Monday, July 13, 2009

IGITERANE CYA BARAKA

To read the English version: Baraka Reconciliation conference


Kuva kwitariki 15 ukageza kuri 18 z'ukwa Gatandatu, 2009, Baraka muri Kivu yamajepfo hiteguye Igiterane kirihagati yibihumbi 3000 na 8000 by’abantu.

Ubu, mubiyaga bigari, haravugwa inkuru hejuru yigiterane kinini cy'ubwiyunge kirimo gutegurwa Baraka, muri Zone ya Fizi.
Igiterane cyoguhuza amoko yabatuye k'umugabane wa Kivu y’amajepfo, murwego rw'ubwiyunga (reconciliation) kiyobowe na Bwana Sebatware Kiyani utuye Nairobi.
Sebatware, hamwe nabandi bafatanije ikigikorwa babaye intwari mugufata iyambere nokwirengera guhuza imbaga y’abantu bangera hagati y’ibihumbi bitatu nibihumbi umunani byabantu bari basanzwe batavuga rumwe, kabishwe basa nabari bamaze imyaka irenga icyumi barabaye abanzi. Cyane cyane abazitabira icyo giterane bakaba ari Ababembe, n’abanyamulenge, kandi bakazahurira iBaraka muri centre y’ababembe! Icyakora ngo n'amoko yose yomuri Kivu yamajepfo yatumiwe kikibamo.
Wenda, ikigiterane cyaba imbarutso yokuzana amahoro n'ubwiyunge koko hagati yamoko yigize abanzi, bakemera kwihekura babitewe n'ubujiji, inzangano, ishyari, imitegekere mibi, ndetse n'ubukene.

Kuba uyumunsi ibihumbi byabantu bava muri ayo moko bemera guterana hamwe mumahoro, nabyo ubwabo yaba ari intambwe ndetse nikintu kitoroshe kuba Ababembe n’Abanyamulenge bagiranye inzigo n’urwangano byageze aho ibihumbi byabantu bishwe bazira icyo bari.

Aha, umuntu yakwibuka ibihumbi byabanyamulenge bari batuye, iKabera, mu Bibogobogo, Baraka, nomuntumbere zabubembe, bishwe nababembe, abandi bagatabwa muri Tanganyika, ndetse imitereka yabagore nabana barokotse, bakabajana amateka muri Tanzania, aho babafashe kungufu, ndetse bakabagira abagore babo kugeza namagingo aya. Ibyo bigatera bamwe mubanyamulenge (babasirikare) kwihora bakicya imbaga yababembe itarinto nayo. Ayo rero namwe mumateka yavuba yimibanire mibi hagati yayo moko yombi yakunze kurangwa nokutavuga rumwe.

Kuba uyumunsi abagabo bababembe, nabandi babanyamulenge biyemeje guhurira iBaraka, ngo bagerageze kugarura ubusabane, ndetse nokwiyunga nigikorwa gikomeye cyane kandi kigomba gushigikirwa n'abantu bose bifuriza Kivu na Congo amahoro arambye.

Twashatse rero kumenya icyateye bwana Sebatware gukora icyo gikorwa cyananiye abategetsi, nabayobozi bama dini. Dore ukwabivuga:
“Ibibintu ntabgo aritwe n'Imana yagiye idutuma bigezaho twunvako bidahagije twunva twoganira nabantu muburyo butandukanye, Mubgoko bgacu nomuyandimoko, Abashi kubera ibintu byabo byubucuruzi, babura abantu (bakwitabira igikorwa) kuberakobibereye mubyabo (ubucyuruzi).
Abapfurero bagira ikibazo ngwintambara zazamuye abanyamurenge nababembe, ngwesebo bazazamurwaniki?....barananirwa nabo.
Abanyamurebge kubera impanvu y’amacakubiri arihagati yabo muri Politique, Mwitorero, nohagati mumoko biturutse mugisirikare nutundi dupfano hagati mubantu nabo barananirwa.
Ababembe nibo bashatse nkokunva nokwihuza kurusha andimoko.”

Nyamara ibyo byose ntibyabujije Sebatware nabo bafatanije gukomeza gukangurira abantu ubwiyunge.

J.M: Ese ko wavuze ngo kizaba ari igiterane muburyo bw’ idini, gahunda yubwiyunge izakorwa ite?

Seba: Mugitondo hazoza haba ibiganiro hagati y'abantu, umugoroba dusenge.

JM: Nonese ubu byifashe gute?

Seba: Ubutugeze kuntambge ikomeye yoguhuza abunva, abatunva bazunvishwa nibikorwa.
Ubunvuye mumisozi, Mabungo yaravuze ngwibo ntibariko babyuunva kandi ngo ntibazabyunva ngontanukuboko kwabo bashira muribibikorwa. Aba CEPAC na Methodiste Bamwe nabo ninkabo bambere abandi ngobazakorera muba Chef nkitorero ngo ntaruhari bagomba kugaragaza mugukora izo initiative.


JM: Igiterane nkicyo konumva gikeneye za moyens (amikoro) ahagije mwaba mubyifashemo gute?

Seba: Abashinzwe kuyobora igiterane twakoze Budjet ya $25.000. Ababembe bakazashaka ibingana na madorari agera kuri $6.730, naho Abanyamurenge bemeye gutanga inka zitanu ( 5 ) ariko dukeneye 10 murico giterane. Muri Budjet turacabuzemo nko muma dollars $16.000

Bwana Sebatware, akaba asaba ko abantu bose bakwitabira ikigikorwa bagatanga inkunga buri wese yumva ashoboye kugira ngo uwo murimo uzakorwe neza.

Natwe tukaba tuboneyeho gukangurira abantu bose bava muri Sud-Kivu, ko mwakora aho bwabaga, mukitabira icyo gikorwa mugutanga umusanzu ukenewe. Singombwa ko buri wese abayo, ariko ningombwa ko buri wese yatanga inkunga ye.

Inkunga yabagero gute?

Kubera ko Muri Congo ntaza banke zikora kandi bikaba binihuta dore abashaka gufasha aho mwakohereza amafaranga kuri Western Union, kumazina akurikira:

Sebatware Willy TEL +54731058801
Gasake Nkurunziza Aimable Tel. (250)783833833
Pastor Tito Rwagitinwa (iKigali) Nta number ye mbonye ariko mwakoresha iyo Tel ya Gasake akabaha iya Pastor Tito)


Give credit where credit is due. Bwana Sebatware, ubaye intwari kandi turagushigikiye turana gusabira nabo mufatikanje twese. Tubasabiye ibihe byiza, nubutsinzi mugikorwa nkicyo.

Vive la paix et la reconciliation des Kivutiens.

MhzAkim
Journal Minembwe
http://www.mulenge.blogspot.com/

No comments: