Wednesday, May 14, 2014

Intwari Colonel Jules Mutebutsi aratabarutse.

 

Ubwoko bw'Abanyamulenge ndetse na Congo yose yapfushije imwe muntwari zikomeye, colonel Jules Mutebutsi witabye Imana kuwa gatandatu itariki 09/05/2014 azize indwara, akaba yaraguye my Rwanda.
Reka twibutse abasomyi KO col. Jules Mutebutsi nyuma yokurwana na Gen. Nabiola iBukavu mumwaka Wa 2004 aho yarwaniraga ubwoko bwe bwabanyamulenge, yaje guhungira mu Rwanda nyuma azagufungwa n'igihugu cyuRwanda akaba yaramaze imyaka hafi 10 atemerewe kugaruka mugihugu cye.
Col. Mutebutsi ntabwo yigeze acyogora kugerageza nuko yarashoboye kose agerageza guharanira uburenganzira numutekano nabanyamulenge muri Congo.
Ubwo bamushinguraga umwe mubagabo bahawe ijambo yavuze KO Mutebutsi apfuye nka Mose atambukije ubwoko bwe muri gakondo yabo. Atariko hariba Yoshuwa bazafatiraho yagejeje bakazambutsa ubwoko.
Kimwe mucyatangaje abantu ubwo bashinguraga umurambo wanyakwigendera nukuntu habuze abiyita abayobozi bubwoko bwabanyamulenge batuye iKinshasa ndetse nomukiliyo cye. Ndetse nubushake buke nishyaka rike bagaragaje ubwo bananiwe kujyana umurambo we ngobawushingure mugihugu cye mucyubahiro nubwo atavugaga rumwe na reta ya Congo.

Col. Mutebutsi igendere wakoze ibyubutwari mugihe cyawe.

By
A. Muhoza

No comments: