Thursday, August 30, 2007

Reaction sur l'analyse fait au Message du Mgr

Avis contraire de l'analyse du Pasteur Tito Gasaza
Par Justin Nsenga (USA)


Ndagira ngo ntange ibitekerezo kuri point yabaye souleve muri analyse yawe(Tito)see:Commentaire sur le message de Mgr Gapangwa‎ ‎, qui d'une part, a un sens du present millenaire, mais d'autre part vous tendez de jeter toutes les responsabilites a nos aieux qui ont manifeste de la bravourie et une histoire tres riche que la note.
Pasteur, bibilia iti" Wunguka ubwenge, ukunguka umuruho". Ibyo turimo uyu munsi nta na rimwe ndabishyira kuba byeyi bacu, iyi ni imbuto mbi yatuvutsemo twe urubyiruko. Thus, analysis zawe ntabwo nazemeye, kubera izi mpamvu;

1. Uti imirara yazanye amacakubiri: Imirara nta kibi cyayo, navaga ikantarange, nkagenda ntazi aho ndara, bwira nkinjira munzu mpitiyemo, cangwe se umugabo nsanze hanze ati injira munzu mwana. Nageramo ati ese uturutsehe? Nti nturutse aha naha, uri uwande se sha? nti ndi mwene kanaka wa kanaka. Umusaza ati yooo, sogokuru wawe twarabanye,twaragabiranye...Nta narimwe nari numva umwana wumunyamurenge azizwa ubwoko bwe, cangwe se abura indaro, uretse kuri iki kinyejana cyacu, kandi ba data na basogokuru bakiriho none, uzabaze baracyafite umuco. Hari naho wageraga ugasanga winjiye munzu ya nyogosenge, nyokorome... Bwaca wataha uti naraye mu muhana w'abanyanaka, banfata neza, ndetse umusaza runaka yavuzeko yabanye na sogokuru. Ibi byatumaga imiryango ikomeza kubana no gukundana.Gushakana no gushyingirana nabyo byatumye uyu munsi nta munyamulenge utavukana nundi, which is good!!! Byatumaga utagendana ubwoba kuko nubwo wasanga umuhana wiganjemo ubwoko bumwe, ntiwaburagamo abo muvukana. Nta kibi rero cy;imirara.

2. Uti byageze no mu matorero: Toujours ni kuri ya ngoma yanyu mwe Abapasteri babasore. Nkiri umwana numvaga bavuga ngo: Ku Kabara ko kwa Muhebera, Pasteri Makombe, Pasteur Kajabika, Pasteur Mudagiri, Mwungura, Past.Bitebetebe,...... abo bagabo mvuze nabandi benshi ntazi, baranzwe nubupfura mu mirimo yabo, ntabwo bigeze bakorera umushahara mu matorero, barabwirizaga, bwaca bakaja guhinga hamwe nabakirisitu babo, ejobundi haza uwundi mutindo wabayobozi( pardon je ne veux insulter personne, ni analyse) bamwe bati umupasitori agomba guhembwa... biba ibintu bishya muri culture yacu, twari tuzi ko ukorera Imana azahemberwa mu ijuru.Noneho aho abantu batangiriye kuja kwiga za Biblia, ils ont investi, bagurisha inka zabo, barara ubusa, rero il faillait que babyaza umusaruro, ibyo bize. Le verset ivuga ngo Umuntu azatangira guhemberwa hano ku isi, irasakara, Umunyamulenge wari umenyereye evangile ye isanzwe, yo kuja mu rubunga mugatarama, mukuzuzwa, amandiko, guhanura...atangira kuvangirwa( EREGA UBUTUMWA BUJYANA NA CULTURE) ejo ngo muzane igitoro cy'i Kanisa, abasaza bati ibi nibiki...Ibyo biza ari nka business nshya, surtout Vague yo kuja mu Rwanda nayo ya contribuer cyane kwerekana ko umupasteri ari umukozi nkabandi. Ni byiza ntacyo ngayamo kabisa, ariko byaje mu bwoko butari bumenyereye iyo mpinduka.

Abantu bose barahumuka, bati kumbe umuntu yo kizwa no kuba Pastori?? Voila le genese y'intambara zinjiye mu mirara, zitwikiriye Itorero. Noneho umuntu yaza afite umuhamagaro, abandi ati reka da, uyu ni uwahe?? Kubera iki/ kubera inyungu. Tjrs, ni muri ya generation yacu. Pasteur!! Mbwira neza uri aho KGL, kandi ibyo urabizi, ubu hari Abanyamulenge bahinduye impano yo guhanura Business. Ndabeshye??????????????? Iwacu umuhanuzi ninde wigeze ahanurira umuntu ngo niho amuha ibyo arya??? Ubu ahubwo bamwe bavangirwa nabahanuzi, ngo tubonye ko utsinze banaka, umuntu akaba yo kwita ku giti ngo ari kumasezerano. Hari urugero waba uzi rwabadata, ngo urumpe?? Ndacyari na muto wenda.

3.Imirara muri politiki: Umunyamulenge yamenye amafaranga nuburyo aryoha vuba aha cyane, wasangaga umugabo ubyajije inka ze zitatu afite amata, yashoboraga gusuzugura millionnaire, kuko ntacyo amafaranga yari amubwiye kuko ntacyo yayashakiraga, yagurishaga akamasa akagura ikoti, numunyu winka, ihuzu yumugore, amakaye yabana, nutubutura twabana, ahasigaye akigaramira, agatura muri Paradizo y'I Mulenge, ubu yangiritse. Aho tubyirukiye, turagenda, tubona ifaranga uko riryoha, tumenya amacenga n'amaco yinda, tumenya uko inzara iryana, nuburyo bwo kuyirwanya, Voila aho byacikiye. Ahubwo dusubire kuri Authenticite wa mugani wa nyakwigendera Mumbutu( Mobutu).

Questions:Imirara, ikibi cyayo ni ikihe? Uzi ko imirara yagiraga justice iruta iya none? None se Umunyamulenge niwe ufite umurara ku isi yose??? reka mvuge aba bembe, nibo naturanye nabo, abashikalangwa, abashinatete, abasimunyaka,abasimukinjyi, basimukuma,...ugira ngo namazina asanzwe/ Ni imirara nkiyacu. Kuki se badasubiranamo????? Rero, tureke guhunga responsabilites ngo tuyishyire kuri basogokuru barwanye intambara z'ukuri n'ubutwari. Twabaye une generation y'abahemu, indyarya,abagome,abakunda impiya, kwikunda kwarakabije,urwango nta yindi signification yarwo uretse ibyo byose mvuze.
Prove me wrong, niba wumva analyse nakoze itariyo. Ese uwaguha force magique yo gukemura ibibazo byanyamulenge, wahera he? wahera kuri basogokuruza???
Gira umunsi mwiza.
Justin Nsenga
USA

No comments: