Kuba somyi ba Journal Minembwe, iyi nkuru ihamya ko Gen Masunzu arimo gupanga interahamwe za FDLR ngo zije kurwana nabana babanyamulenge muri Sud Kivu iravugwa muri raporo ya LONI itangazwa iti:
Raporo ya Loni irashinja ingabo za Congo ubufatanye na
FDLR
http://www.rwandaises.com/2012/11/raporo-ya-loni-irashinja-ingabo-za-congo-ubufatanye-na-fdlr/
Raporo
y’Umuryango w’Abibumbye yatangajwe ku itariki ya 21 Ugushyingo uyu mwaka,
iragaragaza amakuru arambuye ku nama za vuba abarwanyi ba FDLR bagiye bagirana
n’abayobozi bakuru muri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya
makuru ni ikimenyetso cy’uburyo imikoranire y’impande zombi iremereye,
bitandukanye cyane n’ibyo Guverinoma ya Kinshasa yagiye itangaza.
Iyi
raporo yerekana ko abantu bo ku rwego rwo hejuru muri FDLR no muri leta ya
Congo bagiye bagirana ibiganiro n’imikoranire bitandukanye cyane cyane mu minsi
yo kuva muri Nyakanga uyu mwaka wa 2012.
Raporo
ya Loni igaragaza ko izi nama zose zagiye ziba rwihishwa zabaga zahamagajwe na
Guverinoma ya Kinshasa. Ibi nyamara Leta ya Congo yabikoze yirengagiza
abarwanyi ba FDLR bakaguma ku butaka bwayo, mu gihe nyamara bavugwaho kugira
uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Dore
amwe mu makuru ashingiye kuri raporo ya Loni akubiye mu biganiro byabaye hagati
ya FDLR na bamwe mu bayobozi bakuru bb’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa nk’uko
Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) dukesha iyi nkuru bibitangaza :
Ku
wa 16 Gicurasi, ingabo za Leta
zohereje i Kirumba abayobozi b’ingabo bo mu duce twa Kanyabayonga na Kirumba,
kugira ngo baganire na FDLR ku bufatanye mu kurwanya M23. Kuri iyi tariki Capt
Bruce uyobora abarwanyi ba FDLR bakorera i Lusamambo yakiriye ibaruwa iturutse
mu ngabo za Congo (FARDC) zisaba ko FDLR yazifasha mu bikorwa byo kurwanya M23.
Ku
wa 18 Gicurasi 2012,
amatsinda abiri y’abasirikare ba FDL abitegetswe na Capt Malius yivanze
n’ingabo za Leta zoherejwe i Mweso ziyobowe na Lt Col Niyibizi.
Ku
itariki ya 22 Gicurasi abasirikare bakuru ba FDLR Capt Gogore na Capt
Murengezi uzwi cyane nka Kintu, boherejwe n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR bagirana
inama i Goma n’abasirikare bakuru ba Congo bari bayobowe na Col Smith Gihanga.
Kuri
24 Gicurasi Lt Col Caleb
Sabena wa FDLR yahawe imyenda ya gisirikare 100 y’ingabo za Congo na Col Yav
Philimin, umusirikare wa Congo ufite icyicaro i Rutchuru. Kuri iyi tariki amatsinda
abiri y’abasirikare ba FDLR avuye ahitwa Remeka na Numbi yinjijwe mu mutwe
w’ingabo za Leta zikorera i Masisi na Karehe, nyuma yaho baza kujyanwa i
Rutchuru gutera ingabo mu bitugu ingabo za Leta zarwanaga na M23.
Amakuru
y’imikoranire hagati ya FDLR n’ingabo za Congo yaje kandi gushimangirwa na Col
Mbarushimana Etienne uzwi ku izina rya Mbaraga Bantu wigeze no kuba umugenzuzi
w’imari mu gisirikare, ubwo yatahukaga ku ya 24 Gicurasi avuye i Walikare.
Yemeje ko yatahutse ubwo abayobozi b’ingabo muri FDLR mu gace ka Walikare bari
mu myiteguro yo kubonana n’ingabo za Leta ngo baganire ku bijyanye n’intwaro no
ku mikoranire iruseho.
Ku
itariki ya gatanu Kamena 2012, amatsinda abiri yo muri FDLR ayobowe na Maj
Oreste ingabo za Leta zabemereyee gutambuka mu duce twa Nyanzare na Mweso,
baturutse ahitwa Montana kugira ngo bambukire Kilama bityo batangire ibikorwa
byo kwambukiranya imipaka bajya mu Rwanda.
