushyira ku gutwi ;

. Shyira mobile yawe buri gihe kure y’umutima, amaha, amatako n’imyanya ndangagitsina;

. Buza umwana muto n’umugore utwite gukoresha mobile ;

. Kuramo lunettes n’amaherena y’ibyuma igihe uhamagara kuko byongera ama ondes akwinjiramo.



Akim
Journal Minembwe

No comments: