Thursday, July 2, 2009

IBIBITEKEREZO BYANDIKIWE ABA BANYAMAKURU KUBIBAZO BIJANYE N' IMPUNZI Z'ABANYAMULENGE


Ibi ni ibitekerezo kunva n`invano ( BBC GAHUZA MIRYANGO) ya hise kwitariki 19/06/2009
Mbanje kubasuhuza mwese hamwe banyamakuru ba bbc, namwe abunviriza bbc gahuza miryango, bbc, twishimiye ikiganiro ca gahuza mirya invo n`invano cahise kwitariki 19/06/2009 abatumirwa ba bbc batugejejeho ibitekerezo binyuranye, ariko byaratubabaje ko bamwe mubatumirwa bawe batabonetse ndatekereza iyo Azarias Ruberwa aja kuboneka niyenda yari kugerageza kutugereza ijwi ryimpuzi zabanye congo aho batishikira nkuko micro yagahuza miryango twe tuyifata nkumuvugizi wa batagira kivugira.
Abatumirwa batugejejeho ibitekerezo binyuranye ariko siko byose tubyunva kimwe, haribyo twanenze harinibyo twemeranya nabo , bbc na bunviraza bbc, nagirango mbanze mbibwire, ndi mpunzi iva muri repuburika iharanira intwaro rusange ya congo (RDC), nkomoka muri sud-kivu, muri zone ya uvira, aho nimuri grouppement ya Bijombo. Ubu mbarizwa munkambi yana kivale aho ni muri y` uganda nikubilometre birenga igihumbi niwacu muli village ya BIJOMBO , nkomoka mubwoko bwa Abanyamulenge.
Reka murimake mbanze bagezeho amateka yimpunzi zabanyamulenge. Abanyamulenge batangiye ubuhungiro muri za 1993-1994 , iyi myaka isobanura iyicwa rya perezida wuburundi ndadaye na genocide ya batutsi murwanda, nyuma yayo marorerwa yombi, habayeho guhunga kwabaturage bu burundi , ndetse na burwanda, abeshi muribo nabahunga amarorerwa baribasize bakoze mubihugu byabo, haba ari muburundi ndetse no murwanda.
Muro 1995 urwanda rutangira gusaba zaire ko yakwigiza kure numupa impunzi na ba genocidaires, naho Zaire ati impunzi zose zurwanda ndetse nizuburundi zigomba gutaha, abanya politique ba Zaire bakomoka muri kivu ati nabanyamulenge nabo igihe kirageze ngo basubire murwanda !. MURI 1996, Parlement ya Zaïre yemeza ko ntabatutsi baba congomani babaho( il n’existe pas des tutsis congolais). Itariki ntarengwa yaratanzwe ko abanyamulenge bagomba kuba basubiye murwanda(Deux ultimatums furent donnés), iyambere ya kagobye kurangira kuri 30/09/1996 nti yubahirizwa, iyakabiri yatazwe kuri30/12/1996 kugirango abanyamulenge babe batakiri kubutaka bwa zaire. Murico gihe kwitariki 07/10/1996 vice gouverneur wa sud-kivu witwaga Lwabanji yatanze ultimatum yi minsi 6 gusa ngo abanyamulenge ninka zabo ngo babe bavuye mumisozi ya minembwe ngo mugihe imisozi ya haut plateaux itaratwikwa, ndibuka yabivugiye kumaradio mpuza mahanga muraya magambo( nous avons donne 6jous aux Banyamulenge aient quitté les Hauts Plateaux avec leurs vaches sans quoi, ces plateaux seraient brûlés), mubyukuri ndatekereza ko abanyamulenge aribwo bwoko bwonyine ubutegetsi bwigihugu bwategetse ko bwirikanwa mugihugu cabo kwisi yose . Nyuma yibyo ibyakurikiye nuko impunzi,zabarundi niza banyarwanda zi yunga ni soresore za bakongomani birara mubanyamulenge batangira kubica, kandi ibyo byakorwaga mumaso yingabo nabari bashinzwe umutekano. Indaga mutu zabanyamulenge (cartes d`identite zigahabwa impunzi zabarundi nizurwanda en disant « eux sont nos freres bantous ».
Ndemeza ko abanyamulenge nibwo bwoko bwonyine kwisi bwirukanywe mugihugu cabo nubutegetsi.
Kuva ico gihe habayeho ico nakwita mururimi rwigifaransa, « discrimination qui a poussé jusqu’à la haine, la globalisation, la diabolisation et même la criminalisation de la communauté Banyamulenge», nyuma haza gutangira opperations bitaga 3R « operation « de rendre les rwandais au rwanda », « bukavu et uvira villes propres » bisobanuye ngo imijyi itarimwo abatutsi babanyamulenge, reka nibutse ko kuva icogihe kugeza no kuruyu munsi abanyamulenge baracakorerwa za propagandes zo kubaharabika, kubasebya, mbese navuga ko n`ivangura riganishya kuri genocide donc kubamaraho burundu muri congo kandi za propagandes zikorwa ninzego zose za politique, zaba ariza gisirikare,na police yigihugu , ndetse na societe civile ,ikosa rikozwe n`umunyamulenge umwe ryitirirwa bose abanyamulenge bagafungwa bagahohoterwa byindenga kamere kugeza no gupfa.Eg :Urugero natanga nintambara ya 2004 ya colonel jules Mutebutsi na mbuza mabe. Kwitariki, 16 au 19,1996 intambara yirukana ga maréchal Mobutu itangira , theories za riko zikorwa na basirikare na police ba zaïre, mai mai, interehamwe zarizivuye murwanda, hamwe nagatsiko kab`abembe baribahawe imbunda batangiye gushira mubikorwa theories zabo birara mubaturage babanyamulenge baribatuye village ndetse ni m`ijyi Bibogobogo,Bivumu,Ngandja,kAbela,baraka,Lweba,Mboko,uvira,sange,kamanyola,bukavu,kavumu, ndetse nahandi hirya mugihugu),Abanyamulenge bari batuye muriyo mihana niyo mijyi barafashwe ba tandukanya abantu muryo bubiri, (igitsina gore ni gitsina gabo) guhera kumwana warufite ukwezi kumwe avutse , intego yo kubatandukanya yariyo kwica igitsina gabo, igitsina gore kigasigara kugirango bazabarongore babagire abagore babo arinako byageze !!!
Mwibuke ko muri conférence nationale souveraine umwe mubanyapolike bakomoka muri fizi witwa ANZULUNI MBEMBE ESILO NYONYI ya vuzeko (abanyamulenge banze integration kuberako batemera ko abakobga babo barongorwa nandi moko donc ntabwo araba congomani) murunva ko umugambi wo kwica abagabo kugira ngo bazarongore abakobga bacu wacuzwe kera pe !!! Igitsina gore nabo benshi barishwe abandi boherezwa murwanda ariko bake basigaye bafatwa amateka bararongwa naba Bembe kungufu ubu bakaba baratujwe kungunfu munkambi za ba réfugies ( Rugufu, Nyarugusu,Kigoma aho nimuri tanzaniya,hari ibimenyetso byishi byemeza ko abo bagore barongowe naba bembe nkungufu bakiriho imyaka 14 irashize ntanakintu kirakorwa ngo izo mpunzi za hohotewe byumwihariko ngo sort yabo imenyekane ! Umuntu akaba yakwibaza se nubushake buke bwa HCR ? nubushake buke bwa gouvernements ya tanzaniya ni yacongo DRC kuba izompunzi za ba rescapes badahabwa agaciro kabo ngo barenganurwe ? HCR na gouvernemment ya RDC nibo bakagobye gusubiza iki kibazo ?
