Wednesday, April 20, 2011

UMUTUTSIKAZI MADAME MBARAGA GASARABWE YAGIZWE UWUNGIRIJE UMUNYAMABANGA MUKURUWA ONU



Umunyarwandakazi Gasarabwe yahawe imirimo yo kungiriza umunyamabanga mukuru wa LONI

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye, Ban Ki Moon, yashyize umunyarwandakazi ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Amahoro n’umutekano ( first Assistant Secretary-General for Safety and Security).
Mbaraga Gasarabwe wahawe uyu mwanya afite inshingano zo gukurikirana imikorere y’urwo rwego mu muryango w’abibumbye ndetse akaba agomba no kujya ahagararira umunyamabanga mukuru wa Loni igihe adahari, cyane mu birebana n’umutekano.
Gasarabwe yari asanzwe ahagarariye ndetse anahuza ibikorwa bya Loni muri Mali ndetse anakuriye ishami ryawo rishinzwe amajyambere (PNUD). Uyu mugore yanahagarariye LONI muri Guinea , Djibouti na Benin. Kuva mu mwaka w’1991, uyu munyarwandakazi yagiye akora akazi gatandukanye muri PNUD I New York ku cyicaro gikuru, ndetse yanabaye umuyobozi w’agateganyo w’iri shami rya Loni mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati.
Itangazo ryatanzwe na LONI rigaragaza ko uyu mutegarugori yagiye akunda gukorana n’agashami gashinzwe amahoro n’umutekano cyane mu bikorwa byo gusesengura ibijyanye n’umutekano muri rusange. By’umwihariko, ngo Gasarabwe yagize uruhare rugaragara mu bikorwa byo gufasha impunzi zisaga ibihumbi 22 muri Djibouti.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na LONI rivuga ko uyu munyarwandakazi yigaragaje cyane mu bikorwa by’ubutabazi, aho ngo yagaragaje ubunararibonye mu gukusanya inkunga zigenewe ababa bari mu byago ndetse no mu bikorwa bigamije iterambere.
Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Ubushobozi bwe ndetse n’imbaraga yagaragaje mu kuzamura uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ni ikindi kintu cy’agaciro azanye muri iri shami”.
Gasarabwe, ubu ufite imyaka 52 y’amavuko, afite impamyabumenyi ihanitse (master’s degree) mu bukungu yakuye muri Kaminuza y’Uburundi ndetse n’indi mu icungamutungo n’ubucuruzi (Management and business administration) yakuye I Boston muri Amerika mu ishuri ryitwa the Arthur D. Little School of Management(rizwi nka Hult International Business School).
Umunyarwandakazi Mbaraga Gasarabwe ahawe akazi ko ku rwego rwo hejuru mu Muryango w’Abibumbye nyuma y’abandi banyarwanda nabo bagiye babona imyanya muri uyu muryango. Muri bo, harimo nkaJoseph Mutaboba, intumwa ya Ban ki-Moon muri Guinea Equatorial, Lt Gen. Patrick Nyamvumba, umugaba mukuru w’ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Darfur (UNAMID), na Valentine Rwabiza wungirije umuyobozi mukuru w’ishami rya Loni rishinzwe ubucuruzi.

Source
Jean Pierre Bucyensenge
http://www.igitondo.com/spip.php?article1379

No comments: