Monday, July 9, 2007

SIDA NGWISHOBORA KUMARA ABACU BARIMUNKAMBI YA GIHEMBE

Abatuye n’abaturiye inkambi y’impunzi z’Abanyekongo i Gihembe batitaweho SIDA yabamara
Kalisa Steven

ORINFOR – Gicumbi

Akarere ka Gicumbi gacumbikiye impunzi z’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bamaze igihe kinini barahungiye mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke byakunze kuranga igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu bihe bishize. Kuba ziri ahantu hamwe zicucitse mu nkambi, impuguke mu by’ubuzima i Gicumbi zemeza ko ibyo bituma zirushaho kwanduzanya agakoko gatera SIDA cyane ko nta n’iyindi mirimo ziba zifite myinshi.
Izo mpunzi zicumbikiwe mu nkambi iri ahitwa i Gihembe mu Murenge wa Kageyo, iyo imibare kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2007 igaragaza ko ari 18.110, muri abo, abanduye agakoko gatera SIDA bangana na 3.3% nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’ushinzwe Komite yo kurwanya SIDA y’Akarere ka Gicumbi, Bwana Kimenyi Evariste ugira ati : « ibi biteye impungenge hakaba hari ikigomba gukorwa kugira ngo iyo mibare igabanuke ».
Iki kibazo cyo kwandura SIDA ntabwo ari umwihariko w’iyi nkambi ya Gihembe gusa kuko ngo no mu zindi nkambi z’impunzi ziri hirya no hino mu bihugu bituriye ibiyaga bigari (Great Lakes Region) SIDA iravugiriza. Akaba ariyo mpamvu ibyo bihugu byo mu biyaga bigari byishyize hamwe ngo birwanye SIDA muri izo nkambi maze mu mwaka w’1998 hashingwa icyitwa « Great Lakes Initiative on Aids (G.L.I.A) », hagenekerejwe mu kinyarwanda akaba ari umugambi umwe mu kurwanya SIDA mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari.
Mu nkambi ya Gihembe uwo mushinga wa G.L.I.A uterwa inkunga na Banki y’Isi watangiye gukora mu kwezi kwa Werurwe 2006 ariko ukaba utareba impunzi zo mu nkambi gusa ahubwo n’abaturage b’imirenge itatu iyikikije ariyo Kageyo, Byumba na Rukomo kuko byagaragaye ko abaturage baho bahorana n’izo mpunzi umunsi ku wundi bahahirana.
Ibikorwa mu nkambi mu rwego rwo kurwanya ubwandu bwa SIDA hari ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya SIDA no kugikwirakwiza, gufasha ababana n’ubwandu bwayo, kugira inama abagore batwite kandi bashobora no kuba babana n’ubwandu, gutera inkunga imishinga iciriritse y’abanduye n’ibindi. Ni umushinga ucungwa na « UNHCR » ugashyirwa mu bikorwa na « International Rescue Committee » (IRC). Hanze y’inkambi ho hahuguwe abajyanama b’ubuzima n’ abakangurambaga b’urungano bose hamwe ni mirongo itatu na batanu (35) baturutse muri iriya mirenge uko ari itatu ikikije inkambi, inshingano yabo akaba ari ugukumira icyo cyorezo mu baturage.
Mu mahugurwa y’iminsi itanu (5) bashoje tariki ya 26/05/2007 amwe mu masomo bahawe hari ubuzima bw’imyororokere ku ngimbi n’abangavu, ubumenyi ku ndwara ya SIDA na virus iyitera hamwe n’imyitwarire yafasha abantu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Banahawe n’imfashanyigisho kandi bakaba bagomba no kujya batanga raporo y’ibyo bakora ku muyobozi ushinzwe kurwanya SIDA mu karere ka Gicumbi. Kimenyi Evariste uyobora Komite y’Akarere yo kurwanya SIDA atangaza ko ibikorwa byo kurwanya SIDA muri iyi mirenge byateganyirijwe akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri n’enye n’ibihumbi magana cyenda na mirongo itanu na bitandatu (24.956.000 frw) akaba agomba kuzarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2007.
N’ubwo abaturage bose bagomba kwigishwa, muri bo abahangayikishije cyane ni urubyiruko cyane cyane ururi mu dusanteri tw’ubucuruzi nka Rukomo, Kageyo hamwe no mu mugi wa Byumba. Nta mibare iraboneka igaragaza aho ubwandure bw’aho hantu bugeze ariko ikigaragara gusa ni uko kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2007 imibare yaturutse mu bigo nderabuzima byose byo mu karere ka Gicumbi igaragaza ko ubwandu bwa SIDA mu karere kose buhagaze kuri 5.4%.
Umushinga wa G.L.I.A, icyicaro cyawo kiri i Kigali mu Rwanda. Kuba ariho hatoranyirijwe icyicaro ngo ni uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo muri aka karere cyagaragaje ingamba zihamye mu guhangana n’icyorezo cya SIDA. Mu bandi G.L.I.A yitaho hari abashoferi batwara amakamyo mu mihanda mpuzamahanga nka Mombasa – Kampala – Kigali n’ahandi.

No comments: