Thursday, February 18, 2010

GUFATANYA KWABA NYA HAITI NYUMA YIBYAGO BYUMUTINGITO

Bavandimwe, rimwe kubera ibibazo twagiye duhura nabyo nkubwoko cyane cyane muri iyi myaka ishize biza nkibitumanyeho, bituma dusa nabirengagije ibindi bibazo nabyo byingutu bigwirira abandi bantu kuri iyi si twese dusangiye. Ubu umuntu yavuga nkibiheruka kubera muri Haiti, aho umutingito wasenye igihugu cyose ukanahitana imbaga yabantu barenga ibihumbi magana abiri.
Ariko icyo numva batwigisha nukuntu bafataniriza hamwe kwihangana no guhangana nibibazo byingutu bahuye nabyo. Natwe tugire uwo mutima wogufatanya, tureke ibidutesha igihe bidushukisha inyungu zabamwe zitagiricyo zizanabagezaho.

Iyi ntambara turimo, tuzayitsindisha gufatanya.
Ngoho murebe namwe aya ma Photo yabanya Haiti:

Mushobora nogu kopa iyi link kuri browser yanyu mubaye mutabonye ayo maphoto.

http://www.sacbee.com/static/weblogs/photos/2010/02/haiti-one-month-after-the-eart.html

Mboneyeho nokubamenyesha nkumwanditsi wa Journal Minembwe ko ndimo kwitegura kuja gutabara muri Haiti ngo nanje mwizina ryabanyamulenge (nubwo ataribo bantumye) nshireho akanje mugufata umugongo bariya bantu bahuye nisanganya.

Akim
Journal Minembwe

No comments:

Post a Comment