Bwana mugenzi uza mbarize Azarias Ruberwa igihe cose uza mubona ico kibazo gihagaze gite? Ubwo parti ye ayoboye yatangiraga intambara bavugaga ko bagwanirira abatutsi barikwicwa na kabala ese bariya bagore bagiye iminyago bakaba baheze mumahanga bo ntabwo arabatutsi ? kuki badakurikirana ikibazo cabo aho bari munkambi zaba bembe ? Quant au sort des hommes sépares de leur familles : Bishwe urubozo, bamwe babataga muri tanganika, abandi babafungiranaga munzu bakazitwika, abandi bahambgaga babona,baterwa ga za grenades abandi baratemwe nimipanga , abandi baterwaga amabuye) ibyobyose bya korwa ga amahanga yariko abibona, muri zone ya fizi ,byakorerwaga imbere ya immeuble yitwa (socota ) abazi baraka barahazi neza ni ( lieu historique et inoubliable , où tous ces hommes ayant subis ce mauvais traitement),Ukuye bake bajanwe mumamodoka ngo bajanywe irwanda bakaza kwicirwa , kumupaka nu rwanda , bake mubahurutse bakiriho ubu nimpunzi ziri mu rwanda abeshi muribo nabagore .
Mumwaka 1997 abanyamulenge batangiye bamwe guhunguka, haricizere ko amahoro agiye kugaruka , ariko ikibazo gikomeye nticigeze kivugwa ikibazo ca nationalite ,itegeko ryahinduraga abanyamulenge kuba abanyamahanga ryakomeje kubaho, Nubwo abanyamulenge bari mubutegetsi ariko securite yabo ntabwo yari yose kuberako abaturage bakivu bari bamaze kugira urwango rwishi kubatutsi babanyamulenge,mwibukeko propagandes anti tutsi zarizarahawe abaturage baba bembe na bafurero igihe kirekire nabanya politique bene wabo mugihe bazaga mukiruhuko muri sud-kivu ba vuye kishasa, bakoranaga amanama nabaturage, na ma commutes bita ga(commute de sage), ayo moko yombi yariyarahawe inyigisho anti tutsi banyamulenge, ukuyeko nabo baje guhunga, kandi yarafite groupe nishi za gisirikare (mai-mai) , mai-mai ntabwo yemeraga ko kabila nka perezida, kuberako ngo yaba yarafatikanije nabanzi babo eternel aribo abanyamulenge .
Mumwaka,1998,ubwo intambara za RCD za tangiraga muribukako abatutsi babakongomani bishwe muri congo yose aho baribari ukuye bukavu na Goma zari mumaboko ya ba rebelles ba RCD goma ni ngabo zamahanga ndashatse kuvuga namwe murazizi ?. Nyuma ya discours zi tandukanye za bayobozi bakuru ba congo kuva kuri président wa republika , directeur wa cabinet naba gouverneurs, ndetse ningabo zigihugu amashirahamwe ya societe civile , bahamagariraga abaturage kwica abatutsi babanye congo aribo abanyamulenge abatutsi baricwa Lubumbashi, kinshasa, mbujimayi(jesuis rescape de cette site de tuerie) , kananga, kalemie , vyura, moba, pweto, manono, nyunzu, kabalo , kindu,kisangani, nahandi mugihugu hagati !!!!. Imitungo yabo yose irasahurwa , abacitse kwicumu ubu,benshi muribo bahawe ubuhungiro mumahanga yakure iburayi muri america, kanada ,australia , abandi bari mubiyaga bigali ( uganda, rwanda , burundi na kenya). Ntabwo araba ceviles gusa bishwe, harin`abasirikare ba komoka mubwoko bwabatutsi bazwi kwizina ry`abanyamulenge bakuwe mubasirikare bagenzi babo aho bigiraga ishuri rya gisirikale muri base militaire y`ikamina isi yose yararebaga ubwo ayo ma rorerwa ya korwaga !!!!!!!!!!!!!!!!!!!! . Muri 2oo4 ubwo jules Mutebutsi na felix Mbuza mabe barwana ga, mubyukuri ya rintambara yagisikirikare ariko nyuma yamasaha 4 yahindutse iya moko abahasize ubuzima nibeshi bazira uko imana yabaremye (abana ,abagore ,na basaza baricwa), noneho biranarenga bigeraho ba toranije abasirikare ba komoka mubwoko bwabatutsi bari kuruhande rwareta donc barwanya ga mutebutsi mwene wabo bara bica 27 bahasize ubuzima abo ninka major Nsaz`abaganwa na lietenant kinyata. Rero ubwo ibyobyose byabaga nta butabera bwigeze bubaho nagato, igitangaje rero nuko abakoraga ayomarorerwa bahabwa agashimwe bakazamurwa muntera ,bakongerwa amapeti,ibyo mubyukuri byarabaye. ikinteye ubwoba rero uyumunsi ndibaza nimba na subira congo nkabana mumahoro nabampekuye, bakasahura , ubu bagendera mumamodoka , batuye mumazu , baratunze pe, ndibaza nimba umuntu yaturana nundi atunze imitungo yamusahuye ???? kandi basahuye iyomitungo aruko bamaze kwica banyirayo basize inpfubyi zitagira uzireba abapfakazi batagira kivugira, ubu rero abeshi mubakoraga ayomarorerwa na bayobozi bayobora abaturage munzego zose !!!!!!! nunva ko hari mpunzi zibihugu duturanye ngo zicurwa kungunvu, twebwe rero impunzi zabatutsi mugihe tubona ko iwacu ntamahoro uzaza kutunjyana adusubiza muri congo abunviriza BBC nsimbabesha tuzahangana nawe wenda asubize congo imirambo yacu !!!
Rekansubize rero ikibazo kimwe ca nyakubahwa Ndayizeye arangiza invo ninvano ye yahumurije impunzi ko zatahuka mubihugu bahunze ko amahoro yabonetse, nabwira abanyamulenge ko abo yahumuriza ga nibene wabo babahutu( bbc mwambabarira Ndakeka ko muburundi kuvuga umuhutu cangwe umututsi biremewe !! ), barwaniye ubutegetsi ubu bakaba babufite , naho ntakuntu ya humuriza abanyamulenge azi neza ko mumisozi yaminembwe hakiri ibibazo, yaba adushuka gutahuka kugira ngo tuzagwe mumutego wababishya bakicuzuye amashayamba yaminembwe abo niba mayi -mayi na ba génocidaires burwanda, FDLR. Bwana mugenzi rero uzambarize Ndayizeye ibi bibazo :
1) Wa munsi twari gushyingura inzira karengane zaba nyamulenge za guye mugatumba « yafashye mi cros zaradio mpuza mahanga harimwo na bbc, abwira amahanga ko « uburundi bwatewe ningabo zigihugu cabaturanyi za viole amategeko yubusugire bwigihugu bakambuka umupaka bavuye congo drc bakaza bakurikiye impunzi za ba ceviles babanyamulenge akaba arizo ngabo za koze ibara zica impunzi,zinzira karengane) , ese nyuma yaburya bwicanyi bwagatumba ndayizeye ko ariwe waruyoboye igihugu abanyamurenge bari biciwemwo yigeze akora iperereza iry`ariryo ryose mbere yuko avaho ?
2) Yigeze yunva ko muri congo hariho ubutabera bwigeze kuba burenganura inzirakarengane zabanyamulenge kugira ngo duhabwe droits zacu kugirango tube natwe twatahuka mumahoro no mumutekano wose ?
3) Ese uyumunsi FNL PALPEHUTU yivugiye yoyonyine mwijwi ryumuvugizi wayo ko aribo bishye abanyamulenge mugatumba yatubwira impanvu badakurikiranwa ninkiko zuburundi nimba izibindi bihugu zitabifiteye ububasha ?