Ku
itariki 16 Kamena 2012, Lt Col Niyibizi, umuyobozi w’ingabo za Leta ya
Congo zikorera i Kibirizi muri Rutchuru, yahaye ibikoresho bya gisirikare
abarwanyi ba FDLR birimo amasanduka 12 y’amasasu y’imbunda za AK 47, n’andi
masasu y’imbunda z’ubwoko butandukanye.
Ku
itariki ya kane Kamena 2012, Pierre Lumbi, umujyanama wa Perezida Joseph Kabila
mu bya gisirikare yategetse umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Julien
Paluku Kahongya, kugaragaza abantu bo ku rwego rwo hejuru muri FDLR bashobora
guhuza ubuyobozi bukuru bwa FDLR (Gen Sylvain Mudacumura) na Guverinoma ya
Congo kugira ngo Congo imwumvishe (Mudacumura) ko agomba kugirana imikoranire
mu kurwanya M23 hanyuma bagategura uko bazajya bagaba ibitero by’iterabwoba ku
Rwanda.
Ku
wa 25 Kamena 2012,
abayobozi babiri mu bya politiki ari bo Murego Faustin wari ufite ipeti rya
Lieutenant mu zari ingabo z’u Rwanda FAR na Nzabonimpa Joseph bombi baba mu
Bubiligi, bafatiwe muri Rutchuru bafite ibyangombwa by’inzira by’u Bubiligi ;
urugendo barimo rukaba rufitanye isano n’iyi mikoranire ya FDLR na FARDC.
Ku
itariki ya cyenda 2012, Maj Blaise Asifiwe ukora mu butasi bwa FDLR yari i
Goma ayoboye itsinda ry’abantu bo muri FDLR bahuye na Gen Maj Amisi Kumba wari
ukuriye ingabo za Congo zirwanira ku butaka ubu akaba yarahagaritswe ku mirimo.
Iyi nama yemeje ko Congo iha intwaro FDLR kugira ngo ijye igaba ibitero mu
Rwanda.
Ku
itariki ya kabiri Nyakanga 2012, Brig Gen
Masunzu yahuye n’umuyobozi wa Division ya kabiri muri FDLR Lt Col Hamada,
amusaba kohereza ingabo muri Kivu y’Amajyepfo mu duce twari twasizwe n’ingabo
za Leta zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru kurwanya M23. Gusa uyu mugambi
ntiwashobotse kuko ku itariki ya 10 Nyakanga Hamada yagiye kubonana n’abayobozi
ba FNL muri Kivu y’Epfo bigatuma umugambi wa Masunzu utagerwaho.
Ku
ya 27 Nyakanga 2012 abarwanyi ba FDLR bayobowe na Lt Col Hatungumuremyi bakunze
kwita Caleb bari ku musozi wa Kilama bafasha ingabo za Congo i Kanyabayonga, mu
myiteguro yo kugaba igitero ku barwanyi ba M23. Kuri uyu munsi izi ngabo za
FDLR z’i Kalima zatangiye guhabwa amakarita y’ingabo z’igihugu, kugira ngo
borohereze FARDC mu gikorwa zari zifatanyije.
Source
http://www.igihe.com/politiki/amakuru-124/raporo-ya-loni-irashinja-ingabo-za-congo-ubufatanye-na-fdlr.html
1.
EXCLUSIVE: Meetings between senior Congo officers
with FDLR commanders
Kigali, Nov. 22 (RNA) - A UN report
has published graphic details of recent secret meetings between DRC senior
officials and Rwandan FDLR combatants – an indication of how extensive the
collaboration remains strong. This is completely contrary to the public
statements of the Kinshasa government.
The report published yesterday shows
that DRC-FDLR high-level contacts have gone on as recent as July. All these
clandestine meetings have taken place on the back of public pronouncements by
the Kinshasa government to the contrary. DR Congo has even gone farther to let
Rwandan troops into DRC to hunt down the FDLR rebels, blamed for executing the
1994 genocide against Tutsis.
But goes behind the back of Rwanda
and supports FDLR rebels. RNA is going to serialize the relationship
between the militia and Congo’s government, based on the UN report. In the
first of the series, we are publishing the details of the meetings that have
been held.
