Tuesday, September 29, 2020

ABASIRIKARE BA FARDC BAKOMEJE GUFATANYA NA MAI MAI KUNYAGA INKA

Nyuma yumunsi umwe gusa intumwa za LETA ya CONGO ziyobowe na MInistre wa Defense hamwe na Ministre Azarias Ruberwa hamwe nabandi bayobozi barimo gouverneur wa Kivu, Ministre wa intérieur Lwabanji na Honorable Moise Nyarugabo nabandi babaherekeje kuza kwimika Bourgoumestre Gad Mukiza nogushiraho commune ya Minembwe kumugaragaro, ingabo za FARDC zikomeje gufatanya na Mayi Mayi mugikorwa kigayitse cyokwiba inka no kwica abungeri. 
Soma iyi nkuru kubura mbuye nkuko itangwa nabahibereye. 

Iragira iti:  kuva mu gitondo cy'uyu munsi wo kuwa kabiri tariki ya 29/09/2020 twari twakurikiye inka zaraye zinyazwe ho bita MONGIMONGI hafi n'umujyi wa Baraka twagiye turi kumwe n'abasirikare ba régiment 2202 iba Baraka ariko twasanze inka zageze kure tugeze aho bita ITOTA hari abasirikare ba régiment  yz 3301 iba kuri MUGERA mu by'ukuri butarimo gukabya no kuvuga ibinyoma twasanze ariyo ifatanya na Mai Mai kunyaga  inka zacu zose kuko  twasanze abasirikare b'iyo régiment baba i KANANDA baje guhura na Mai Mai  bagabura inka zimwe zija kuri MUGERA izindi Mai Mai irazitwara berekeza aho bita BASHIKALANGWA, dusanga abasirikare baraho bicaye aho muri uwo muhana bahuriye na Mai Mai muri uwo muhana nyine bita ITOTA bamaze kubaga inka zinne munsi y'umuhana waho ITOTA bafite inyama bari bamaze kugabura n'abagenzi babo bari bavuye kuri MUGERA imodoka ya régiment 3301 yo kuri MUGERA imaze kuzitwara noneho abo basirikare b'i Kananda tubafata en flagrante  bagifite izo nyama aho kuko barasaga n'aho batari bazi ko tuza twabaguye  gitumo tubasanga bicaranye na Chef de village wa ITOTA noneho batubonye dushyitse n'imodoka barahwera noneho tubabajije impamvu batakurikiye inka kandi turi kubona ikirari kibisi aho inka zaciye hagati  muri uwo muhana wa ITOTA  baratubwira ngo bazikurikiye barazibura Fand  twari twajanye ntavuga izina arababwira ngo bajane n'abo basirikare twavanye muri régiment 2202 ya Baraka yari yatabye  baranga ngo ntibagenda ngo inka zageze kure ko  bitagishobotse ko twazigarura noneho babwira ngo nawe nareke kohereza abasirikare ngo kuko inka zagiye kare. Fand yahise ambwira abasirikare twari twajanye ngo nibakurikire ikirari  cy'aho inka zanyuze bagende bagerageze kureba ko babafata bakazigarura abasirikare bahise bagenda kandi rwose bari bafite ubushake bwose bagiye ahantu hagendwa amasaha abiri  barazibura bityo biba ngombwa ko bagaruka.

