Wednesday, December 12, 2012

IMISHYIKIRANO YA LETA NA M23 YABA IGEZEHE?


Imishikirano hagati ya M23 na Leta ya DRCongo ibera Kampala muri Uganda yahagazi uyu munsi ngwariko bizakomeza ejo. Ngo bose basabwe gufata uyu munsi bategura ibyo bazaganiraho ejo.
Igisekeje nukubona ukuntu Leta ya Congo yitabiriye ibibiganiro bahurumbye cane nyuma yiminsi bamaze bamenagura amagambo biyandagaza bavuga ko Leta ya RDCongo idashobora kuzagira ibiganiro na M23. Ubundi ibiganiro byaribitegereje gutangira kucyumweru, ariko abayobozi ba Congo bageze iKampala kuva kuwa gatatu! Iki nicerekana ubugabo buke, nokutiha agaciro bikunze kuranga abategetsi babanyekongo.
Usibye ko hariho benshi bakunda byacitse, bo bababirukira kugira ngo bahabwe agatsimbura mubyizi mugihe cyibyo biganiro. Aha umuntu yatanga urugero rwabagabo bamwe bazwi kuba baritanguje birukira mu mishikirano iKampala bataranatowe naza composante zabo.
Umwe murabo numugabo tutaashatse kuvuga izina wigeze kuba umu depute, ngo wakoze ibishoboka byose kugira ngwabo bakoranaga bamutume, abonye ko hatowe abandi kuja muri delegation ahita abatanga  bajya kumva kera yagiye. Icyakora uwo mugabo azwiho kuba opportuniste nakazitereyemo. Ariko cyane abajanwe nokwishyakira umugate kimwe nabandi banyekongo bose.

Tugarutse kumishikirano hagati ya Leta na M23, icyo abantu benshi bibaza nigishobora kuzava mwo.
Ese Leta ya RDC izemera kubahiriza ibyo M23 isaba? Ese M23 yo izemera gushira intwaro hasi mugihe izasabwe kwemera ibyo Leta yemeye gukora nubwo bizaba ataribyo basaba byose?
Nyuma yahose, ikizabemeza ko Kabila azemera gushira ayo masezerano ya kabiri mubikorwa niki?
Icyo bakwizerera iyi Leta niki?
Aho ntibashobora kuzicyuza impamvu bemeye gusubira inyuma nubwo bibaye ngombwa bigaragara ko bakwisubiza aho bari barafashe?
Hanyuma se, ubu Leta ya Congo irimo kubeshya abaturage ko niba M23 yemeye, ubwose indi mitwe yose yafashe intwaro irwanya Leta nayo izahita ihagarika imirwano kubera ko M23 yasubiye muri Leta?

Hagati aho abantu bose bahanze amaso Kampala cane ataruko bishimiye ibizavamo ahubwo arukubera impungenge zibizavamo cyangwa bitazavamo.


No comments: