Wednesday, December 8, 2010

UMUGORE WAZUTSE NYUMA Y`IMYAKA 2

Nimwisomere iyi nkuru yigitangaza niba arukurucyagwa itarukuru byabazwa BBC. Ni mwisomere:

Burundi: umugore wapfuye mu mwaka wa 2008 yongeye kugaragara ari muzima, abonana n'umuryango we

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inkuru itangaje ya Jacqueline Mukandutiye, wari umwarimu w'amashuri abanza mu ntara ya Kirundo witabye Imana mu 2008 none ngo akaba yarazutse. Iyo nkuru iremezwa n’umugabo we, nyina umubyara, abarimu bakoranaga ndetse n'abanyeshuri, abo bose bakaba bari baritabiriye imihango yo kumushyingura yabaye mu myaka 2 ishize.

Nk’uko bitangazwa na BBC, Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, abayobozi bo muri komine Bwambarangwe mu ntara ya Kirundo babwiwe n'abaturage ko hari umuntu usa nk'ufite ibibazo byo mu mutwe wazereraga mu nzira arya ibyatsi. Bwana Jean Marie Muhirwa, uyobora (musitanteri) Bwambarangwe yatangarije BBC ko bahise bamuzana ku biro bya komine.

Ubwo umuryango we wazaga kumureba wemeje ko koko ari we, kandi nawe akibabona yabaye nk'uhindutse mu maso, maze bamweretse umwana we w’umuhungu yasize afite umwaka, aravuga ati: "Nzanira Levis wanje."

Umugabo wa Jacqueline, Oswald Karenzo, yaramwitegereje neza hose yemeza ko ari we, naho nyina w’uwo mugore nawe avuga ko adashobora kwibagira umwana yibyariye. Bose kandi ngo bemeje ko bari baramushyinguye mu 2008, bakaba batumva ukuntu yaba agarutse.

Abajijwe niba nta bibaza ko yaba ari umuzimu, musitanteri Muhirwa yavuze ko ibyo atabizi, ariko ahamagarira abasenga kuzareba icyo babafasha. kandi Jacqueline Mukandutiye yaje gusuzumwa n'abaganga babiri, bemeza ko umutima we utera bisanzwe, kandi ngo afite amaraso akwiye.

Kugeza n’ubu ariko ntibiramenyekana aho uwo mugore yari ari muri icyo gihe cyose, nyuma yo gushyingurwa mu irimbi mu myaka 2 ishize! Ubu ngo iperereza rikaba ryaratangiye.


Iyi n'Inkuru ya BBC ntabwo ari Journal Minembwe

No comments:

Post a Comment