 Mu by'ukuri inka zose twasanze inka zose zimaze kugenda ari izanyagiwe SALANGUBA zirenga 200 bakicha n'abungeri babiri ariyo  régiment ya 3301 iba kuri MUGERA ariyo yafatanije mu buryo butaziguye  na Mai Mai yari ivuye mu BUREMBO yica abungeri inyaga n'inka  ikindi cyongeyeho inka 250 zanyagiwe mu MUTAMBARA  muri cortège y'inka z'abanya Minembwe zari zitashye mu Minembwe inka zigera kuri 250 nibo bazinyagishije bafatanije na Mai Mai none uyu munsi bafashwe ku mugaragaro izuba ku manywa y'ihangu rwose n'abasirikare twari turi kumwe twese twumiwe kandi ntabwo ari amarangamutima pe ahubwo n'ukuri kwambaye ubusa kuko impamvu ari ukuri kudahengezwa ni uko  hari hamaze iminsi bivugwa y'uko régiment ya 3301 ikorana na Mai Mai ariko abantu bakabivuga nta bimenyetso bifatika ariko uyu munsi ubufatanye iyo régiment ifitanye n'a Mai Mai bwagaragaye ku buryo twageze i Fizi tugarutse  tuhasanga Colonel ntavuga izina wungirije Commandant Sous - Secteur wa opération Sokola II muri territoire ya Fizi muzi mwese Colonel KATEMBO wayogoje Minembwe uwo mu Col umwungirije aho twamusanze yicaye twaganiriye nitonze nta mujinya mfite gusa nari mbabaye n'ibimaze iminsi bitubahlo ndamubwira ngo ibyo tubonye by'uko  abayobozi ba régiment ya 3301 bakora tukaba tubafatiye mu cyuho cyo kuba bakorana na Mai Mai ari ukuri noneho musobanurira neza mubwira abungeri 10 bamaze kwicwa muri littorale ya FIZI , mubwira inka zirenga igihumbi zimaze kunyangwa n'inka zigera kuri 197 zatemwe kandi namubwiye abantu bose baraho bumva atari ku karubanda na Fand  twari twajanye ari aho hamwe n'abasirikare ndetse n'abandi bantu bari bicaye aho mu by'ukuri yabuze icyo ansubiza  ndongera ndamubwira ngo hari iyi régiment ya 3301 iba kuri MUGERA ko ifatanije na Mai Mai ariyo yanyaze inka twari tuje dukurikiye kuko ikimenyimenyi n'uko babimenye na 6hoo za mugitondo ariko ntibaha   amakuru Commandant wa régiment ya 2202 iba Baraka aho inka zanyagiwe MONGIMONGI , ntibakurikiye inka zageze muri eneo bakoreramo noneho igikomeye n'inka zinne babaze bazana imodoka barazitwara izindi tuzifatana abasirikare bari bakiri aho babagiye izo nka  icyanyuma  ni uko tuhageze Fand wari uvuye Baraka yabasabye kujana n'abandi basirikare baranga.

Nasoje ijambo mubwira ko akarere ka BIBOGOBOGO tumaze iminsi twicwa , tunyagwa,   inka zitemwa izindi zipfa kubera inzara kandi hari inzuri abungeri bahungisha inka kubera umutekano muke kandi abasirikare muhari ndamubwira ngo ni ubwo twahuye n'ibibazo bikomeye ariko ntawe turakubita n'urushyi cyangwa ngo kwihore turihangana kubera ko dushaka amahoro nonega lmana ibashyize ku mugaragaro abamaze minsi badukorera ayo mahano mu bwira ko ukwezi kutashyira bishe RWAGAHIRIMA Edinas kandi  MONGIMONGI aho bamwiciye hari cyariho amaraso mabisi none muhaye Mai Mai mission ije mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 28/09/2020  na saa inne bucya kuwa kabiri baraje banyaze inka zirenga 200 zitaye inyana zonsaga ku rwahi  ndamubwira ngo ubwo bugome iyo régiment irigukorera abaturage kand yari ifite inshingano zo kurinda umutekano w'abaturage n'ibyo batunze ingaruka zabyo zizayinda ariko ntizizahera.

Mubwira ko tumaze iminsi ntacyo tudakora ngo dushakishe amahoro ndetse no gukomeza kubana neza n'andi moko yose atuye mu karere ka Moyens plateaux ya Fizi.

**Icyitonderwa* :

Twe Ambassadeur baharanira gushakisha amahoro hose twiyemeje kuvuga ukuri ndetse byaba na ngombwa twakwera tukakuzira aho kurebera akarengane gakorerwa abaturage b'amoko yose nta vangura.

*Uburenganzira bwawe urabuharanira wabusaba indi ukabutakaza*.

Murakoze.

Bikorewe Baraka , kuwa kabiri tariki ya 29/09/2020

*Ambassadeur de la Paix*

MUHUMUZA MUGWEMA Jacques

No comments: