Thursday, January 9, 2020

Kubeshuza ibyanditswe n’ikinyamakuru igihe.com kuri Col. Michel ( Makanika).


Kwitariki 9, zuku kwezi kwa mbere, uyu mwaka wa 2020, umunyamakuru w'igihe.com, kimwe mubi nyamakuru byo mu Rwanda, abantu benshi batekerezaga kwari ikinyamakuru cyabigize umwuga ndetse cyiyubashe, cyatangaje abantu benshi aho cyihandagaje, kikandika inkuru mpimbano ( fake news), yababaje ubwoko bwose bwabanyamulenge n'abandi bantu bose bababajwe namarorerwa, gusenyerwa, kunyagwa inka, ubwicanyi ndenga kamere bwa Genocide irimo gukorerwa abanyamulenge mugihe ibihugu byibituranyi byahisemo kurebera. Uwo ngirwa munyamakuru yavuze inkuru nshinyaguzi kandi zikinyoma zemeza ko umusilikare wumunyamulenge ufite ipeti rya colonel witwa « Makanika » wavuye mugisirikale cya Leta ya Congo kubera kuja gutabara ubwoko bugize iminsi bwichwa ninyashamba za Mai Mai hamwe na Red Tabara, leta ya Congo nababafasha barebera. Mugihe ubwoko bwabanyamulenge bukomeje gukorerwa genocide Leta nibindi bihugu bibanye birebera, ntabwo uyumunyamakuru w'igihe yigeze yandika abaza impamvu igihugu cye ndetse nibindi bidatabara ngo bihagarike genocide iri gukorerwa abanyamulenge nkuko byiyemeje kutazongera kurebera genocide, ahubwo ahitamo kwamagana no kubeshera ndetse no guharabika umutabazi w'ubwoko, wahisemo kuja kuburengera, ati colonel Makanika yazanwe nokuja gufasha umutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa. Bigaragara kwababajwe nogutabarwa kwabanyamulenge. 

Ikindi gitangaje, usibye ibinyoma, nukuntu uyu munyakinyoma yibwira ko Umusirikare w'umunyamulenge yoreka kujya gutabara ababyeyi be barikwichwa rubozo nabanzi babo, ahubwo agahitamo kujya gufasha Kayumba Nyamwasa. Kuko se Kayumba amurutira ababyeyi? kukose haricyiza abagiye gukora? Erega abanyamulenge bo bafite inyungu kumutekano namahoro y uRwanda nubwo rwo rwabatereranye. Uretse kururwanira no kurumenera amaraso, kuruturamo nokurutungiramo nizindi mpamvu zituma abanyamulenge batokwifuza kubona abavandimwe babo basubira muntambara. 

Ikindi gitangaje nuko yumva ko umusirikare wumunyamulenge yogira inyungu mukuja gufasha abashaka guhungabanya umutekano w'uRwanda. Kuyihe mpamvu? Ngo yunguke iki? Ko bizwi neza kwabanyamulenge bari mubarwaniye kubohozwa kuRwanda, bakaba bafiteyo imiryango myinshi, niyihe mpamvu yotuma bafatanya nabashaka guhungabanya umutekano w'uRwanda? Ibyo rwose usibye kuba ibinyoma ni noguteranya nagasuzuguro kenshi. Col. Makanika yaje gutabara ababyeyi biwe. Ibyo kumva ko bidahagije nubuswa nubugome. Ntabwo arajwe ishinga nibibazo byiyo P5; siyi mulenge ntanicyo ibamariye cyane ko nabo ntacyo bamariye ababyeyi mugihe cya ngirente. Rero Birababaje kubona igihe.com nayo yagiye muri Fake news. Abanyamulenge kw'isi hose nabakunzi bukuri baramwamaganye. Kandi dusabye igihe.com gusaba abanyamulenge imbabazi.  


Ak 

No comments: