Tuesday, February 19, 2019

Umwicanyi ruharwa Abdoulaye Yerodia Ndombasi aragiye!



Kur'uyu wa kabiri tariki ya 19/02/2019, *Abdoulaye Yerodia Ndombasi* wafatwaga nk'umucurabwenge w'ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri Congo mu mwaka wa 1998 yitabye Imana mubitaro biri mumujyi wa Kinshasa byitwa Cinquantenaire, nyuma y'igihe kinini yaramaze arwaye.

Apfuye afite imyaka 86, kandi yar'umuntu ufite amateka mabi cyane kubanyamulenge kuko aza ku mwanya wa mbere mubagize uruhare rukomeye mubwicanyi bwibasiye abatutsi n'abandi basa nabo muri Congo muri 1998.

Tubibutse ko, kw'itariki ya 04/08/1998, uyu mugabo, abicishije kuri radio na télevision by'igihugu, yahamagariye abandi bakongomani gutsemba abatutsi n'abasa nabo bose, abanje kubita *microbes*,  zikwiriye gutsembwa hakoreshejwe uburyo bwihariye!!!

Iyo discours y'uyu mugabo yakurikiwe no kwicwa kw'ibihumbi byinshi by'abatutsi, abasirikare n'abasevire b'abanyamulenge, abanyamasisi, abanyejomba n'abanyarwanda bari muri Congo muntara zitandukanye, mumujyi no mubyaro.

Ubu bwicanyi bwakurikiwe nintambara ikomeye yabaye hagati ya Leta ya LD Kabila n'imitwe yamurwanyaga. Iyi ntambara yarakomeye ibihugu bigera ku 9 byo muri Africa biyihuriramo. Yaje guhagarikwa mukwa 06/2003 nyuma yurupfu rwa LD Kabila wari waratsimbuwe numuhungu we Joseph Kabila. Imaze guhagarikwa hashyizweho Leta y'ubumwe ihuriyeho n'impande zarwanaga.

*Abdoulaye Herodia Ndombasi* kubera uruhare rukomeye yagize mugutsemba abatutsi Leta ya Congo yamuhembye kumugira umwe muba vices présidents bane bashyizweho muri iyo Leta.

Kubera uruhare  rutaziguye yagize mukurimbura igice kimwe cy'abaturage nta mpamvu, kw'itariki ya 11/04/2000 umucamanza w'ububiligi yamushyiriyeho impapuro zo kumufata (mandat d'arrêt) akagezwa imbere y'urukiko rwisumbuye rw'i Buruseli(Bruxelles) mu Bubiligi.

Leta ya Congo yitambitse imbere yizi mpapuro zo guta muri yombi *Abdoulaye Yerodia Ndombasi*, imukingira ikibaba ngo adafatwa akaburanishwa. Mumwaka wa 2002, Leta ya Congo yareze u Bubiligi murukiko CIJ(Cour Internationale de Justice) isaba gutesha agaciro izo mpapuro zo guta muri yombi uyu mwicanyi.

Urukiko rwafashe icyemezo gitesha agaciro izo mpapuro kw'itariki 14/02/2002, rushingiye kubudahangarwa Abdoulaye yarafite kuko icyo gihe yari yaragizwe ministre w'ububanyi n'amahanga!

Mubyukuri ibihugu bikomeye kw'isi byagaragaje ubushake buke bwo gushigikira ko abakoze ubu bwicanyi baburanishwa.

Ubutabera mpuzamahanga bwagaragaje intege nke kuko ahanini bushingira kunyungu z'ibihugu bikomeye. Aho bifite inyungu bihashyira imbaraga icyo bishaka cyose kikahakorwa. 

N'ukuvuga ko iyo ibihugu bikomeye bibona nta nyungu directs za politique ziri mukuburanisha abakoze ubwicanyi runaka biricecekera! Mwibuke ubwicanyi abanyamulenge bakorewe mu Gatumba muri 2004, ababukoze bakabyigamba ariko kugeza nubu nta numwe uragezwa imbere y'ubutabera!

Kubera ubwicanyi yakoze ntiyabihanirwa, *Abdoulaye Yerodia Ndombasi* muri 2006, ubwo yari muri Campaign yo kwamamaza Joseph Kabila kuri Goma, yongeye kuvuga amagambo mabi kubatutsi, aho yavuze ko banze gutaha ku neza iwabo mu Rwanda ngw'ariko bazashorezwa inkoni bahikikishe ko babagejejeyo!

Ariko iyakaremye n'iyo ikamena, nubwo Yerodia na bagenzi be bagerageje gutsemba abatutsi bagamije bakabamaraho ariko ntibabigezeho, ubu Yerodia apfuye abatutsi bakiriho kandi ari benshi kw'isi.

Turagije dutanga pole ku kubanyamulenge bose n'abandi batutsi bose, by'umwihariko abacitse kwicumu n'ababuriye ababo mubwicanyi bwakorewe abatutsi muri Congo muri 1998, tunababwira ko icyiza cyose kiraharanirwa, ntacyizana, kandi baravuze ngo akimuhana kaza imvura ihise. Rero duhagurukire rimwe duharanire ko bariya bantu bose baduhekuye bacirwa imanza z'ibyo bakoze.

Aba bicanyi nabo bakwiye kumenya ko, n'ubwo bazakomeza gukingirwa ikibaba ntibaburanishwe hano mwisi kubera injustice iyibamo, ariko ntibagire ngo ntibazabibazwa imbere y'Imana!


*Me Munezero Byinshi Willy*

No comments: