Kubera ko izina "Zera" arizina ritwa abantu benshi rero ntituramenya neza uwo ariwe. Tukaba tuzabagezaho ibisobanuro bihagije tumaze kumenya neza uwo mudamu uwariwe.
Iyondege ya JetLink Express ariko ikaba ikoreshwa na Rwanda Air, ngo yaguye yarikimara guhaguruka igana Uganda, ngwigeze mukirere yongera iramanuka kubera ibibazo tekinike. Ngo yahise igwa yinjira ndetse mukibuga ngo mucyumba cya VIP (aho abantu babanyacyubahiro barindirira)
Richard Masozera, director general wa Rwanda Civil Aviation Authority, ngo yavuze ko iyondege yaguye yarimaze iminota 2 gusa igeze mukirere. Ngo abari mundege bose bahise bajanwa kubitaro bya FAISARI, usibye uwo mudamu wacyu wahise yitaba Imana.
Nukuri birababaje cyane kumva inkuru nkiyo. Abavuze izina ry'uwo mudamu bavuze ko ngo yari umuvuga butumwa. Mfite igishika cy'ubwoba bwinshi cyane ko Zera yaba ari muramu wanjye nzi utuye iGitarama kandi nawe akaba ari umuvuga butumwa. Nahise ngira igicuro nkicyuumva iryo zina kandi sinzi ko yaba ari "coincidence" ko bakwitiranwa bagakora numwuga umwe. Ndanga kwemera kwariwe kuko byambabaza cyane rwose, usibye ko uwo yaba ariwe wese bibabaje ariko kandi uwo ni muramu wanje, kandi n'inshuti yanje.
Ariko kandi reka ndeke kuba ariwe ntekerereza kuko tutarashishoza neza iyo nkuru.
Dukomere kandi icyingenzi nuko yari umukozi w'Imana ikaba imwakiriye (uwo ariwe wese)
Akim
Journal Minembwe
No comments:
Post a Comment