Umuryango w’Abanyamulenge batuye muri Leta Zunzubumwe Z’Amerika, Canada, ndetse no mu Burayi bahuriye mu muryango witwa “MAHORO”, bamaganye imirwano irimo ibera iwabo mu MINEMBWE.
Uwo muryango uramagana byimazeyo Gen.MASUNZU ku gikorwa kigayitse cyo gushora intambara mu babyeyi n’abo bavukana akaba yanabagabije Interahamwe.
Twamaganye leta ya Congo kuba yarohereje ingabo zifatikanyije n’interahamwe muminembwe zogutera abaturage.
Ndetse ukaba usaba abashamiranye, amahanga na Leta ya Congo ibi bikurikira;
ABASHAMIRANYE
Turasaba imitwe ishamiranye gushira intwaro hasi kugira ngo inzirakarengane zireke kuguma gupfa
Turasaba General Masunzu na coloneli Venant BISOGO na coloneli Michel Rukunda Makanika bayoboye ingabo zirimo zirwana guhagarika iyo ntambara barwanira mubabyeyi nabana, ndetse ikaba itanafite ishingiro
Turasaba abo basirikare bakuru gusubira mu birindiro byabo mu gihe ikibazo cyabo kikirimo kwigwa ninzego zigihugu zibishinzwe
Turabasaba kandi ko, dukurikije amakuru dufite avuga ko barimo guoresha INTERAHAMWE muri iyo ntambara, uwaba wese yarifatanyije nizo nkoramaraso ubwoko bwose bumusaba guhagarika icyo gikorwa cy’itsembabwoko, yaba atabikoze akazacibwa mu muryango w’ABANYAMULENGE
Turasaba ko abaturage batahohoterwa ndetse n’inka zabo zanyazwe n’izariwe n’izo nterahamwe ko byose bizabazwa uwazizanye ariwe Masunzu.
Turasaba ko abafatiwe ku rugamba mu mpande zombi batahohoterwa ndetse bakaba basubizwa vuba na bwangu mu mitwe yabo.
Turasaba ko ABANYAMULENGE bose aho bari kwisi bwakwamagana ubwo bwicanyi, ndetse bakifatanya muri ibi bihe bigoye.
AMAHANGA
1. Turasaba amahanga yose kwamagana buriye bwicanyi budatandukanye na hato nubwakorewe impunzi z’ABANYAMULENGE mu Burundi mu 2004
2. Turasaba Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika nibindi bihugu gusaba Ubutegetsi bwa Congo guhagarika vuba nta mananiza buriya bwicanyi
3. Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MONUC ziri muri Kongo, turazisaba kuja hagati y’impande zishamiranye kugira ngo abaturage badakomeza kwicwa akarengane
4. Turasaba kandi ko Imiryango itabara imbabare yakwihutishwa gufasha abasivili bakuwe mubyabo ndetse no kuvura abakomerekeye muri iyo mirwano.
5. Turasaba amahanga ko yategeka JOSEPH KABILA,umukuru wa Congo gukura Interahamwe muri Congo ndetse no mu gisirikare cyayo kuko intego yabo ari iyo gukomeza Itsembabwoko rikorerwa ubwoko bw’abatutsi.
6. Turasaba kandi ibihungu bituranye na Congo kwamagana ubwo bwicanyi no gufasha mu gikorwa cyo kugarura amahoro mu karere.
LETA YA CONGO
1. Turasaba Umukuru w’igihugu Joseph KABILA guhagarika mu maguru mashya iriya ntambara ikorwa nabasirikare be, ikaba irimo guhitana inzirakarengane
2. Turamusaba kandi byihutirwa ko yakura izo nterahamwe muri Congo, no mu duce twegereye Minembwe byumwihariko, kuko bakomeje umugambi wo gutsemba ikiremwa Mututsi
3. Turasaba President KABILA ko yakura Gen. Patrick MASUNZU mu gace ka MINEMBWE kugira ngo areke gukomeza guteza umutekano muke muri region militaire atayoboye. Akamusubiza muri Kananga aho yatumwe na leta kugira ngo amakimbirane nkariya adakomeza kuba.
4. Turasaba ki Imishyikirano yatangiye hagati ya leta n’ingabo za BISOGO na MAKANIKA yakomeza kugira ngo binjizwe mu ngabo zigihugu
5. Turasaba ko ibihumbi by’abasirikare byoherejwe mu Minembwe byakurwayo vuba na bwangu kuko bitajanyweyo no kurinda umutekano w’abaturage ahubwo arizo ziwuhungabanya.
6. Turasaba kandi Leta ya Congo gusana ibyasenywe niyo ntambara, no gufasha abaturage bakuwe mubyabo.
Muri ikigihe gikomereye ubwoko, Umuryango MAHORO, urasaba abantu bose baba ABANYAMULENGE ndetse baba n’indi miryango itabara, gufasha abakuwe mubyabo, ndetse no guhumuriza inzira karengane zabuze ababo muri iyi ndwano.
Kubw’Umuryango MAHORO
No comments:
Post a Comment