Amakuru ageze kuri Journal Minembwe nuko:
Muri iki gitondo cyo
kuwa 24/05/2013, abasore b’Abanyamulenge batuye mu
mujyi wa Bukavu ahitwa Inguba muri Congo batewe nabasore b'Abashi biganjijemo aba "motards" naba twara za taxis mumujyi wa Bukavu. Barwanishije ibiti, amabuye n’ibyuma. Abo basore babashi bahise bajya gutwika itorero rya Methodiste risengerwamo nabanyamulenge b'Ibukavu.
Uku gushyamirana kwaturutse ku byabaye ku gicamunsi cyo kuwa 23/05/2013,
ubwo Abashi bo mu mujyi wa Bukavu bakubitaga abasose batanu b’Abanyamulenge babaziza kuba bashigikira M23, nubwo bizwi ko abanyamulenge b'iBukavu badashigikira M23 bitewe n'imyumvire yabayobozi bagisirikare ndetse nabiyita abanyepolitique. Icyakora nkuko bisanzwe s'ubwambere abo banyekongo baziza bagenzi babo ibibazo bitirira abandi batutsi boba abo muri Nord, mu Rwanda, ndetse nomu Burundi.
Ubundi ibi byarikubera abantu isomo ko umwanzi w'umututsi adatandukanya aboyita abanzi be. Ariko kandi iryo nisomo abenshi badashaka kwiga, nokwemera.
Ngo inzego z’umutekano zajye gutabara abakubiswe bajyanwa mu bitaro ariko muri bo
umwe w’umukobwa tutaramenya amazina ararembye bikomeye."Iyo ntambara yari yiganjemo igico cy’abamotari hamwe n’abashoferi maze birara mu bavuga Ikinyarwanda barabakubita ariko nabo birwanaho kugeza ubwo ingabo za FRDC zitabaye zishaka guhosha iyo mirwano yabaye hagati y’abasiviri gusa ngo byari byananiranye kubakiza kuko ngo Abashi bari baruta abanyamulenge ubwinshi nkuko bisanzwe.
Iki nikindi kimenyetso ko abitwa ko bashinzwe umutekano badashobora kurinda abo bifatiye ngo leta irimuruhande rwabo.
Umuntu yakwibaza niba abo bagizi banabi batangiye gutwika amatorero, ejo bazakoriki? Ikindi, ko iBukavu hitwako harinzwe na Masunzu n'ingabo ze, ubwo niba zidashoboye kandi kurinda abaturage insorensore z'abashi, bizacuriki umunsi intambara nyayo izatangira iBukavu?
M.A.H
No comments:
Post a Comment