Friday, August 10, 2007

Katanyama ngo zishobora kuba ziriguhinduka umukuru wazo General Masunzu

Comme il était prévisible, pas necessairement souhaité, inkuru dufite nuko ngo za Katanyama dore ko zitazi gutandukanya, ngo zabazirimo guhinduka umukuru wabo Patrick Masunzu ngo bitewe nuko zitumva ukuntu zirigupfa. Ngwabana barikuzituruka hirya no hono bazivuzamo amasasu zimwe zikahasiga agatwe, bgatamba bukisubirira mudushigo (dore kwaraho bakuriye), igihe za Katanyama zizakangukira bukaba abana bakaba bahafashe. Bwacya bati tugiye kwirara mubaturage (dore kwibyintambaro batabibazwa). Hanyuma ngo kizigenza wabo, uwarumwana w’imulenge (Kera atarahahinduka), nyakubahwa(nakatanyama) general Masunzu akababuza ngo ntibajye gutera abaturage, usibye kwibyo bidakunze kumuranga. Noneho rero ngo kubera ko Katanyama zimerewe nabi, ngo zatangiye kutavuga rumwe na Masunzu.
Umuntu rero yakwibaza icyo uwomugabo wanze ubgoko bwe ngwakorere dema, azakora. Usibyeko ngo bakatanyama bababitabaje ubutegetsi bwikinshasa ngo buze bubarebere bunabahanure icyo bakora.
Uburero intambara ngo ikaba isanaho ishobora gufata indi sura.
Icyakora abazi neza uwomugabo wafatikanije nazo, barakeka ko nubgo basanabaza muhinduka, ngo umutima we wamaze kuzinukwa benewabo kuburyo ngwadashobora kugarura umutima ngwabe yareka intego yogukorera Kabila mukurwanya umunyamurenge ndetse byaba ngombwa akanamurimburaho.
Masunzu nyamara yigeze kugirwa icyizere nimbaga nyamwinshi yabanyamulenge igihe yatandukanaga na RCD avuga kowe agiye kurinda ubgoko. Nyamara abantu ntibajye kumenya icyateye uwomugabo kugezaho yumva ko kurimbura iwabo bitagize icyo bimubgira.
Kandi ngo mubazi neza ingaruka ziriya ntambara, Masunzu ngo yaba arinuwambere, dore ko amahanuzi yigeze kuba arinkacyo kinyamakuru yakurikiraga akiri mu Minembwe kuntambaraye yambere na bamuyomba. Ubgo ngobamuhanuriye kenshi bamubuza kuzagambanira ubwoko, bati ndetse nicyo gishobora kuzakuviramo igari nutareba neza.
Gusa, umuntu yavuga ko amafaranga azahumisha kuritibindi byose. Yewe, ndetse yibagiza numuntu ibyo yarazi dore kwarubusinzi mubundi.



Uwitwa Willial Lacy Swing ngwabaCongomani baramushobeye pe!

Reka tubibutse ko Willial Lacy Swing ari Représentant spécial wa Secrétaire général des Nations-Unies akaba na Chef wa Mission wa Nations-Unies(MONUC) muri RDC.
Ejobundi uwomugabo yagiye muri Nord-Kivu, naho ngwasanga biracyika. Abakongomani nikurya bakarogwaga, ngwinduru niyayindi ngo ntibashaka uwitwa umututsi. Umugabo wabandi atese mwabipfumwe mwarozwe nande? Atese ntimubona kwitambara ikomeza kwongera inkomere, impunzi ndetse n’amagari (impfu) zidasanzwe kandi zitari ngombga? Uwomugabo wabandi ngwamaze gushoberwa kuko yasanze abaryoko ntakigenda, usibye ko ayomafuti yabo nubugome bwabo bukomeje kumuha akazi keza, atopfuye yarabonye iwabo. Naho kumubgira ngwabanyamurenge ntibariwabo, byatumye atekereza ukuntu abahindi bomuri Amerika bahaguruka bati abazungu bose nimuhambire ibirago musubire iburaya, kuko Amerika atariwanyu. Nibgo yahise yumva kwabakongomani batagira icyitwa ubwenge kuko yasanze abanyamulenge barageze muri Congo mbere yaho abazungu bagereye muri Amerika. Nimumbgire namwe.


JP. Bemba Ngwashobora kugarurwa muri Congo

Amakuru avugwa nuko ngo JP Bemba uwahoze ariumwe mubyegera bya perezida Kabila ubu akaba ari senateri, ngwashobora kugaruka muri Kongo aho amaze guhungira akaja muri portugale amaze guhubuka ngwarafata ubutegetsi. Rero ngo yaragiye kubufata iyo mugenzi we Azarias Ruberwa adatuma abana bacyu ngo bajye kwirukana ingabo ze, dore ko za Katanyama za presida Kabila ngwamaguru zarizayabangiye ingata. Erega Kinshasa ngo yariyafashwe, nuko gusa Ruberwa ngo yitinyiye kwongera gukorogana na Kabila, atekereza ko nawe ibyaribyo byose ntazabura kumukeberaho, kubera kwazaba yamweretse kwarabasore be birukanye Bemba. Umwana w’iHewabora nawe ngo gushima nicyo kintu bazira. Ntibwakeye Ruberwa ngwamwikubiteho ati “hayi waganywera”. None, umugabo yarashobewe abuze imbwa n’imbwebwe. Nyamara wenda iyo ajya gufasha Bemba, mubyukuri ziriya Katanyama ntizibazirikuduhekura.
Dubiye kunkuru ya Bemba rero, ngurikumufasha kugaruka dore ko nabo isoni bazikaranze, ngo ni nyakubahwa Louis Michel wumubirigi.
Azamuzana nawe nanjye, nyamara uwomugabo ngwaramashije.


Akim
Editor

2 comments:

  1. Je vous remercie kuri initiative nkiyi ariko nashakaga kubagira inama niba muri abanyapolitiki kuko iyo umuntu asomye inyandiko zanyu abona amatiku kuruta politiki, les termes telsque katanyama, ba muyomba et le langage mukoresha ntabwo ikwiriye kuko website isomwa n'abantu benshi batandukanye bashobora no kwibaza ibyo mushaka kuvuga. Merci

    ReplyDelete
  2. i am very grateful for this web which make sens to all members let this initiative remains

    ReplyDelete