Friday, December 8, 2006

Dushishoze

By Tito G.M

Chers membres,
J'ai le plaisir de vous adresser, au prix de notre salut, cette idélogie nous incittant à renoncer aux divisions et à rechercher la paix dans l'unité. Kera baravugaga ngo "impyisi yiwanyu iz'ikudya ukurundarunda".Travaillons d'abord pour notre unité et envisagons favorablement l'établissement en RDC d'un foyer pour le peuple TUTSI (Abanyamulenge n'abandi dusa) accepté par les autres comunautés congolaises, et employons tous nos efforts pour faciliter la réalisation de cet objectif, étant clairement entendu que rien ne sera fait qui puisse porter atteinte ni aux droits civils et religieux des collectivités non munyamulenge existant en RDC, ni aux droits et au statut politique dont les Banyamulenge jouissent dans tout autre pays.Muzi ko tugira ngo twibohoze tukitenya n'abakidufatiye runini...Bamwe bati bibo banzi kandi nibo baduteranya. Nabo, baraduhema bati "urwishigishiye ararumira", ngo ntwimwayonkoyeho, murorere murebe. Dushishoze tutagwa muruzi turwita ikiziba; bamwe bati "uruhiye rugirwa no gutukura" abandi bati "iyihuse ibyara ikirambu". Izo tendances zombi urebye zifite ishingiro, ariko "igihe n'igihe caco". Mwogacwamwe nti mubona ko twizira? Ku bwanje aho kwiyahura, n'ubwo rwose guhakwa kwa Gashigo bitoroshe, nkavuga nti "aho gupfa none napfejo": tubanze tuyoboke, ejo "sakindi izaba ibyara ikindi" kandi na ya Mana yacu muzi y'Inganji, y'Imwoba, y'Irubumbashi,... yayindi yakiduhaye izaducira inzira. Ese, ubundi iyo hataba ku bwayo tubatukiriho? Ndavuga ntya ngirango ncahe babandi bo muri twe bagira bati ntakindi umuti n'ukwambikana. Nyabuna tubanze twisubiremo twenyine, twiyunge ubwacu. Ese ubu, uwavuga ngo karabaye wasangande? wahungande? Tutariyunga ni hahandi tuzarira impande zose, kandi ngo "ubwami bwigabanije buba bwashizeho". Ese ubundi turapfa iki ko turi "bene nyirakivuruga kivuruga icansi kimwe". Mwabonye ko Gashigo yimye kandi mukebawe akamuyoboka, none ngo twe aho guhakwa bamwe bati duhangane! Eee, aho nti twizanira gobwegobwe. Hadya ngo turintwari, ubutwari bwo ntawatuhangara, ariko se turihe? Mwibuke yama exprois abana bacu bakoze muntambara za Kongo n'ahandi, yatugejeje kuki? ngo "yina w'intwari yarize mbere". Mwari muzi ko Ubutwari buvukana n'ubwenge. Ubutwari buzira ubwenje n'ubwiyahuzi. Umwami iyo utamuramije uramuhunga.Ndangije mbabwira nti tumenye uko twifata, kandi s'ubwoba bumvugisha. Kandi nti ibyo dukora byose tubikore tutiteranije n'abavandimwe, n'abaturanyi n'inshuti, ejo tutazabura aho dusaba n'amazi. Njye ndabona twizira, nyamara twisuzuma twarokoka, ubanza na Bibiliya dukunda cyane ibyemeza. AKanwa kamukuru...Je vous serais reconnaissant de bien vouloir porter cette idéologie à la connaissance de tous les membres où qu'il est.

Tite G.M.

No comments: