Monday, May 2, 2011

URUPFU RW' UMUYOBOZI WA AL-QAEDA OSAMA BIN LADEN



Uyumunsi mu migabane myinshi yokwisi inkuru ivugwa niy'Umuyobozi wa al-Qaeda, Osama Bin Laden yishwe ningabo zaba Nyamerika baribagize imyaka hafi makumyabiri bamushakisha.
Umukuru wigihugu cya Amerika Peresida Barak Obama yazindutse amenyesha abatuye isi ko Osama Bin Laden yapfuye.
Iyonkuru Iyi yongeye gushimangirwa ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo Keith Urbahn wahoze akorana n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ingabo Donald Rumsfeld, yandikaga ku rubuga rwe rwa twitter ati: “Mbwiwe n’umuntu wizewe ko bamaze kwica Osama Bin Laden”.
Icyakora kugezubu ntabwo barerekana umurambo we, ahubwo ikivugwa nuko ngobahise bamuhamba. Umuntu akabayakwibaza impamvu umwicyanyi ruharwa yakwicwa bakihutira kumuhamba aho kwerekana umurambo we ngw'isi ishire amatsiko.
Reka twizere ko ibyo bizamenyekana neza atarukubwira abantu ngo igipimo cya ADN cyabyemeje.
Iyo nkoramaraso ipfuyeyarimaze guhitana ubuzima bw'abantu ibihumbi kubera ubugome mwe, akenshi yitwaza imyumvire n'imyizerere ya ki Islamu yemera ko kwicya aba Kristo ataricyaha.
Gupfa kuyumugabo biteye umunezero mubihugu byinshi, cyane cyane muri Amerika aho ibihumbi byabantu bakoze imyigaragambyo yibyishimo n'intsinzi.

Ikindi umuntu yavuga nuko iyicywa rya Bin Laden byongereye amanota peresida Barak Obama bikaba bizamufasha cyane mumatora yomumwaka utaha. Kuko azagaragaza ko George W Bush wumu republike yagize imyaka 8 ahiga Osama Bin Laden ariko ananirwa kumufata, ariko Obama akaba amwishe mumyaka itatu.

Icyakora ikigaraga nuko nubwo Bin Laden yapfuye, ntabwo bivuga ko Al-Qaeda yashize. Abo bagizi banabi bakoresha iterabwoba baracyakomeje umurego wokwicya, noguhungabanya umutekano w'isi.

Uyumunsi isi ishobora kuruhuka gato, kuko ikibi kimwe kiyivuyemo.

Akim
Journal Minembwe
http://www.mulenge.blogspot.com