4) Ko binjijwe murireta yuburundi twavugako bahanaguwe ho icaha ? 5) amahanga abivuga ho iki ? mugenzi nyaboneka uza bitubarize ? NB : Nyakubahwa NDAYIZEYE humuriza abahutu babarundi nkuko bo bageze kuco bifuzaga , naho twe ntabutegetsi dushaka turashaka amahoro gusa, ayo mahoro niyo tubona ko akirikure mukarere kiwa wacu. Nyakubahwa Ndayizeye rero wabonye amahoro yuburundi bituma rero utakibona neza nkuko warugize igihe kirekire uri kuyarondera !! , niyo mpanvu ayomahoro ufite wibwirako n`abandi nabo bayafite. uburundi buri mumahoro congo yo aracariko abarirwa kuntoki rero ihumure waduhaye twebwe twarifashe nka discours politique nkuko politique arikinyoma cambaye ubusa !!!!!!!!!!!!!!
Nyuma yizo ntambara navuze haruguru hadutse indi ntambara yagisirikare yitiriwe Mutebutsi na mbuza-mabe ibukavu ari nayo yabaye intandaro yizindi mpunzi nishi mukarere kiwacu gato intambara igitangira yahindutse iyamoko abatutsi nibo bibasiriwe kuberako Mutebutsi arumututsi ariko Mbuza-mabe we wakomokaga mubwoko bwa bambuza ntabwo bene wabo bigeze bibasirwa nagato bivuze ko Mbuza –mabe ntabwo yarwanaga nkumuntu kugitice, ahubwo yarwaniriraga ishyaka riri kubutegetsi ariryo PPRD, kugirango rimare inguvu za Mutebutsi warumusirikare wa RCD goma, Ingabo zari ziyobowe na Mbuza-mabe ziraye mubaturage Mutebutsi akomoka mwo aribo abanyamulenge kwitariki 26/05/2004 nibwo intambara yatangiye amazu y`abanyamulenge aratwikwa, imitungo yabo irasahurwa ,bahita bahunga barambuka mugihugu cabaturanyi urwanda abari uvira bagize ubwoba nabo bahungira ibujumbura ari naho baje kwicirwa munkambi za gatumba .Nyuma yuko guhunga gouverneur wa kivu ya majyepfo yatembereye inkambi z`abanyamulenge azikangurira gutaha bamwe mubanyamulenge bemera kugaruka mugihugu , mugihe gouverneur yakangurira ga impunzi gutaha ,societe civile ya uvira yo yarifite sensibilisation itandukanye niya gouvereur iti ahubwo bagomba kuzamuka mumisozi yaminembwe ba kamanura nabasigaye yo , impunzi zari zemeye gutahuka zasanze kumipaka abaturage beshi ba congo batashyaka ga ko batahuka zabateye amabuye amahanga yarabirebaga(monuc sur place) nukuvuga ko harabakongomani batemera ko impunzi z`abanyamulenge zitahuka kugeza no kuruy`umunsi hari nabatemera ko turi naba congomani !Ubuse mwatwemeza ko societe civile ya uvira yemerako abanyamulenge twa tahuka ?????????????? muza tubaire none ho tuzatangire kwitegura natwe dusubire muri congo dusangiye twese kugira ngo tuje gufatanya nabo mubikorwa byamajyambere yarusange yitwa 5 chantier.
Nanone nyuma yaho gato kwitari 04/o6,2004 abasirikare babatutsi ba FRDC aho ni kalemie batewe ubwoba nabagenzi babo bomuri FRDC bakomoka muyandi moko bituma bahunga baja muminembwe aba civiles basigaye yo bamwe bahasize ubuzima abandi bahungira mubigo bya monuc. Nanone nyuma yibyo habaye ibihuha(rumeur) bivugako abanyamulenge baturutse vyura babarirwa munkambi za kibuye na byumba murwanda ngo bashaka guhunguka bagasubira muri vyura(shaba) babifashijwe na HCR ifatikanyije ningabo za monuc biratangaje reka mbivuge mugifaransa niho nunva uko nabivuga neza, BBC, nikibazo uzambariza abantu bose bunva BBC invo n`invano « une simple rumeur relative à un éventuel retour des Banyamulenge à VYURA a suscité des manifestations violentes de la population locale contre la MONUC , supposée avoir organisée leur rapatriement. Celle-ci a été obligée de plier bagages.
