Wednesday, December 29, 2010

BILAN Y’UMWAKA WA 2010 N’INGAMBA ZA 2011

Reka mfate aka kanya mbifurize umwaka mushya muhira wa 2011 maze mbonereho akanya ko kuvuga kubyo natekereje ubwo nibukaga ibyo imana yankoreye kugiti cyanjye, umuryango wanye, ubwoko bwacu ndetse n’igihugu cyacu. Ibyanjye n’umuryango wanjye reka ndeke kubitindaho ariko nibyinshi byiza , Imana yatubereye imana muri byose.
Dusubije amaso inyuma tukareba mu myaka yatambutse intambara n’ibibazo twagiye duhura nabyo nibyinshi cyane muburyo no kubisubiramo ahari tutabishobora. Ariko uko biri uyu mwaka ushize nubwo bitabaye amahoro muri byose byibura induru zaragabanutse.
Ibi twabisuzumirahe ?
Ugiye gusesengura uzasanga inshuro izina “abanyamurenge” ryavugwa ga ryaragabanutse cyane mubinyamakuru, n’itangazamakuru muri rusange ibi bivugako ahari ntabishya dukora cyangwa dukorerwa. Ibi bintera kwibaza nimbi turi mu mahoro cyangwa twararambiranye.
Dore ibyo nasuzumye muri 2010 ndabigaya
1. Icyambere nuko nasanze twibagirwa vuba. Utekereje amarira twarize ubwo twari tumaze gutakaza abantu mu gatumba, wibwiragako ahari tutazigera tubyibagirwa. Ariko byarantangaje kubona nyuma y’imyaka mike cyane ishize tukaba tumaze kwibagirwa. Twebwe abasore twari twarishimiye ukuntu ababyeyi bacu na bakuru bacu bari barahagurutse bashiraho umunsi wokwibuka abacu bazize uko baremwe muri uyu munsi tukaboneraho no kumva amateka y’ubwoko bwacu ndetse no kwamagana ihohoterwa ridukorerwaho ry’uburyo butandukanye. Ikindi nuko uyu munsi wo kwibuka warusa n’uwemewe kwisi hose, ibihugu bitandukanye byari byaraduhaye uburenganzira bwo kwibuka kumugaragaro none tukaba twenyine twarabimaze agaciro. Uyu munsi tuzawifuza tutakiwubonye.
2. Uyu mwaka watangiye ndi imurenge naragiye gusura ababyeyi ariko nagezeyo agahinda karanyica ngatewe nuko twatereranye ababyeyi. Ni mutekereze igihugu kitagira amashure ntikigire ibitaro. Ikibabaje n’abana batuye hariya hantu avenir yabo igaragara ko nihatagira igihinduka itazaba nziza.
3. Icyanyuma n’uko abantu benshi baheze mumagambo , kwitana ba mwana byaragwiriye, abantu babaye banyamwigendaho. Buriwese n’atange umusanzu we twiyubake twubake n’igihugu cyacu.
Sinareka nanone kongera kubabwira ko bikwiriye gukunda ubwoko n’igihugu byaba ngobwa tukabyitangira. Ariko ikiruta byose nukubisengera igisubizo cy’ibibazo byacu kiri mubigaza by’uwiteka.
Ndangije mbifuriza umwaka mushya muhire, ibyatunaniye mugihe cyashize tubyigireho tubitunganye, tubikosore, twitange bihagije, twemere amakosa tuyasabire imbabazi, tubabarire, ubumwe n’urukundo biganze iwacu no mubacu.

NB: GIRA ICYO UTEKEREZA MAZE UTANGE UMUSANZU
umwana wanyu SERUKIZA CHAMIR WA MUREMBE

No comments:

Post a Comment