Below is an outline of the meetings
and what they were meant for:
• “On 16 May 12, FARDC unit in
Kanyabayonga and Kirumba sent local authorities in the area to go to
Bushalingwa and negotiate with FDLR on cooperation mechanism to fight M23.
• On 16 May 12, one Capt Bruce an
FDLR Coy Comdr deployed at Lusamambo received a letter from FARDC requesting
FDLR to support FARDC Ops against M23.
• On 18 May 12, FDLR 2 x coys and
CRAP elements under command of Capt Malius were integrated within FARDC troops
deployed at Mweso under command of Lt Col Niyibizi.
• On 22 May 12 , 02 FDLR Officers,
Capt DOGORE 1 Div G2 and Capt Murengezi alias Kintu from Gen Mudacumura HQs,
held a meeting in Goma with FARDC officers that were led by Col Smith Gihanga.
• On 24 May 12, FDLR Lt Col Caleb
SABENA Bn Comdr received 100 pairs of FARDC uniforms from Col Yav Philimin, a
FARDC Comdr based in Rutchuru.
• On 24 May 12, FDLR 02x coy from
Remeka and Numbi were integrated in FARDC unit operating in Masisi and Kalehe
and later transported to Rutchuro to reinforce other FARDC units against M23.
• Justification of these allegations
were further confirmed by FDLR Lt Col Mbarushimana Etienne alias Mbaraga Bantu
(former FDLR Auditeur Militaire) who was repatriated on 24 May 2012 from
Walikare.
• He confirmed that that he left when
FDLR comdrs in Walikare were in preparation to meet FARDC and negotiate for
arms/ammos and effective cooperation.
• On 5 Jun 12, 02 FDLR Coys under Maj
Oreste from Montana Bn were accorded safe passage by FARDC in areas of Nyanzare
and Mweso to cross to Kilama to launch cross border infiltrations into Rwanda.
• On 16 Jun 12, Lt Col Niyibizi a
FARDC comdr deployed at Kibirizi/ Rutchuru zone supplied to FDLR CRAP Comdr
(Capt Manudi) 12 boxes of AK 47 ammos, 08 shells of RPG, 12x shells of 60 mm
Mortar and 10 x shells of 82 mm Mortar.
• On 4 Jun 12, Pierre LUMBI, President
Kabila's Security Advisor tasked Hon. Julien PALUKU KAHONGYA, the Governor of
North Kivu Province to identify high profile contacts within FDLR who could
link the Government of the DRC with the overall Comdr of FDLR(Gen S Mudacumura)
in order to convince him resume cooperation with FARDC against M23 and
consequently plan future terror attacks in Rwanda.
• On 25 Jun 12, two FDLR Political
cadres Murego Faustin (Ex-FAR Lt) and Nzabonimpa Joseph both living in Belgium,
were arrested in Rutchuro with Belgian passports. Their travel is related to
the above DRC/FDLR cooperation plan.
• On 9 Jul 12, FDRL Bahama Bn
Intelligence Offr Maj Blaise Asifiwe was in Goma leading an FDLR delegation
that met FARDC Land forces Comdr Maj Gen Amisi KUMBA. The meeting decided that
FARDC immediately provides arms and Ammos to FDLR to conduct terror attacks in
Rwanda.
• On 2 Jul 12, FARDC Brig Gen Masunzu met with FDLR 2 Div Comdr Lt Col
Hamada and requested him to deploy FDLR in S/Kivu in the positions abandoned by
FARDC troops who were redeployed in North Kivu.
• Subsequently on 10 Jul 12, FDLR 2 DIV Comdr Lt Col Hamada met FNL
Comdrs in South Kivu and relayed FARDC MASUNZU’s intent.
• On 27 Jul 12, FDLR 1 Bn of 2Div in S/Kivu received 1XCOY of FNL
combatants and occupied positions that were formerly occupied by FARDC.
• On 27 Jul 12, FDLR troops under Lt
Col Hatungumuremyi alias Caleb at Kilama forest reinforced FARDC at
Kanyabayonga in preparation for an attack against M23. On the same date they
(FDLR in Kilama forest) started to receive FARDC ID cards to facilitate the
FARDC/FDLR joint operation.”
In the next series, RNA will publish
what these meetings have yielded. (End).
“The opposite of love is not hate,
it's indifference. The opposite of art is not ugliness, it's indifference. The
opposite of faith is not heresy, it's indifference. And the opposite of life is
not death, it's indifference.”
― Elie Wiesel
― Elie Wiesel
No comments:
Post a Comment