Si une institution des Nations Unies de cette taille, politique et militaire de surcroit, peut fuir un soulèvement populaire, qu’adviendrait-il donc pour une population civile sans moyen de défense? » Kwitariki 13/o8/2004 impunzi z`abanyamulenge zarishwe mugatumba reta ya congo nti yigeze ikora ipereza iryariryo ryose ntinashaka kumenya ukuri ukuye ko izi ukuri ntishaka nagato ko nuko kuri kwamenyekana, bitinde biza menyekana. Sinavuga ibintu bibi twakorewe muri congo ngo mbimare doreko aribyishi kandi aribyo byatumye twitwa impunzi tukaba duheze mumahanga , gusa navuga ko hakir`ibibazo byinshi bigomba gukemuka kugirango impunzi za congo ya zakivu zombi kubwumwihariko zitahuke.
Muriyi nvo n`invano SEBARENZI yashatse nko kuvuga ukuri ukuye ko atarazi amateka neza yimpunzi za banyamulenge yavuze murirusange nubwo yatanze urugero rwa territoire yaminembwe. Reka nvuge gato kuri territoire ya minembwe , territoire yaminembwe ya vutse mumwaka 1999 yemezwa muri 2002 RCD mouvement politico-militaire yari yoboye kariya gace kaminembwe, ukurikije amasezerano ya sun city bakunze kwita ( l`accord clobal et inclusif,) tels actes devaient etre valides par les institutions de la transitions, nubwo hariho izindi territoires nazo zarizimeze nka minembwe aha navuga BUNYAKIRI, KASHA ,BUZI-BULEGA amasezerano yo kwemezwa kwayo ma territoires yose yaremejwe na perizida wiguhugu kabila joseph, Unfortuntely minembwe siko byagenze umuntu yakwibaza impanvu ukayibura ariko impanvau ntanayindi niryavangura rya moko rikomeje kugaragara mubiyaga bigari aho umuperezida ahamagarira abaturage gutsemba ubwoko bumwe(cf kubyabaye murwanda , no muri congo iwacu(1998).Mubyukuri minembwe yujuje ibisabwa byose kugirango ibeyagirwa nayo territoire nkizindi zose.
Minembwe iri kumisozi iri enclavee ituwe nabaturage barenga ibihumbi mirongo itanu(CF rapport ya ministeri yindani mugihugu yakoze ubwo ama election ya ri yegereje « enrolemnt aux election de 2oo6 »), minembwe ifite ubutunzi bwishi chane ( ubuhinzi nubworozi, izahabu, inyamanswa(faune), , amashyamba( flore) ect.
Minembwe irikure yizindi chefs-lieux zandi materritoire, kuva kundondo(Bijombo) na uvira nibirometero 70 kandi ukamanuka imisozi itagira imihanda miremire chane iri kuri chaine de mitumba, kuva mibunda uja mwenga ni 150kms, kuva mumadegugu uja fizi ni 100 kms ibyo byose nibyemeza ko minembwe yaka gobye kwemezwa ikaba territoire nkizindi zose zemejwe .
Abaturage beshi baturiye minembwe barasaba ko bahabwa iriya territoire nta kiguzi nakimwe nkuko nuburengazira bwabo nkabandi ba congomani bose abatabyemera bose bagomba gufatwa nkabanzi barwanya promotion politique ya banyamulenge.
Ndaziko abagwanya minembwe bagaragaza impungenge ebyiri :
a) harabavugako minembwe itwara espaces zandi materritoires ( fizi,mwenga na uvira), Abobose bigiza nkana ingero ninishi : territoire ya idjwi ya vutse 1973 ivuka iva kuri territoire ya kalehe, territoire ya mwenga yavutse kuri territoire yashabunda , fizi yavutse kuri territoire uvira, kivu yakera yavutse mwo zakivu zombi na maniema. Abagaragaza ibitekerezo nkibi ntakuri bafite .
b) abandi ba kavuga ko abanyamulenge nta entites coutumières bigeze bagira kuva kerakose. Ariko kandi hari nandi mateka yukuri yagiye aranga amoko yahariya sud-kivu kuva kera kubijanye naza territoires, birazwiko abanyamulenge bigeze kugira entites administratives coutumieres, territoire ya mbere ya banyamulenge yemejwe na decrets yo 06/08/1891,niyo kwitariki 03/06/1906, 02/05/1910. Ni muri decret 05/12/1933 entites z`abanyamulenge za kuwe ho ngo bitwaje motif ngo bagomba gukuraho teritoires zose aba colonies bitaga petites chefferies, iryo kurwaho rya ma entites ya banyamulenge rye menjwe na ministre witwaga franck, ( cf,les conflits au kivu :Antécédents et enjeux, Anvers, décembr 1996, p.15, F.REYNTJENSetS.MARYSSE.),
Igihe niki kuba twa kosora injustice(kubera) za korwaga na ba colonies ;kuri droits acquis z`abanyamulenge pendant120ans .
NB : Navugako hakiri ibintu byishi bigomba gukorwa kugira ngo impunzi zo murikariya karere zitahuke. Haribintu bigera nko kuri 8 bitarakorwa kugirango impunzi zibe zatahuka mumahoro kubwumwihariko izabanyamurenge.
1 : Hagomba kuba ho ubutegetsi bwa democratie bishingiye kumiyoreremyiza;
2 : hagomba kubaho ubutegetsi butavangura, bwita kunyungu rusange budafite invangura iryariryo ryose,
3: Abanyamulenge basabye gouvernement kwambura intwaro byihuta imitwe yaba mai - mai igizwe namoko yose arimuri sud-kivu ukuye abanyamulenge,
4: Gouvernement ya congo igomba ku désarmer inyeshamba za mahanga ziri muri congo , kandi bagasubizwa mubihugu byabo vuba bwangu , Impunzi zigatahuka mumutekano wose,
5). Impunzi zabanyamulenge zaguye ikatumba zigoma gushingurwa muminembwe,kandi gouvernement ya congo DRC igashiraho commision igaragaza ukuri kubyabereye gatumba na babikoze bagahanwa byintanga rugero,
6) Kwemezwa kwa territoire yaminembwe nuburenganzira bwa baturage batuye minembwe perezida kabila joseh bagomba kwemeza iriya territoire,
7). Kubera ko reconciliation nationale itigeza reusir, hagomba kuba ho programme ya reconciliation locale ,
8) Ntabwo twatahuka mugihugu nta butabera bukirimwo, muraziko ubutabera arinkingi ya majyambere, rero hagomba kubaho ubutabera, ubutabera nvuga mururimi rwa mahanga ni ( justice punitive,reparatrice et sociale) kugira ngo amahoro abe yaboneka muri minembwe impunzi za abanyamulenge zigatahuke.
Ndangiza navuga ngo, intambara nimbi cane irica idatoranije uwayitangije n`u rwanye ayirinda , bibwibwa beshi bikunva banyirabyo baturage bakivu zombi banyapolitique mukomoka kivu zombi dore imyaka nimyishi intambara zitwugarije , duhunga mugitondo na nimugoroba , nimushakishe strategie imwe yagarura amahoro iwacu , kandi muyishakire hamwe muve munyungu zo kwikubira no kwikunda mumenye ko kivu za cu tuzisangiye , bamwe bareke kwitwa abanyamahanga, ibikoresho byibihugu byabaturanyi .
Harakarama abanye congo bakomoka kivu zombie nabanyamulenge kubwu mwihariko.
Yari Mugunga Mutakatifu Etienne
Impunzi ya DRC iri Uganda

No comments:

Post a Comment